Bikira Mariya ni Umubyeyi ureberera abana be

Bikira Mariya ni Umubyeyi ureberera abana be kandi uhora aduhanze amaso. Mu bukwe bw’i Kana, abatumirwa n’abasangwa banyoye divayi kugeza igihe ishiriye ubukwe butararangira. Bikira Mariya yarabyitegereje ariko ntiyijujuta cyangwa ngo anegure abateguye ubukwe nk’uko abantu benshi tubigenza. Yari umukene ku buryo nta mafaranga yari afite ngo ayabahe bajye kugura indi divayi. Nta n’urwengero yagiraga ngo abe yabarwanaho abaha divayi y’ubuntu. Byongeye kandi, nta n’umuntu wigeze amusaba ubufasha. Ariko nk’umubyeyi ureberera abana be kandi uhora aduhanze amaso, Bikira Mariya yahise yereka Yezu Kristu ikibazo cyari kimaze kuvuka muri buriya bukwe, nuko aramubwira ati «Nta divayi bagifite» (Yh 2, 3). Ibyo ntabwo bisobanuye ko Yezu atari yakamenye uko byagenze, ahubwo biratwereka ukuntu Bikira Mariya adukunda cyane, we udusabira bwangu ku Mana icyo dukeneye cyose na mbere yuko tumwiyambaza ngo aturengere adusabire.

Kuba ari umubyeyi wa bose bituma ahora aduhanze amaso. Ahora ashakashaka icyatera abantu inkunga ngo bashobore kubaka isi ishingiye ku rukundo, ubwumvikane n’ubutabera, kugira ngo amahoro aganze mu mitima yacu no ku isi hose. Bikira Mariya ntahwema kwingingira abantu, ari bo twese abana be, ntajya yibagirwa kudusabira ku Mana ibyo dukeneye byose. Bikira Mariya ahora aduhanze amaso ashaka icyadufasha kubaho neza no gutunganirwa. Ahora ashaka icyateza imbere ukubaho kwacu. Ibyo yabigaragarije mu bukwe bw’i Kana igihe atakambiye kuri Nyagasani abateguye ubukwe n’abatumirwa, akamwingingira kugira icyo akora kugira ngo abantu batari babonye ikibatunga gihagije boye gutaha bari kwayura kandi imihogo yumiranye. Uko yagobotse abana be muri icyo gihe ni ko no muri iki gihe akomeza kutugirira neza kandi ntazigera adukuraho amaso. Bikira Mariya nta na rimwe azigera adutererana, ntazahwema kutuba hafi no kuturengera. Nta na rimwe azigera adutererana! Icyampa ngo abantu twese tujye twiyumvamo iteka n’ahantu hose ukuntu tuvuganirwa n’uwo mubyeyi.

Imibereho y’Umubyeyi wacu Bikira Mariya nikomeze iyubere urugero rwiza. Tujye tumureberaho mu byo dukora byose, twihatire kumukurikiza. Ibyo bizadufasha kurushaho kuba abantu bafite amahoro kandi bayasangiza abandi, kuko ntawe utanga icyo adafite. Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana (Mt 5, 9).

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO