Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Yubile y'impurirane mu rwego rw'abiyeguriyimana badasohoka

Ku wa gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, ku munsi mukuru wa Mutagatifu Yohani Bosco, mu rugo rw’ababikira b’Iramukanya muri Nkumba (Monastère des Soeurs Visitandines de Nkumba), Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Yubile y’impurirane mu rwego rw’abiyeguriyimana badasohoka (Les religieux(ses) cloîtrés(es)). Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Nyirucyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, ari kumwe n’abapadiri, abihayimana n’abandi bakristu biganjemo abiga mu ishuri ry’abakateshiste rya Nkumba.

Ababikira b’Iramukanya rya Bikira Mariya ni abakobwa biyeguriye Imana bayiharira ibyabo byose. Bahora mu rugo rwabo ubudasohoka bajya hanze maze umwanya munini w’ubuzima bwabo bakawuharira gusenga barangamiye Nyagasani. Ni abamonakikazi. Mu Rwanda bahafite ingo ebyiri: muri Nkumba n’i Save.

Mu nyigisho umwepiskopi yatangiye mu gitambo cya Misa yabanje kwibutsa imbaga y’Imana ko Yubile ari igihe cyo gushimira Imana ineza n’urukundo igirira abana bayo. Yakomeje avuka ko ibihe turimo byo guhimbaza yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya bene muntu n’imyaka 125 Inkuru nziza y’agakiza igeze mu Rwanda, ari umwanya mwiza wo gutangarira ubuntu butagereranwa bw’Imana.

Mu kumvikanisha neza umwihariko w’uyu munsi wo guhimbaza Yubile yo ku rwego rw’abiyeguriyimana badasohoka, Umwepiskopi yahamagariye umuryango w’Imana gushimira Nyagasani We ufata iya mbere agatora buri wese uko yishakiye. Yagize ati: “Dushimire Imana itera intambwe ya mbere, ikadutunguza umugambi wayo. Ni yo yihamagarira abo ishatse, uko ishatse n’igihe ishatse.[...] Idutora ntacyo iduca.” Yakomeje agira ati: “Abo Imana yitorera kandi ikomeje kwitorera ni abaciye bugufi, abanyantege nke biringira Imana yonyine” (Reba 1Kor 1,26s).

Umwepiskopi agendeye ku Ijambo ry’Imana ryasomwe kuri uwo munsi ( Lev 25,8-25; Fil 4,4- 9; Mt 13,44-46), yahamagariye abiyeguriye Imana kubaho bishimye kandi bashimira Imana kuko bavumbuye ingabire y’agaciro gakomeye yagereranywa n’isaro ry’agaciro ivanjili itubwira. Yaravuze ati: “Mwabonye icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami Yezu Kristu. Kubera We, mwemeye guhara byose. Yezu ni we nshuti nyanshuti ikwiye kwizerwa, kumwegurira ubuzima bwawe bwose ni uguhitamo neza, guhitamo Kristu inshuti magara ikwiye gukundwa kuruta byose”. Mu gusoza inyigisho ye, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasabye abiyeguriyimana gukomera k’uwo bakunze agira ati: “Biyeguriyimana, nimuhore murangwa n’ubwigenge mukesha kuba mutihambiriye ku by’iyi si. Nimuhore murangwa n’amahoro ku mutima mukesha kwizera Imana itigera yivuguruza mu rukundo rwayo. Mukurikire urugero rwa Kristu wumviye kugera ku musaraba, wabayeho gikene n’ubwo yari akungahaye kuri byose, akaberaho gukora ugushaka kwa Se no guharanira ikimushimisha”.

Misa Ntagatifu yakurikiwe n’ibiriro n’ubusabane byabereye mu cyumba ababikira b’Iramukanya ba Bikira Mariya b’i Nkumba bakiriramo abashyitsi. Mu butumwa bwahatangiwe, Umukuru w’urwo rugo rw’ababikira, Mama Claude MUKARUTABANA yashimiye abantu bose baje kwifatanya na bo gushimira Imana no guhimbaza Yubile y’abiyeguriyimana badasohoka. Yashimiye by’umwihariko Kiliziya yabatekerejeho maze na bo ikabagenera umwanya wihariye muri iyi mihimbazo mitagatifu ya Yubile. Yashimiye cyane Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri udahwema kubaba hafi mu butumwa bwabo, akabahoza ku mutima nk’abana yaragijwe. Mu gusoza ubutumwa bwe, yifurije umwepiskopi umunsi mukuru mwiza w’isabukuru y’myaka 13 ishize atorewe kuba Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri (Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatorewe kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri na Papa Benedigito XVI ku wa 31 Mutarama 2012).

Mbere yo gusoza ibyo birori byo guhimbaza Yubile y’impurirane mu rwego rw’abiyeguriyimana badasohoka (Les religieux(ses) cloîtrés(es)), Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashimiye cyane ababikira b’Iramukanya uburyo bateguye uwo munsi, ashimira kandi n’ababafashije kuwutegura bose cyane cyane Komisiyo ya Yubile na Komisiyo y’abihayimana muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yashimye cyane ubutumwa bukorwa n’ababikira b’Iramukanya kimwe na bagenzi babo bandi biyeguriye Imana badosohoka, bo badahwema kurangamira Kristu no kumusanga kenshi mu isengesho ridahuga basabira Kiliziya, isi yose n’abantu bose. Yabifurije gukomeza kunga ubumwe na Yezu Kristu ubahamagara, we wabigombye akabatora, akabashyira ku ruhande ngo bahorane na We ahitaruye ubudasohoka.

Padiri Blaise UKWIZERA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO