Diyosezi ya Ruhengeri ikomeje imyiteguro ya forum na yubile y'urubyiruko ku rwego rw'igihugu izabera muri Diyosezi ya Ruhengeri ku matariki ya 21-25/08/2024

Ku wa gatatu, tariki ya 01 Gicurasi 2024, muri Centre Pastoral Bon Pasteur, habereye inama ya kabiri itegura ihuriro rya 21 ry’urubyiruko Gatolika mu Rwanda rizabera muri Diyosezi ya Ruhengeri muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Iyi nama yayobowe na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa mu rubyiruko muri Diyosezi Ruhengeri. Iyi nama yafunguwe ku mugaragararo na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri; yitabirwa n’aba Padiri bashinzwe urubyiruko muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Ruhengeri, abapadiri, abiyeguriyiman n’abalayiki bagize komisiyo zitegura forum, abapadiri bashinzwe imiryango ya Agisiyo gatolika muri Diyosezi, abayobozi b’amasantarali ya Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri azacumbikira urubyiruko, abagize Komite y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi, abayobozi b’imiryango ya Agisiyo gatolika y’urubyiruko ikorera ubutumwa muri Diyosezi n’abayobozi b’urubyiruko muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu ijambo rye afungura iyi nama ku mugaragaro, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashimiye abitabiriye inama kandi bakaza ari benshi, abibutsa ko iyi forum izaba ifite isura yihariye kubera ko mu kuyisoza tuzahimbaza mu rwego rw’ikenurabushyo ry’urubyiruko yubile y’impurirane (imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda), avuga ko ari amahirwe adasanzwe kuri Diyosezi ya Ruhengeri; kubera iyo mpamvu abitabiriye inama, abasaba gutanga ibitekerezo bifatika byazatuma iyi forum itaba kurangiza umuhango ahubwo ikaba indunduro n’imirimo y’ibikorwa biri gukorwa muri iki gihe bijyanye no kwita ku bana n’urubyiruko nk’umwihariko wa Diyosezi yacu muri uyu mwaka. Yasabye ko imbuto za forum zikwiye kugera hose kuva mu muryango remezo kugeza ku rwego rwa Diyosezi. Yibukije kandi ko iyi forum igomba kuba intango y’ibikorwa byo mu gihe kizaza bijyanye no kwita ku bana n’urubyiruko bafashwa cyane gucengerwa n’insanganyamatsiko ya Yubile ari yo: «Turangamire Kristu, soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro». Yasabye abita ku rubyiruko, kurufasha kugarura icyanga cy’ubuzima, urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo rugafashwa ku buryo bwihariye, urubyiruko rugafashwa kurenga amateka ya kera atanya abantu, ahubwo rugatozwa kurangwa n’ubuvandimwe, bakumvishwa ko bakwiye kurangwa n’urukundo bagiriye ko ari aba Kristu, kuba aba Kristu bakumva ko birenze kure isano y’amaraso bityo bakagira imyumvire mizima ibereye abakristu. Yashimangiye ko urubyiruko rugomba gutozwa guharanira kurangwa n’amahoro aho ruri hose, bakirinda amacakubiri n’ibindi bibuza abandi amahoro bihatira kwima amatwi ababashora bose mu bikorwa bihutaza abandi cyane ko bigenda bigaragara hirya no hino ko urubyiruko rukunda gukoreshwa mu bikorwa bihohotera abantu. Mu gusoza ijambo rye yasabye abari mu nama kumva ko gutegura Forum na Yubile byihutirwa kubera ko igihe cyagiye. Yasabye abari mu nama kumva ko nta muntu ukwiye gutekereza ko hakiri kare. Kubera iyo mpamvu yasabye abitabiriye inama ibintu bitatu by’ingenzi:

1. Umwepiskopi yishimye komisiyo 13 zashyizweho mu gutegura iyi forum ariko asaba buri wese kuzahagarara neza mu nshingano ze, kugira ngo buri wese azahagarare neza. Yasabye abagize komisiyo guhura kenshi hagamijwe kunoza neza iyi forum na yubile;

2. Umwepiskopi yasabye abitabiriye inama kwigira kuri forum zabanje. Ibyagenze neza bakabikomeza naho ibitaragenze neza bikazakosorwa muri iyi forum maze igihe tuzinjira muri forum nyirizina abashinzwe guhuza ibikorwa by’iyi forum buri munsi bakajya bahura bareba ibikwiye kunozwa ku munsi ukurikiyeho;

3. Umwepiskopi yasabye ko imyanzuro n’ingamba ziza gufatirwa muri iyi nama igomba kuba imyanzuro ifatika igamije kunoza neza imyiteguro y’iyi forum kubera ko ibitekerezo biratangwa bizashikirizwa abazitabira inama y’inteko rusange ya Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko iteganijwe ku matariki ya 02- 04/05/2024. Yavuze kandi ko no ku matariki ya 7-10/05/2024 hateganyijwe inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, ibitekerezo bizatangwa ku birebana na forum na yubile ari ibizaba bivuye muri iyo nama. Kugira ngo byose bizagende neza, yasabye abari mu nama kwirinda gukabya ahubwo tukaziyemeza ibyo dushoboye ndetse tukiyemeza kwakira urubyiruko dufitiye ubushobozi bwo gucumbikira.

Nyuma yo gufungura iyi nama, Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri, yafashe umwanya ageza ku bari mu nama raporo n’imyanzuro yafatiwe mu nama ya mbere itegura forum na Yubile yateranye ku itariki ya 24 Mutarama 2024 maze bayikorera ubugororangingo. Padiri yakomeje agaragaza ingengo y’imari y’agateganyo iteganyijwe kuzifashishwa muri iyi forum na yubile nayo bayikorera ubugororangingo. Basanga kugira ngo iyi forum igende neza hakenewe nibura Miliyoni ijana na makumyabiri n’irindwi n’ibihumbi maganane na cumi n’umunani (127, 418,000) z’amafaranga y’u Rwanda.

Kugira ngo iyi forum izagende neza, hashingiwe ku butumwa bwari bwatanzwe n’Umwepiskopi ndetse n’ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye inama, abari mu nama bafashe imyanzuro 20, kandi buri wese yiyemeza kuzahagarara neza mu mwanya yashinzwe bityo abashyitsi bazatugenderera bakazataha bishimiye uburyo Diyosezi yacu yakira neza abashyitsi.

Asoza iyi nama, Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri, wari uyoboye iyi nama, yashimiye abayitabiriye. Yasabye inzego zose na buri wese ku giti cye kuzitanga uko ashoboye kugira ngo iyi forum izagende neza. Yasabye ko uwakunguka igitekerezo cyadufasha kunoza iyi forum yajya yihutira kukigeza kuri komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi. Yasabye abakuriye komisiyo zitegura iyi forum kujya bahura kenshi cyane cyane ku mbuga za whatsapp kugira ngo banoze ibibareba. Yabwiye abari mu nama ko ibitekerezo byatanzwe bazabigeza ku bazitabira inama y’inteko rusange ya Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko iteganyijwe kuzaterana ku matariki 02-04/05/2024, imyanzuro izafatirwamo ikazagezwa mu gihe gikwiye ku bagize komisiyo itegura forum hagamijwe gukomeza kugendera hamwe mu kunoza imyiteguro ya forum na yubile.

Innocent TUYISENGE



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO