Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ry’abana

Ku cyumweru tariki ya 07 Mutarama 2024, muri Paruwasi ya Busengo hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’Abana ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Ni umunsi waranzwe n’ubusabane, indirimbo, imbyino, imivugo, ubuhamya no gutanga ibihembo ku bana batsinze neza amarushanwa ategura uwo munsi ku nsanganyamatsiko igira iti «Twaje kumuramya» (Mt 2,2).

Umwepiskopi yabagejejeho ubutumwa bukubiye muri iyo nsanganyamatsiko, busaba abana kwirinda ibintu byose bibacisha ukubiri no gusa n’Umwana Yezu. Bugira buti « Bana dukunda, nimukure musanisha ubuzima bwanyu n’ubwa Yezu Kristu. Nimwirinde ibintu byose bibacisha ukubiri no gusa n’Umwana Yezu aho muri hose: ku mashuri, mwige mutarangara; mu rugo, mwite kandi mwumve inama nziza z’abayeyi. Mwirinde ababashuka n’ababashora mu ngeso mbi. Nimukunde Yezu kandi mumubwire n’abandi bana. Mwibuke kuzirikana abana bose bari mu bibazo bitandukanye, mubasabire kandi mubafashe».

Yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye gufasha abana kubona ubwisanzure. Yagize ati: «Bayobozi mu nzego zitandukanye, turabasaba gufasha abana kubona ubwisanzure bwo gukora icyiza no kugiharanira. Nimwite ku kunoza neza amategeko arengera abana kandi abatoza gukurana indangagaciro zibafasha kuba abantu byuzuye, bifungurira abandi, kandi bazi guharanira uburenganzira bw’abandi».

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yakanguriye ababyeyi n’abarezi gutoza abana gusenga. Yagize ati: «Babyeyi, Barezi, namwe mwese mugira uruhare mu burere bw’umwana, nimutoze abana gusenga, kubaha, mubarinde kwigiramo ibitekerezo byose by’amacakubiri. Nimuhe abana banyu umwanya, mubatege amatwi. Nimwimakaze umuco w’ubusabane mu ngo, mu baturanyi no ku mashuri; bityo n’abana banyu bakurizeho kubana neza n’abandi, babikesha urugero rwiza mubatoza. Ku mashuri, abana babone umwanya wo kwiga isomo ry’Iyobokamana, kandi bafashwe kujya mu miryango y’Agisiyo Gatolika kuko bibafasha gukura neza.»

Umwepiskopi yashimye abagira uruhare mu burere bw’umwana asaba ababyeyi gufasha abana babo gukura neza. Yashimiye kandi Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe Iyogezabutumwa ry’abana ku bwitange igaragaza mu kwita ku bana.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, ushinzwe komisiyo y’abana n’iy’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri, yashimye imiryango yita ku bana by’umwihariko UNICEF yabafashije mu bikorwa bihuza abana bikabateza n’imbere.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gakenke, NIYONSENGA Aimée François asaba ababyeyi kuba urugero rwiza ku bana birinda ubusinzi n’amakimbirane.

Abana bitabiriye guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’Abana bishimiye kwizihiza umunsi wabo. Bashima abasaseridoti bababa hafi, babasaba gukomeza kubashyigikira no kubafasha gukura bakunda Imana.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA