“Bihayimana nimuberwe n’umwambaro mwambaye” Myr Visenti HAROLIMANA

Mu birori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 umunyarwandakazi wa mbere yiyeguriye Imana ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri byabereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ku Cyumweru tariki tariki ya 13 Ukwakira 2019. Uyu munsi hanizihijwe umunsi mukuru wa Paruwasi kuko yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima iyi tariki akabwa ari wo munsi Bikira Mariya yabonekeyeho bwa nyuma abana b’i Fatima. Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu gitambo cy’ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagize ati: “Bihayimana nimuberwe n’umwambaro mwambaye n’abo muri bo. Mwishimire abo muri bo ni bwo buhamya bwa mbere. Nimucyo dutahirize umugozi umwe twese twamamaze Inkuru Nziza, yamamare hose. Nimucyo tube abagabuzi b’ingabire zinyuranye z’Imana kugira ngo Imana ihore isingizwa ku buryo bwuzuye".

Mu butumwa busoza Nyiricyubahiro yashimiye imiryango y’abiyeguriye Imana n’uruhare bagize mu iyogezabutumwa. Yabifurije gukomera ku murage bagabiwe n’uwabatoye. Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangarije ku mugaragaro ko Umuryango w’Abagabuzi b’Amahoro ya Kristu Umwami ubaye umuryango wemewe na Kliziya (Association de Fidèles) mu buryo bw’agateganyo anemeza n’amategeko y’uwo muryango. Padiri Jean Marie Vianney UWAMUNGU wo mu muryango w’Abakarume uhagarariye abihayimana muri Diyosezi ya Ruhengeri yibukije abihayimana kuba intwari batabarana n’uwabatoye.

Frère Jean Marie Vianney AZIBEREHO, Umukuru w’Umuryango w’abafurere b’Abayozefiti nk’umwe mubagize komite y’abihayimana ku rwego rw’igihugu (ASUMA) yasabye abihayima kubera abababona ibimeyetso nyabyo by’ingoma ya Kristu mu bantu anashimira Diyosezi ya Ruhengeri yakiriye amasezerano yo kwiyegurira Imana y’umunyarwandakazi wa mbere.

Tariki ya 25/03/1919 ni bwo umunyarwandakazi wa mbere Mama Mariya Yohana Nyirabayovu yakoze amasezerano yo kwiha Imana mu muryango w’Abenebikira muri Paruwasi ya Rwaza. Magingo aya mu Rwanda hari imiryango y’abihayimana isaga 100. Muri Diyosezi ya Ruhengeri kakaba habarizwa ingo z’abihayimana 18 ziri muri paruwasi 9 kuri 13 zigize Diyosezi. Kwizihiza iyi Yubile byatangiye ku itariki ya 02/02/2019 i Kibeho, bikaba biteganyijwe ko izasozwa tariki ya 25/03/2020 i Kibeho.

Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye biganjemo abihayimana. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imikino, ubuhamya, gutanga impano n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti