Bana, nimukunde gusenga

Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021, muri Paruwasi ya Nemba hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’Abana ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Kuri uyu munsi kandi Kiliziya y’isi yose ikaba yari yahimbaje umunsi mukuru w’ukwigaragaza kwa Nyagasani. Uyu munsi ukaba warizihijwe mu buryo budasanzwe kubera ibihe isi irimo byo guhangana n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19, ibi bikaba byaratumye gahunda zo kwizihiza uyu munsi zidakorwa nk’uko byari bisanzwe ahubwo mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo hakaba harabaye gusa igitambo cya Misa cyayobowe na Nyakubahwa Padiri Michel NSENGUMUREMYI Ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi akaba yari ahagarariye Umwepiskopi muri ibi birori. Hari kandi n’abasaseridoti barimo Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi ya Ruhengeri, hari Padiri Alexandre UWINGABIYE, Padiri Mukuru wa Paruwasi Nemba na Padiri Alfred HABANABAKIZE, Omoniye wa Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Paruwasi ya Nemba. Ibi birori kandi byitabiriwe n’abana n’abakangurambaga baturutse mu maparuwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri (aho buri Paruwasi yari ihagarariwe n’abana babiri), Ubuyobozi bwite bwa Leta bukaba bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Madamu UWIMANA Catherine. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “BANA, NIMUKUNDE GUSENGA”

Mu ntangiriro y’igitambo cya Misa Nyakubahwa Padiri Michel NSENGUMUREMYI yagejeje kubari bitabiriye Igitambo cya Misa indamutso ya Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri aho yifurije Noheri n’umwaka mushya muhire abakristu muri rusange n’abana ku buryo bw’umwihariko. Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, Padiri Michel NSENGUMUREMYI akaba yaribukije ko Kristu yigaragaje bwa mbere igihe avuka akiyeraka abamalayika n’abashumba maze nabo ntibaceceka bamenyesha abandi iby’iyo nkuru nziza. Kubera iyo mpamvu yibukije abakristu bose baba abakangurambaga n’abana ko bahamagariwe nabo kwakira Kristu no kumumenyesha abandi. Yageje ku bitabiriye igitambo cya Misa ubutumwa bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba na Perezida w’inama y’abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa ku isi hose. Yahamagariye abana guhora bashimira Imana kubera ibitangaza igenda ibakorera. Yabibukije ko nubwo hari ingaruka zitandukanye zatewe n’icyorezo cya koronavirusi, hari ibyiza bishimira : yagarutse ku bana bagaragaje urukundo muri ibi bihe basangira n’abandi ibyo bafite, hari abana bafashije bagenzi babo gusengera mu ngo iwabo cyangwa gusubira mu masomo… abasaba ko mu bihe nk’ibi bikomeye, bakwiye kurushaho kwiringira Imana muri byose no kuyisenga bashyizeho umwete.

Mbere yo guhabwa umugisha usoza hatanzwe ubutumwa butandukanye, mu ijambo ry’umwana ndetse n’ijambo ry’umukangurambaga uhagarariye abandi bagarutse ku buryo abana bitaweho muri ibi bihe bidasanzwe ariko basanga hakenewe uruhare rw’ababyeyi mu kumva inshingano zabo zo kurera abana gikristu, basaba abari mu nzego z’ubuyobozi muri Kiliziya gukomeza gushyira imbaraga mu gukangururira ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera, bagaharanira gutoza abana gusenga kandi bakajya bafata umwanya wo gusenga no gusangira n’abana babo ijambo ry’Imana mu rugo bakabigira umuco. Bashimiye kandi abantu bose bakora uko bashoboye ngo abana ba Kiliziya bashobore gukura mu bwenge no mu gihagararo banogeye Imana n’abantu, bishimiye uruhare Diyosezi ya Ruhengri igaragaza mu guha imbaraga Komisiyo y’Iyogezabutumwa mu bana banaboneraho kwifuriza Nyircyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA n’abo bafatanya mu butumwa noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu UWIMANA Catherine, yashimiye Umwepiskopi kuba yaremeye ko uyu munsi wizihirizwa muri Paruwasi ya Nemba iri mu karere ka Gakenke, abaneraho kwibutsa abana kudasigara inyuma muri gahunda yo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Koronavirusi. Yashimangiye kandi asaba ababyeyi kumva inshingano zabo zo kurera. Agendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka nawe yibukije abana gukunda gusenga, yibutsako gusenga bikiza byinshi ndetse byanadukiza n’iki cyorezo cya Koronavirusi. Mu gusoza ijambo rye yashimiye Kiliziya Gatolika cyane cyane Paruwasi ya Nemba uburyo ifatanya n’akarere ka Gakenke muri Gahunda y’ikenurabushyo ry’umuryango, anasaba ko ubwo bufatanye bwakomeza hagamijwe kubaka umuryamgo uzira amakimbirane.

Mu ijambo rya Nyakubahwa Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, yibukije abari aho ibikorwa 4 Papa yifashisha mu Iyogezabutumwa ku isi, yibutsa ko muri ibyo bikorwa harimo n’igikrwa Papa yifashisha mu Iyogezabutumwa ry’abana anaricyo gikorwa ku isi yose muri kiliziya Gatolika twahimbaje uyu munsi. Yibukije intego z’ibikorwa Papa yifashisha mu Iyogezabutumwa ry’abana aho yavuze ko ibi bikorwa bigamije mbere na mbera gukangurira abana kumenya no kwitabira ubutumwa bwa Kilizya gatolika bakiri bato ; gutoza abana gufasha abandi bana babasabira, kandi batanga umusanzu ugenewe imibereho myiza yabo ; Gushyigikira ibikorwa by’abana bo mu bihugu bitaratera imbere mu bukristu cyane cyane mu bikorwa byerekeranye no kwigisha iyobokamana. Aboneraho gusaba abana n’ababitaho kwitabira gushyigikira ibyo bikorwa Papa yifashisha mu Iyogezabutumwa ry’abana. Yashimiye Paruwasi ya Nemba yateguye neza uburyo bwo guhimbaza uyu munsi batabangamiye amabwiriza yo kwirinda COVID 19, anasaba abakristu gukomeza kugira uruhare mu kwirinda iki cyorezo no kukirinda abandi. Mu gusoza ijambo rye, nk’uko bisanzwe bigenda, habaye amatombora hagamijwe kumenya Paruwasi izahimbarizwamo uyu munsi ku rwego rwa Diyosezi umwaka utaha. Padiri Omoniye aboneraho gutangariza Abateraniye aho bose ko hatombowe Paruwasi ya Rwaza.

Mu ijambo rya Padiri Michel NSENGUMUREMYI, wari intumwa y’umwepiskopi yashimiye Imana kuba yaduhaye uburyo bwo guhimbaza uyu munsi muri ibi bihe bidasanzwe, ashimira Umwepiskopi imbaraga adahwema gushyira ku butumwa bw’abana, ashimira Paruwasi zose zohereje abana n’abakangurambaga bakaza guhimbaza uyu munsi ndetse n’ubuyobozi bwite bwa leta, ashimira by’umwihariko Paruwasi ya Nemba yateguye neza gahunda yo guhimbaza uyu munsi. Asaba abakristu cyane cyane abana gukomeza gusenga, kuko Imana yumva cyane abakiri bato nk’uko Yezu yabigaragaje igihe avuga ati « Nimureke abana bansange »(Mk 10, 14).

Imyiteguro y’uyu munsi yabimburiwe n’isengesho ry’iminsi icyenda (Noveni) yateguwe na komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi. Mu cyumweru kibanziriza uyu munsi kandi abana n’abakangurambaga bo mu maparuwasi amwe n’amwe agize Diyosezi ya Ruhengeri babashije gukora ibikorwa by’urukundo bitandukanye aho bakusanyije inkunga y’amafranga mu rwego rwo dufasha abarwayi n’abakene. Mu misa yo kuri iki cyumweru abakristu bibukijwe ko ituro ry’uyu munsi rigenewe gushyigikira ibikorwa Papa yifashisha mu Iyogezabutumwa ry’abana ku isi hose.

Innocent TUYISENGE
Komisiyo y’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO