Diyosezi ya Ruhengeri mu rugamba rwo gukomeza kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya KORONAVIRUSI

Mu gihe twitegura isozwa ry’umwaka wa 2020 usigaje amasaha make ngo urangire, kuri uyu wa kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 ku isaha ya saa tatu za mu gitondo (9h00), Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA yayoboye inama yahuje ba Padiri bakuriye za Serivise, Komisiyo na Progaramu za Diyosezi ya Ruhengeri hamwe n’abakozi bose bakorera ubutumwa muri Centre Pastorale Bon Pasteur. Iyi nama ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo twakomeza gukora ubutumwa ariko twirinda kandi turinda abandi icyorezo cya Koronavirusi cyugarije isi yose.

Muri iyi nama Umwepiskopi akaba yabanje kwibutsa abitabiriye iyi nama uko iki cyorezo cyadutse haba ku rwego rw’isi ndetse kugeza kigeze mu guhugu cyacu. Kubera intera iki cyorezo kimaze gufata, umwepiskopi yibukije abitabiriye inama uburemere bakwiye guha ingamba zo kwirinda no kurinda abandi icyorezo. Yagarutse kandi ku mibare yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda aho igaragaza ko kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukuboza 2020 abantu 7 bitabye Imana, 122 bakaba baragaragaweho ubwandu, mu gihe abakize kuri uyu munsi ari 30 gusa, ibi bikaba biragaragaza ko ari ngombwa gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda no kurinda abandi. Yibukije kandi ko nta muntu n’umwe ukwiye gukomeza gukerensa no gupfobya ubukana bw’iyi ndwara aho bamwe icyaduka batangiye bayita indwara y’Abashinwa, nyuma itangiye gukwira no mu bindi bihugu bakayita iy’Abazungu, yagera no ku birabura bakayita indwara y’abakire, bo bajya mu mahanga bagahura n’abazungu, abandi bakayita indwara yica abakuze (Abasaza n’abakecuru). Umwepiskopi akaba yaribukije ko iyi ari indwara abantu bose bashobora kwandura igihe cyose hatabayeho kwitwararika kandi ikaba yahitana umuntu uwo ariwe wese, aha akaba yaratanze urugero ko mu bantu barindwi bitabye Imana mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 ukuboza 2020 harimo n’umwana w’imyaka 13.

Kubera izi mpamvu zitandukanye ndetse no kuba Civid-19 igaragara iwacu mu karere ka Musanze, Umwepiskopi yasanze hari ingamba dukwiye gufata nk’abakozi ba diyosezi ya Ruhengeri mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi. Muri izo ngamba harimo izi zikurikira:

Ingamba ya 1: Kubaha ingamba zose ziriho ubu zemejwe n’inama y’abaminisitiri (harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati y’abantu, n’izindi..) izi ngamba zikubahirizwa atari uburyo bwo kurangiza umuhango ahubwo zikubahirizwa hagamijwe kwirinda no kurinda abandi. Aha akaba yaragarutse cyane ku ngamba ijyanye no kwirinda ubucucike bw’abakozi, asaba ko abakozi bajya bakora batarenze 50% abandi bagakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga; kwirinda kwakira abatugana mu bucucike, ahubwo abadukeneyeho ubufasha no kugirwa inama hakarebwa niba batafashwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga; yasabye buri serivise kugaragaza uruhare rwayo mu gukumira iki cyorezo no gukomeza kwirinda no kurinda abandi.

Ingamba ya 2: Kumenya uko duhagaze: Ashingiye ko iki cyorezo cyageze iwacu i Musanze, Umwepiskopi yashishikarije abantu bose kwihutira kwipimisha cyane cyane bihereye kubagenda bagaragaza bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara, yibutsa ko usanze atari yandura iyi ndwara bitavuze ko yakingiwe atazayandura, ahubwo bikamufasha gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda, naho usanze yaranduye akihatira kutanduza abandi ahereye kubo abana nabo mu muryango. Kuri iyi ngamba akaba yaraboneyeho kwibutsa bimwe mu bimenyetso byatuma umuntu akeka ko yanduye Koronavirusi harimo: kuryaryatwa mu mihogo, kumagara mu kanwa, inkorora, kugira umuriro, gucika intege, kudahumurirwa no kubura appetit…

Ingamba ya 3: Kwifata neza no kongera imirire (Régime alimentaire): Umwepiskopi yibukije ko kugira ngo umuntu ashobore guhangana niyi ndwara ari uko aba afite ubwirinzi bw’umubiri buhagije, bityo asaba abari mu nama kwihatira gufata ibiribwa byongera ubudahangarwa mu mubiri anasaba kwirinda gufata ibintu byagabanya ubushobozi bw’umubiri mu kwirinda indwara. Mu gusoza izi ngamba akaba yaribukije ko icy’ibanze ari uko abantu bose bakwiriye kwiringira Imana yabarinze kandi bakizera ko izakomeza ku barinda.

Mbere yo gusoza iyi nama abari mu nama bakaba barashimiye Umwepeskopi kubera iyi nama ibahumuriza, banamusezeranya gushyira mu bikorwa inama bagiriwe mbere na mbere bihatira gushyira mu bikorwa izi ngamba, banamusezeranya ko buri serivisi igiye kugena uburyo banoza ingamba zo kwirinda.

Uwepiskopi akaba yarashoje iyi nama yifuriza abakozi bose n’imiryango yabo gukomeza kugira ibyishimo bya Noheri no gutangira neza umwaka wa 2021. Akaba yaraboneyeho kwibutsa abitabiriye inama ko Umunsi w’ubusabane bw’abakozi wari usanzwe uba ku itariki ya 2 ya buri mwaka, ko muri uyu mwaka wa 2021 utakibaye kuri iyo tariki, ahubwo ko wimuriwe ku itariki ya 01 Gicurasi 2021 ku munsi w’abakozi iki cyorezo nikiba cyagabanyije ubukana.

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itangazamakuru

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO