Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje umunsi mukuru w’umukateshisiti

Ku cyumweru, tariki ya 21 Gicurasi 2023, ku munsi mukuru wa Asensiyo, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije umunsi mukuru w’umukateshisti. Uwo munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Muzambere abahamya” ( Intu 1,8 ). Muri Diyosezi ya Ruhengeri, uwo munsi wizihirijwe muri Santarali ya Nkumba, Paruwasi ya Kinoni ahubatswe ishuri ry’abakateshisti. Ibirori byose by’uwo munsi byayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, akikijwe n’abasaseridoti barimo Musenyeri Gabini BIZIMUNGU Igisonga cye, akababa ayobora na Komisiyo y’amashuri n’iya Kateshezi muri Diyosezi. Mu bitabiriye ibyo birori harimo kandi abakateshisite baturutse mu ma Paruwasi 16 agize Diyosezi ya Ruhengeri,n’abakristu ba Santarali ya Nkumba.

Nyuma y’indamutso yinjiza mu gitambo cya misa, Padiri Wenceslas Tegera, Padiri mukuru wa Paruwasi Kinoni, yahaye ikaze abashyitsi maze Umwepiskopi akomeza kuyobora igitambo cy’Ukaristiya. Mu nyigisho ye, Umwepisikopi yagarutse ku magambo ya Yezu aho avuga ati: “Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu” (Mt 28,18-20). Umwepiskopi yavuze ko imbaga y’Imana yakereye guhimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo wahuriranye n’uko muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda duhimbaza umunsi mukuru w’umukateshisti nk’uko byifujwe n’Abepisikopi ko uwo munsi wakwizihizwa ku cyumweru cyegereye tariki ya 26 Gicurasi: umunsi duhimbazaho Mutagatifu Andereya Kagwa, umurinzi w’Abakateshisti. Andreya Kagwa ni umwe mu bahowe Imana b’i Bugande.

Umwepiskopi yagarutse cyane ku butumwa bwa Kiliziya ari bwo kwigisha, gutagatifuza no kuyobora. Ubu butumwa rero umukateshiste akaba abufitemo umwanya ndasiburwa. Ubu butumwa bwa Kiliziya bufite inkomoko mu Ivanjili. Umwepiskopi yavuze ko igihe Yezu asubiye kwa Se atadusize nk’imfubyi ahubwo yasezeranyije abe imbaraga z’ubuzima za Roho Mutagatifu uzabazamo. Yagize ati “Ubwo Yezu ari kumwe na twe, nta kintu cyadukura umutima”. Pawulo Mutagatifu yabitanzemo ubuhamya mu ibaruwa yandikiye Abanyaroma aho agira ati “Niba Imana turi kumwe ni nde waduhangara?” kandi ko nta kintu na kimwe cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana yaba intambara, inzara, ibitotezo ( Rom 8,31-35). Umwepiskopi yavuze ko amizero yacu ashingiye ku izuka n’ijyanwa mu ijuru rya Yezu duhimbaza. Yezu rero yahaye intumwa ze ubutumwa bwo kwamamaza imkuru nziza ye, ko ari muzima, ko yatsinze urupfu kandi ko mu izuka rye, kamere yacu yahawe ikuzo. Umwepisikopi yasoreje inyigisho ku murimo ukomeye w’umukateshisti wo guhuza abantu n’Imana mu masakaramentu kandi bakayahabwa neza. Yanibukije ko muri Nkumba ariho hari irerero ry’abakateshisti mu Rwanda; yongera kwifuriza imbaga yose umunsi mwiza wa Asensiyo n’umunsi mwiza ku bakateshisti bose agira ati “Mutagatifu Andereya Kagwa, adusabire”.

Hakurikiyeho umuhango wo guha ubutumwa abakateshisti 10 bo mu maparuwasi ya Busengo (1), Busogo (1), Janja (1), Rwaza (1), Mwange (6 ). Abahawe ubutumwa bahawe ibimenyetso bitagatifu. Bambitswe umusaraba nk’ikimenyetso gihamya ukwemera kwacu, ukuri n’urukundo bya Kristu kugira ngo bajye bamwamamaza mu mvugo no mu ngiro. Bahawe na Bibiliya Ntagatifu, Igitabo cy’Ijambo ry’Imana ngo ribamurikire kandi ngo bajye bihatira kuryamamaza igihe cyose. Iki gikorwa cyasojwe n’isengesho ry’Umwepisikopi abasabira kuyoborwa na Roho Mutagatifu ngo bazashobore kwamamaza Ijambo ry’Imana barangwa n’ukwizera, ukwemera n’urukundo.

Mbere yo kwakira umugisha usoza Igitambo cy’Ukarisitiya, umwe mu bahawe ubutumwa Jean de Dieu NGABONZIZA yashimiye Imana, ashimira Umwepiskopi waje kubaha ubutumwa. Amwizeza ko ubutumwa bahawe bazabukorana ubwitange, umwete n’umurava bamurikiwe na Roho Mutagatifu. Yasabye n’Umwepiskopi kubaba hafi. Babiri mu bakateshisti ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobokamana i Namugongo bayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, batanze ubuhamya bw’uko bageze aho Mutagatifu Andereya Kagwa ashyinguwe. Bashimye ubutwari yagaragaje ko ari umukristu kandi ko akora ubutumwa bwo kwigisha n’abandi bashaka kubabo; akemera kumena amaraso ye kimwe na bagenzi be; bityo na bo biyemeza kugera ikirenge mu cye.

Umwepiskopi yagejeje ku bakristu ubutumwa Nyiricyubahiro Musenyeri Filipo Rukamba, Umushumba wa Diyosezi ya Butare, akaba anashinzwe Komisiyo ya Katesheze mu Nama y’Abepiskopi Gatolika y’u Rwanda, yageneye umunsi w’umukateshisti. Bufite insanganyamatsiko igira iti “muzambere abahamya” (Intu 1,8). Umwepiskopi yibukije ko ari Papa Fransisko washyizeho umunsi w’umukateshisti, akaba yaratwibukije ikintu gikomeye: isano ikomeye dukesha Batisimu. Batisimu ituma tuba abana b’Imana, tukaba abasangiramurage n’abasangirabutumwa muri Kiliziya. Yavuze ko buri mukristu wese afite inshingano zo kwamamaza Inkuru Nziza; hakabamo abitangiye ubwo butumwa nk’umuhamagaro wabo ari bo twita abakateshisti ndetse hakabaho n’abakorerabushake n’abandi basura ingo bazifasha gusenga. Umwepiskopi yibukije ko kuba umukateshisti bisaba kuba umuhamya wa Kristu, kumutorera abigishwa. Mutagatifu Andereya Kagwa twizihiza ku wa 26 Gicurasi, igihe yabazwaga na Katikiro wari ushinzwe kwica abo umwami yatanze abahora ko ari abakrisu, yasubije ko atabihakana ndetse yongeraho ko yigisha n’abandi kuba abakristu. Kuba umukateshisti rero ni ukwitanga. Umwepiskopi yarangije ashimira abagize uruhare bose mu gutegura uyu munsi n’abakristu baje guhimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo n’umunsi mukuru w’umukateshiste.

Nyuma yo kwakira umugisha, umunsi mukuru wakomereje mu Ishuri rya Nkumba riyoborwa na Soeur Justine UMUHOZA ari na we wahaye ikaze abashyitsi. Uhagarariye igikorwa cyiswe “Garuka ushime”, igikorwa gihuza abakateshisti ba Diyosezi ya Ruhengeri bize bakanaherwa ubutumwa muri iri Shuri, yashimiye Papa Fransisiko washyizeho umunsi mukuru w’umukateshisti. Yashimiye n’Abepiskopi bacu urukundo n’ubufatanye bagaragariza abakateshisti ngo ubutumwa bwabo bukorwe neza. Abahujwe n’igikorwa cyiswe “garuka ushime” bifuje ko bazajya bahabwa umwiherero bishobotse rimwe mu mwaka, ukajya ubera mu ishuri ry’abakateshiste i Nkumba. Yarangije ashimira Abepisikopi bo mu Rwanda bashyizeho amategeko shingiro agenga abakateshisti.

Umwepiskopi yashimiye Imana yatumye byose bigenda neza, ashimira Komisiyo ya Kateshezi, Santarali ya Nkumba, Paruwawsi Kinoni, Ishuri ry’abakateshiste na buri wese wagize uruhare kugira ngo uyu munsi ugende neza. Yashimiye by’umwihariko Ababikira b’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Bikira Mariya babereye Diyosezi ahakomeye mu kurera abakateshisti benshi kandi beza. Umwepiskopi yavuze ko abaharererwa bagenda bakura mu buyoboke. Yibukije ko ari byiza ko umukateshisti aba umuhamya w’ibyo yemera, ntabe umuntu uzi ibi n’ibi, ahubwo akaba umuhamya w’ukwemera ku rugero rwa Mutagatifu Andereya Kagwa, agaterwa ishema no kwitwa umukristu, umuhamya w’ubuzima bw’ibyo yakiriye kandi bikamugwa neza. Yashimye gahunda ya “garuka ushime”. Yabijeje ko ibyo bifuje Komisiyo ibishinzwe izabyiga. Yifurije abari kwiga kurangiza amasomo neza, bakazaba abakateshisti bashoboye kandi bashobotse. Ubusabane bwarakomeje, busozwa n’umugisha.

NKERABIGWI Fabien
Paruwasi Kinoni



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO