Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene

Ku cyumweru tariki ya 19/11/2023 muri Paruwasi ya Kinoni hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene ku nshuro ya karindwi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wari Intumwa ya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana. Yagarutse ku butumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye uwo munsi muri uyu mwaka bufite insanganyamatsiko igira iti: «Ntihazagire umukene n’umwe wirengagiza» (Tobi 4,7).

Musenyeri yagaragaje ko kwizihiza uwo munsi bitari umwanya wo gushimagiza ubukene ahubwo ko ari umwanya wo kuzirikana ko n’abakene bafite agaciro mu maso y’Imana, bakubahwa, bagafashwa kuri roho no ku mubiri. Yagaragaje ko buri wese hari icyo aba abuze cyangwa mu buzima bwe atabura ikintu atunze. Asaba abantu kujya bafashanya mu byo Imana yabahaye. Yabibukije ko abantu ari magirirane, abasaba gufatana urunana, kugira uruhare mu kwita ku bakene no kubaha agaciro. Yabashimiye ishyaka n’urukundo agaragaza mu bikorwa by’iyi Paruwasi ya Kinoni. Abifuriza gukomeza gutera imbere kuri roho no ku mubiri.

Padiri Narcisse Ngirimana, umuyobozi wa Caritas muri Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye abantu gusaranganya ibyo bafite bagamije gutera imbere no kwigiramo ibyishimo n’amahoro. Yagarutse ku byifuzo bamugejejeho birimo kubaha amahugurwa y’abagize inzego za Caritas, kubafasha mu bikorwa byo kwita ku batishoboye no kubafasha kubagezaho imishinga ibateza imbere. Yabasezeranyije kuzababa hafi. Abasaba kujya bamenyesha ibyo bakora Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri hagamijwe kubongerera ubushobozi mu bikorwa byo kugoboka imbabare.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kinoni, Tegera Wenceslas, yashimye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ko bahisemo iyi Paruwasi ngo bifatanye kwizihiza uwo munsi. Agaragaza ko batazahwema kwita ku bakene bagamije kubakura mu bwigunge no kubafasha kwiteza imbere kuri roho no ku mubiri.

Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi ya Kinoni Evariste Ziragora, umuhuzabikorwa wa Caritas ku rwego rw’iyo Paruwasi, yagarutse ku bikorwa bakoze byo kwita ku bakene birimo kwishyurira amafaranga y’ishuri abanyeshuri batishoboye; kubakira imfubyi amazu yo kubamo; gusana amazu y’abakene; gufasha abahuye n’ibiza n’ibindi. Ni ibikorwa byatwaye amafaranga asaga miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atanu na mirongo itatu n’icyenda (3539000 Frw).

Mu izina ry’Ubuyobozi bwa Leta, NYIRARUKUNDO Odette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gafuka, yasabye abantu gusangira ku byo bafite. Yashimye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu kwita ku baturage. Ayizeza gukomeza ubufatanye.

Abakene bari bahagarariye abandi muri ibyo birori bashimye Nyirubutungane Papa Fransisko washyizeho uwo munsi Mpuzamahanga w’Abakene. Bashima kandi Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ubahoza ku mutima. Bamwizeza ko nabo bazafasha abandi.

Abakene 25 bahawe impano zateguwe na Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri zirimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Ibirori byashojwe n’ubusabane.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA