Amarushanwa y’imikino mu mashuri gatolika ya Diyosezi ya Ruhengeri

Ku wa gatandatu, tariki ya 20 Mata 2024, habaye imikino yahuje ibigo by’Amashuri gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ku nshuro ya kabiri. Yabereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, mu Karere ka Musanze. Mu gihe ku nshuro ya mbere yari yabereye mu Iseminari Nto ya Nkumba, mu Karere ka Burera, mu mwaka ushize wa 2023. Amakipe yitabiriye muri uyu mwaka wa 2024 ni 32 yo mu bigo by’amashuri 26 byari bihagarariye ibindi biri mu turere dutanu Diyosezi ya Ruhengeri ikoreramo aritwo꞉ Musanze, Gakenke, Burera, Nyabihu na Rulindo. Hakinwe umupira w’amaguru, umukino w’amaboko wa “volley ball”, umukino w’amaboko wa «basketball» n’umukino w’amaboko wa «hand ball».

Iyo mikino yabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yari ahagarariye muri iyo mikino. Yasabye abanyeshuri bayitabiriye guharanira kumenya guhitamo neza, gufata ibyemezo bikwiye, binogeye Imana n’abantu, kurangwa n’isuku n’ubuvandimwe mu mikino no mu masomo ku mashuri bigamo. Yabasabye guharanira kuba abana bashoboye kandi bashobotse, bafite isuku muri byose nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko ya Komisiyo Ishinzwe Uburezi Gatolika mu Rwanda y’uyu mwaka wa 2023/2024 igira iti꞉ «Umwana ufite isuku mu ishuri risukuye».

Musenyeri Gabin Bizimungu yagize ati꞉ «Ubutumwa natanga ni ubwo gukomeza kubwira urubyiruko ko kwitabira siporo n’ibindi bikorwa birufasha kurerwa neza bakaba abana bashoboye kandi bashobotse nk’uko biri mu nsanganyamatsiko rusange ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ariko bakagira n’isuku mu byo bakora byose, mu kibuga, mu mikino, mu mitekerereze, mu byemezo bafata ari mu kibuga kuko naho hari ibyemezo bihafatirwa kandi siporo idufasha kumenya gufata ibyemezo bimwe na bimwe, ibyemezo byiza, ibyemezo bikwiye, ibyemezo bisukuye; bakaba no mu mutima wabo basukuye, no mu myitwarire basukuye, bakaba abana basukuye mu ishuri risukuye nk’uko tubifite mu nsanganyamatsiko yihariye y’uyu mwaka mu burezi Gatolika mu Rwanda».

Intumwa y’Umwepiskopi yibukije abitabiriye iyo mikino ko siporo ifite akamaro gakomeye mu buzima bwa muntu, gufasha abakinnyi kwiteza imbere. Asaba ababyeyi kurushaho guha abana babo umwanya wo gukora siporo. Asaba abarezi kujya bafasha abana kuvumbura izo mpano bifitemo no kuziteza imbere kugira ngo imikino nk’iyo ibe kimwe mu bifasha abana gukuza impano zabo kugira ngo zizabagirire akamaro, zikagirire imiryango yabo, zikagirire Igihugu, zikagirire sosiyete muri rusange ari mu buryo bw’imibereho, uburyo bw’imibanire, ari no mu buryo bw’imyitwarire.

Padiri Célestin MBARUSHIMANA, Ushinzwe Uburezi gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku ntego z’iyo mikino yo gufasha abanyeshuri kuvumbura impano abakobwa n’abahungu bifitemo bigamije guteza imbere ireme ry’uburezi binyuze mu mikino. Ahamya ko ari gahunda bakomeyeho. Asaba abarezi kujya bafasha abanyeshuri kuyitegura neza kuko ibafasha no mu myigire yabo, mu mibanire myiza, ikinyabupfura, ubuvandimwe, urukundo, ubumwe n’ubufatanye muri sosiyete nyarwanda.

Iyo mikino yitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo uwari uhagarariye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, MUHIRE John Livingston. Hari abashinzwe uburezi mu Karere ka Burera na Musanze, abayobozi b’ibigo by’amashuri muri Diyosezi ya Ruhengeri, abarezi, abanyeshuri n’abandi. Amakipe yitabiriye imikino yahembwe imipira yo gukina. By'umwihariko ayatsinze yahawe n'ibikombe byatangiwe kuri Stade Ubworoherane.

Uko imikino yarangiye

A. Icyiciro cy’abari munsi y’imyaka 20

Mu bahungu bari munsi y’imyaka 20

* Football: Petit Séminaire Saint Jean NKUMBA yatsinze ibitego 6 ku busa bwa Ecole des Science de MUSANZE
* Volleybal: Groupe Scolaire Saint Jérôme yatsinze seti 2 ku busa bwa Groupe Scolaire CYONDO
* Basketball: ETEFOP yatsinze ibiteko 80 kuri 21 bya TTC KIRAMBO
* Handball: Petit Séminaire Saint Jean NKUMBA yatsinze ibitego 15 kuri 13 bya Ecole des Science de MUSANZE

Mu bakobwa bari munsi y’imyaka 20
* Football: ETEFOP yatsinze ibitego 7 ku busa bwa Groupe Scolaire KARUGANDA
* Volleybal: Groupe Scolaire Marie Reine RWAZA yatsinze seti 2 kuri 1 ya Groupe Scolaire Saint Jérôme
* Basketball: Groupe Scolaire Marie Reine RWAZA yatsinze ibitego 43 kuri 3 Ecole Secondaire de RUNABA
* Handball: Groupe Scolaire KARUGANDA yatsinze ibitego 19 ku 9 bya Ecole Secondaire Saint Vincent MUHOZA

B. Icyiciro cy’abari munsi y’imyaka 14

Mu bahungu bari munsi y’imyaka 20

* Football: Ecole Primaire MWAMBI yatsinze ibitego 1 kuri 1 cya Groupe Scolaire MATA

* Volleybal: Ecole Primaire GIRAMAHORO yatsinze seti 2 ku busa bwa Ecole Primaire BISAYU

* Basketball: Centre Scolaire KARWASA yatsinze ibitego 43 kuri 28 bya Groupe Scolaire BUTETE

* Handball: Ecole Primaire GIRAMAHORO yatsinze ibitego 4 kuri 1 ya Groupe Scolaire BUTETE nyuma yo kurangiza umukino wose banganya igitego 1.

Mu bakobwa bari munsi y’imyaka 20

* Football: Ecole Primaire MURAMBI yatsinze ibitego 4 ku busa bwa Centre Scolaire RWAZA I

* Volleybal: Centre Scolaire RWAZA II yatsinze seti 2 ku busa bwa Centre Scolaire GAHUNGA

* Basketball: Groupe Scolaire TERO yatsinze ibitego 15 kuri 13 Groupe Scolaire BUTETE

* Handball: Ecole Primaire KIRABO yatsinze ibitego 20 kuri 1 bya Groupe Scolaire BUSOGO I

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO