Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yaragijwe

Ku wa gatandatu, tariki ya 13 Gicurasi 2023, Diyosezi ya Ruhengeri yizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima. By’umwihariko nka Diyosezi ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, uyu munsi wabanjirijwe na Misa, umutambagiro n’igitaramo cyabaye ni mugoroba ku wa 12 Gicurasi 2023 ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima/Ruhengeri. Byose byayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Icyakora ku munsi mukuru nyirizina, Diyosezi yasuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ku munsi nyirizina, tariki ya 13 Gicurasi 2023, abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bateraniye ku Ngoro ya Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima/Ruhengeri. Abakristu bahageze saa mbiri za mugitondo, batangiye gutaramira Umubyeyi Bikira Mariya mu ndirimbo. Nyuma yo gutarama, abakristu bafashijwe n’ihuriro ry’Inshuti za Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima: bavuze ishapure nk’umwihariko w’abana ba Bikira Mariya. Nyuma yo kuvuga ishapure hakurikiyeho inyigisho yatanzwe n’umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, Padiri Ernest NZAMWITAKUZE wagarutse ku mabonekerwa y’i Fatima. Bikira Mariya yabonekeye i Fatima aza atanga ihumure. Muri ayo mabonekerwa hari ibibazo by’intambara ya mbere y’isi yose, abantu bari barataye ukwemera Imana. Bikira Mariya yashishikarije abantu gusenga cyane kandi gusenga nta buryarya, kwigomwa no kwibabaza kugira ngo isi ibone umukiro.

Nyuma y’inyigisho hakurikiyeho ubuhamya bw’imiryango Bikira Mariya yagiriye ibitangaza. Bikira Mariya yarabasuye, igihe bamutaramiraga, mu rugo hajemo n’abajura, babiba amatelefoni, bamaze kuyiba, abibwe bajya imbere y’Umubyeyi Bikira Mariya bamusaba ko ayo matelefoni babibye yaboneka. Izo telefoni zose abazibye barazigaruye, kandi abazibye ni bo bazigaruye ubwabo. Hari kandi umuturanyi wabo wari murindi dini yari yarabuze amahoro mu rugo rwe ariko yiyambaje Bikira Mariya, ubu afite amahoro mu rugo rwe. Abatanze ubuhamya bose bavuze byinshi Umubyeyi Bikira Mariya yabakoreye mu buzima bwabo bwa buri munsi mu miryango yabo. Bose intero yabo yagiraga iti “Bikira Mariya ni Umubyeyi udatenguha abana be”.

Amagambo, “icyo ababwira cyose mugikore”, Bikira Mariya yabwiye abari batashye ubukwe i Kana igihe ibyo kunywa byari bimaze kubashirana, niyo magambo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yatangije mu nyigisho ye. Yibukije ababristu ko iyo bari kumwe na Bikira Mariya bumva batuje, Bikira Mariya afite kandi umwanya w’ibanze kuko ari umuyoboro w’ibiva ku Mana. Imana ibana natwe mu bihe byose, mu gusinzira no mu gukanguka. Byumvikane ko bariya bakwe bari bagiye gukorwa n’ikimwaro ariko Bikira Mariya abwira Umwana we ati ” Nta divayi bagifite”, arongera abwira n’abahereza ati “icyo ababwira cyose mugikore”. Abo Yezu yakoreye igitangaza baramwumviye maze bakora ibyo ababwiye, ntago bashidikanyije. Ahari Bikira Mariya hahora umunezero. Mu gitangaza Yezu yakoze i Kana, hagaraye koko kwizera no kumvira. Umwepisikopi yagize ati “Dusabire abafite ibibazo byinshi by’ubuzima; mu bibazo tunyuramo tujye tumenya kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya we utubereye hafi y’Imana”. Bikira Mariya azanira isi ihumure. Bikira Mariya yaje ababajwe n’abanangiye umutima, kuko abo bategerejwe n’umubabaro ukomeye. Yaje avuga ati “Nimusenge” kandi “muhinduke”. Muri ibi bihe, nitureke kugomera Imana, dusenge by’ukuri kandi duhinduke by’ukuri. Mu bibazo duhura nabyo dutabaze Bikira Mariya, kandi twumve icyo Yezu atwifuzaho. Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima komeza udusabire kandi utubwirize.

Mbere y’uko Misa ihumuza, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, yashimiye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA nk’umushyitsi mukuru akaba n’umusangwa kuko ari mu rugo rwe. Yashimiye kandi Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA wifatanyije na Diyosezi ya Ruhengeri mu kwizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Yashimiye kandi amaparuwasi yose, ibigo by’amashuri, ibigo n’andi matsinda yiragije Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima uko yitabiriye Umunsi mukuru wa Diyosezi yabo.

Mu ijambo rye, Arikiyepisikopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko Bikira Mariya ari intwari yaharaniye ubuzima bw’Imana. Bikira Mariya yanze ko dupfa buheriheri atubyarira Yezu Kristu. Yasabye gucyamura umuntu waba ari umuntu ariko ntiyubahe Bikira Mariya. Yibukije ko Kristu yatumye tudatsindwa n’urupfu ariko ibyo yakoze byose yabitojwe n’Umubyeyi we Bikira Mariya. Yezu Kristu ni ubuzima bwacu, kandi ni ifunguro ryacu, Yezu kandi yanga ikinyoma, muri iyi minsi hari benshi bibwira ko ikinyoma hari aho cyabageza ariko oya kuko ikinyoma ntigitsinda, ntikirisha umutsima kabiri. Iyo turi kumwe na Bikira Mariya ntawaduhiga mu mihigo y’ubuzima. Bikira Mariya aratuvuganira mu buzima bwacu bwa buri munsi. Yasoje agira ati nimukomere kuri Bikira Mariya.

Naho Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Visenti HAROLIMANA yarashimiye maze aravuga ati “Dushimire Imana yaduhuje, tukaza twabukereye kandi byose bikaba byagenze neza”. Yibukije abakristu ko kwizihiza umunsi wa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima, biri muri gahunda y’ikenurabushyo Diyosezi ya Ruhengeri yiyemeje. Yibukije abakristu ko bakomejwe n’Umubyeyi Bikira Mariya Diyosezi yiragije. Yongeyeho ko kuri uyu munsi ijuru ryashimangiye ko tugomba kumva ijambo ry’Imana kandi tugahabwa Yezu mu Ukarisitiya; ibyo byagaragajwe n’akavura kadasanzwe kaguye mu gihe cyo kumva ijambo ry’Imana ndetse no mu gihe cyo guhazwa. Mu kuzirikana ubutumwa bwa Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima, bitume tugira impumeko y’ineza n’amahoro bituruka kuri uwo Mubyeyi. Duhumurizwe na Yezu kandi dukomere ku isengesho maze duhinduke tube abana babereye Kiliziya. Umwepiskopi wa Ruhengeri yibukije abakristu ko bagomba gukomera ku bumwe, ntihagire ubatandukanya. Abakristu bagomba kumva ko ari abasangirabutumwa. Dufite umurinzi n’umuvugizi mu ijuru, Bikira Mariya ntacyo dushobora kumuburana, nitwiringire Imana n’Umubyeyi Bikira Mariya.

Mu gusoza, mu izina rya Diyosezi Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yahaye inka Nyiricyubahiro Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA nk’ikimenyetso cy’urukundo no gushimira Imana yamurindiye ubuzima mu butumwa bwe kugeza ubu.

Cyprien NIYIREMA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO