BUSOGO TVET School: Abarangije bishimiye uburere n'ubumenyi bahawe

Mu birori by'umunsi mukuru w'ishuri rya Busogo TVET, abanyeshuri baharangije amasomo y'imyuga bashimiye Kiliziya Gatolika kubera uburezi n'uburere baronse. Uwo munsi w'iryo shuri ryitiriwe Mutagatifu Martini, wabaye kuwa kabiri, tariki 22 Ukwakira 2019, ari na bwo hafunguwe ku mugaragaro ibyumba bishya byo kwigiramo. Hanatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 108 baharangije, barimo abarenga icumi bafite ubumuga bunyuranye ariko bakaba bararangije neza imyuga bigishijwe.

Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri BIZIMUNGU Gabin Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wari n’Intumwa y’Umwepiskopi muri ibi birori akaba anashinzwe Amashuri Gatolika muri iyi Diyosezi.Yahamagariye abanyeshuri barererwa muri iri shuri guharanira kumenya neza ibyo biga babyaza umusaruro ibyiza Imana yabahaye.

Yagize ati: "Uyu munsi ni umunsi mukuru w’ishuri ryacu ryigisha ubumenyingiro n’imyuga inyuranye. Turashishikariza abanyeshuri biga muri iri shuri kimwe n’andi mashuri y’ubumenyingiro kugira ngo baharanire kumenya neza ibyo biga. Bakabimenya ku buryo bukwiye kugira ngo nibagera hanze ku isoko ry’umurimo cyangwa mu buzima bwabo busanzwe bwa buri munsi bazajye bashyira mu ngiro ibyo bize. Babikore ku buryo bukwiye nk’abantu bazi icyo bakora kandi bazi n’Imana. Imana yaduhaye ingabire nyinshi, iduha ubumenyi ku buryo butandukanye.

Buri wese ahamagariwe kubyaza umusaruro ibyo Imana yamuhaye. Akabikora azirikana Imana, ayishimira, agakora n’ibyo ashinzwe gukora mu buryo bukwiye. Bityo ubumenyi yaronse mu ishuri bukagaragarira n’abandi ko yaburonse mu ishuri cyane cyane ishuri Gatolika". Myr Gabin yanashimiye abafatanyabikorwa bose, cyane cyane bamwe mu bakristu ba Paruwasi ya Mt Matiyasi yo mu Budage batanze umusanzu mu kurangiza ibyumba by'amashuri byatashywe.

Padiri Mbarushimana Célestin umuyobozi w’iri shuri yagarutse ku burezi butangirwa muri iri shuri n’ishusho yaryo. Ati: " Twigisha ubwubatsi bw’inzu, ubudozi bw’imyenda, ububoshyi bw’imipira no gutunganya imisatsi. Nyuma y’ibyo nk’ishuri rya Kiliziya Gatolika twigisha n’isomo ry’iyobokamana. Ni ishuri ryatangiye mu mwaka wa 2010. Ryemerwa na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2015.

Ryatangiranye n’abanyeshuri 185 ariko umubare ugenda wiyongera ku buryo abamaze guhabwa seritifika bagera mu banyeshuri barenga 500. Ni ishuri ryakira abanyeshuri b’ibyiciro bitandukanye cyane cyane abataragize amahirwe yo kurangiza amashuri yisumbuye ndetse n’abarangije amashuri yisumbuye kubera ko icyerekezo cya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ari uko abantu bakwibanda ku myuga kugira ngo barusheho kurwanya ubukene".

Madamu Denyse Uzamukunda ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gataraga akaba yari ahagarariye ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze yashimye intambwe ishuri rimaze gutera. Ashishikariza abahawe impamyabushobozi kudapfusha ubusa amahirwe bagize yo kuba bashobora kwihangira imirimo ndetse bakaba bashobora no guha abandi akazi. Yashimye ubufatanye bwiza mu burezi hagati ya Leta y'u Rwanda na Kiliziya.

Ababyeyi bifuje ko haboneka ubufasha ku banyeshuri barangije ariko badashobora kwigurira ibikoresho by'ibanze mu guhanga umurimo. Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abanyeshuri, ababyeyi, ababikira, abapadiri, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abayobozi bo mu nzego za Leta. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya, gutanga impano n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti