“Amasakramentu y’ibanze akwiye rwose kujya ategurwa neza, agatangwa neza kandi akakirwa neza”. Ayo ni amwe mu magambo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yatangarije abakristu ku cyumweru tariki ya 20/10/2024 muri Paruwasi ya Kanaba mu birori byo guhimbaza Yubile y’amasakramentu y’ibanze ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ariyo: Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa. Hanahimbajwe umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa n’isabukuru y’imyaka ine Paruwasi ya Kanaba yaragijwe Mutagatifu Fransisko Saveri imaze ishinzwe. Ibyo birori byabimburiwe n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yatanze amasakramentu y’ibanze ku bantu 200.
Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku butumwa bwa Papa Fransisiko bugenewe Umunsi Mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ku nshuro ya 98 bufite insanganyamatsiko igira iti: “Nimugende mutumire bose mu bukwe (reba Mt 22, 9)”. Yakanguriye abakristu kurushaho kwitabira Igitambo cya Misa. Yabibukije kwihatira kugendera hamwe nk’uko intego ya Sinodi ibivuga muri aya magambo: “Tugendere hamwe mu bumwe, ubufatanye n’ubutumwa”. Ikindi kandi, Nyiricyubahiro Musenyeri yabwiye abakristu ko guhimbaza Yubile y’amasakramentu y’ibanze ari umwanya wo kurushaho kuzirikana akamaro n’agaciro kayo mu buzima bw’umuyoboke w’Imana, abasaba kurushaho gukunda amasakramentu no kuyahabwa neza.
Yasobanuye amateka y’amasakramentu y’ibanze muri Diyosezi ya Ruhengeri, ababwira ko Paruwasi ya Rwaza ikimara kuvuka, ari na yo ya mbere yashinzwe muri iyi Diyosezi tariki ya 20/11/1903, isakaramentu rya Batisimu ryatangiye gutegurwa no gutangwa. Abantu batatu ba mbere barihawe nyuma y’amezi ane, ku munsi wa Mutagatifu Yozefu tariki 19/03/1904. Abo ni Pawulo Bambanze, Yohani Rurihose na Yozefu Murengera. Izo mfura muri Batisimu zakurikiwe n’abandi benshi babatijwe, bahabwa Ukaristiya ya mbere kandi baranakomezwa. Muri bo, hari ababaye abakateshisti n’abogezabutumwa b’ingirakamaro ku buryo hari benshi bagiye bafasha abasaserdoti kujya gushinga za santarali na za paruwasi hirya no hino muri diyosezi yacu no hanze yayo. Muri make, beze imbuto nziza z’ubukristu bamurikiwe n’Ivanjili, kandi n’ubu biracyakomeje.
Mu rwego rwo guha agaciro, kuzirikana no gusigasira ibyiza by’amasakramentu y’ibanze, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yabwiye abakristu ko akwiye kujya ategurwa neza, agatangwa neza kandi akakirwa neza. Byongeye kandi, “Ni ngombwa kugira ibikoresho byabugenewe n’ibindi byifashishwa bijyana n'itangwa rya buri sakaramentu kandi biryubahisha. Ni byiza ko umukristu yajya yibuka umunsi ngarukamwaka yahaweho isakaramentu”.
Ku birebana n’Isakaramentu rya Batisimu, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yavuze ko ababyeyi bitegura kubatirisha bagomba kujya “bahabwa inyigisho ya ngombwa kandi ibategura neza koko. Ababyeyi ba Batisimu, bagomba kuba ababyeyi barera by’ukuri abo biyemeje kubyara, bagahihibikanira ko roho z’abana babo zitagwingira. Ntibakwiye kuba abo kurangiza unuhango cyangwa se ngo batoranywe hitawe ku bindi bidafite aho bihuriye no kuba bafite indangagaciro z’ubukristu. Ababatizwa ari bakuru, bajye bafashwa kwitegura neza, bazi icyo bagiye kwiyemeza no kwakira mu buzima bwabo bwose. Ni ngombwa kumenya guhitamo izina rya Batisimu. Ntabwo biteye ipfunwe na gato gufata izina ry’uwabaye umutagatifu kugira ngo abe umuvugizi n’urugero rw’imibereho inogeye Imana. Birakwiye guhimbaza no kuzirikana kenshi ubuzima bwa Bazina bacu batagatifu, tukabiyambaza ngo badufashe kurushaho gutunganira Imana. Ifishi ya Batisimu, ibitabo n’izindi nyandiko zijyana n’iryo sakaramentu bigomba gufatwa neza bikabikwa aho umutekano wabyo wizewe”.
Ku birebana n’Isakaramentu ry’Ukaristiya, yavuze ko “Abagiye kurihabwa bwa mbere bagomba gusobanurirwa bihagije agaciro karyo ntagererwanywa n’uburyo bwo guhabwa neza Ukaristiya mu cyubahiro gikwiye Nyiringoma zose z’isi wemera kwicisha bugufi akaza iwacu tukamuhabwa mu bimenyetso by’umugati na divayi. Abakristu muri rusange bagomba gukomeza umuco mwiza wo guhabwa neza Yezu uko bikwiye, ugahazwa wabanje kwitegura neza ku mutima no kuri roho uhabwa isakranentu rya Penetensiya, bakirinda imigenzo mibi yamutesha agaciro binyuze mu kutubaha ukaristiya”.
Ku birebana n’Isakaramentu ry’Ugukomezwa, yashimangiye ko “Abarihabwa bagomba kumenya neza inshingano biyemeza muri Kiliziya igihe barihawe. Muri paruwasi zacu, hagomba kubaho uburyo bwiza bwo gukomeza guherekeza abarihawe kugira ngo badasinzirana ingabire za Roho Mutagatifu, ahubwo babe urumuri n’umunyu w’isi mu buzima bwabo bwa buri munsi, bagira uruhare rufatika mu miryango remezo n’izindi nzego za Kiliziya, mu mahuriro anyuranye n’andi matsinda y'abakristu.
Mu gusoza, Nyiricyubahiro Myr Visenti Harolimana yasobanuye ko “Uwahawe amasakramentu y’ibanze aba yinjiye rwose mu muryango umwe w’abana b’Imana aho afite uburenganzira n’inshingano muri uwo muryango mugari ari wo Kiliziya”. Yashimiye abasaseridoti, abiyeguriyimana, abakateshisiti n’abandi bantu bose bategurira neza abayoboke b’Imana guhabwa neza amasakaramentu y’ibanze. Ashimira n’abayahabwa kandi bakayakira neza, akera imbuto nziza kandi nyinshi.
Abakristu bakiriye neza ubwo butumwa n’impano ndetse n’ibyemezo by’ishimwe Umushumba wacu yahaye abakristu bizihije yubile y’imyaka 75, 50 na 25 bamaze bahawe amasakramentu y’ibanze: Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa. Yanashimiye abuzukuru bakomoka ku mfura zahawe ayo masakramentu muri Paruwasi ya Rwaza mu 1904. Yifurije Paruwasi ya Kanaba kujya mbere, ayishimira iterambere imaze kugeraho mu myaka ine imaze ishinzwe. Ibirori byasojwe n’umugisha yahaye abantu bose babyitabiriye.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA