Abashumba ba Diyosezi ya Byumba na Ruhengeri bahuriye muri Santarali ya Muvumo mu Muhango w’Ihererekanyabubasha

Ku wa gatanu, tariki ya 25 Kamena 202, Abashumba ba Diyosezi ya Byumba na Ruhengeri (Myr Serviliyani NZAKAMWITA na Myr Visenti HAROLIMANA) bakoreye inama muri santarali ya Muvumo, santarali isanzwe yitabwaho na Paruwasi ya Burehe mu bijyanye n’iyogezabutumwa, bagamije gukora imihango y’ihererekanyabubasha kuri iyo santarali kugira ngo isubizwe ku mugaragaro Diyosezi ya Ruhengeri. Ni umuhango wari witabiriwe n’ibisonga by’abepiskopi bombi (Mgr Alfred RUTAGENGWA na Mgr Gabin BIZIMUNGU), Padiri mukuru wa Paruwasi ya Burehe, abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Mwange n’abakristu bahagarariye abandi.

Iyi gahunda y’ihererekanyabubasha ije ikurikira uruzinduko aba bashumba bombi bagiriye i Muvumo ku wa 03 Mutarama 2021 bari kumwe n’itsinda rigari rigizwe n’abapadiri n’abakristu batoranijwe bahagarariye abandi bagamije kongera kwibukiranya amateka ya Santarali ya Muvumo.

Mu ijambo rifungura inama, Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yibukije abateraniye muri iyo nama ikibateranirije i Muvumo. Yagize ati: “…Bibaye ubwa kabiri duhurira hano na Diyosezi ya Ruhengerei tubagezaho umushinga wo gushing iyi Paruwasi, tubagezaho kandi n’icyemezo twafashe ko Santarali ya Muvumo na Sikirisale zayo byajya muri Diyosezi ya Ruhengeri nk’uko n’ubusanzwe byari bisanzwe ari ibya Ruhengeri, ariko bitewe nuko Paruwasi za Diyosezi ya Ruhengeri zegereye Muvumo ziri kure twanze kuvuna abapadiri ba Ruhengeri twemeranya ko twaba dufasha Muvumo ku bijyanye n’iyogezabutumwa… Uyu munsi tukaba tuje kubwira Diyosezi ya Ruhengeri ko ubuyobozi bw’iyi santarali guhera none tubushyize mu maboko yanyu. Guhera ubu, Diyosezi ya Ruhengeri niyo izakomeza imishinga yo gutegura kuhashyira Paruwasi, niyo izakora icyemezo (decret) cy’aho Paruwasi igomba kuba”.

Nyiricyubahiro Myr Serviliyani yasoje ijambo rye abwira abari aho bose ko santarali ya Muvumo ari santarali ifite abakristu bitabira imirimo y’ikenurabushyo kandi bakitangira kiliziya ku buryo bufatika. Yasabye padiri mukuru wa Paruwasi ya Burehe kugeza ku bari aho ibijyanye n’imiterere ya Santarali ya Muvumo, imbago zayo, umubare w’abakristu, imishinga yayo n’ibindi.

Mu ijambo rye, Padiri mukuru wa paruwasi ya Burehe yavuze ko Santarali ya Muvumo igizwe n’imiryangoremezo 98, inama z’imirenge 22 na sikirisali 2 (cyondo na Nyakayogera). Yavuze ko ikikijwe na Paruwasi ya Mwange na Nemba za Diyosezi ya Ruhengeri; Paruwasi ya Burehe ya Diyosezi ya Byumba na Paruwasi ya Rulindo ya Arkidiyosezi ya Kigali. Kubera ko iyi Santarali ya Muvumo Abepiskopi bifuje ko yaba Paruwasi, padiri mukuru yavuze no ku bijyanye n’imbibi zashyizweho n’itsinda ryatoranijwe n’abepiskopi bombi. Paruwasi nshya izavuka izaba igizwe na santarali ya Muvumo izava kuri paruwasi ya Burehe; santarali ya Rutabo n’agace ka santarali ya Karambo bizava kuri santarali ya Nemba; santarali ya Nyamugali n’uduce twa santarali ya Rushara na Gaseke bizava kuri paruwasi ya Mwange. Padiri mukuru yamenyesheje abitabiriye inama kandi ko santarali ya Muvumo ifite amashyamba atatu, ubutaka butandukanye buhingwa, inzu y’abapadiri n’inzu mberabyombi ariko bitari byarangira neza, ibyumba abanyeshuri bigiramo n’ibindi. Ku bijyanye n’ubutaka, yamenyesheje Diyosezi ya Ruhengeri ko igomba kubikurikirana neza kubera ko harimo ibibazo by’ibyangombwa. Yasoje ijambo rye ashimira Abepiskopi bakomeje kubaba hafi mu butumwa babashinze muri rusange no gukurikirana ibijyanye na santarali ya Muvumo ku buryo bw’umwihariko.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashimiye Umwepiskopi wa Byumba kubera intambwe itewe n’uburyo bitangiye ikenurabushyo ryakozwe muri Santarali ya Muvumo kandi bigatanga imbuto nziza. Yagize ati: “Muri Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, Turashimira Diyosezi ya Byumba mu mbaraga zayo zose, abasaserdoti, abiyeguriye Imana, abakristu muri rusange ku buryo bw’umwihariko Paruwase ya Burehe. Turabashimira inkuru nziza yamamajwe muri aka gace, tukabashimira gahunda y’ikenurabushyo yagaragaye muri aka gace kandi ikera imbuto. Turabashimira umushinga mwiza, mwagize gahunda nziza yo kugira Paruwasi yegereye abakristu. Turabashimira imbuto zigaragaza abakristu benshi kandi beza bitangira Kiliziya bakarangwa n’ishyaka. Turabashimira imbuto zagaragaye mu kwiyegurira Imana kw’abana ba hano muri aka gace: abiyeguriye Imana, abasaserdoti…Turabashimira imishinga myiza mufite yo kwiyubaka uhereye kuri kiliziya na Salle polyvalente (inzu mberabyombi), turabashimira umubano mwiza mufitanye n’inshuti byatanze umusaruro ugaragara…”

Yakomeje ababwira ko Diyosezi ya Ruhengeri yifuje gushinga Paruwasi nshya muri aka gace santarali ya Muvumo ibarizwamo bigahura na gahunda nziza Diyosezi ya Byumba yari ifite yo gushinga Paruwasi muri ako gace. Kubera ko Umwepiskopi wa Ruhengeri ariwe ufite uburenganzira bwo kuhashinga Paruwasi, yabamenyesheje ko iyo gahunda ikomeje kandi ko izina rya paruwasi nshya ryatekerejweho ari Nyamugali, ikaba ifite icyicaro i Muvumo. Yabamenyesheje kandi ko Paruwasi ya Mwange ariyo izayibyara bityo ko guhera kuwa 25 Kamena 2021, paruwasi ya Mwange igomba kwita kuri Santarali ya Muvumo ku buryo bw’umwihariko bayitegurira kuba paruwasi bafatanije na santarali zitandukanye zizaba zigize paruwasi nshya ya Nyamugali.

Umwepiskopi mu gusoza ijambo rye, yibukije abaraho ko iyo Diyosezi ivuka, papa ubwe ari we ugena imbibi. Yamenyesheje abari aho ko Papa Yohani Pawulo II mutagatifu ashinga Diyosezi ya Byumba yagennye imbibi zayo agena n’imbibi za Diyosezi ya Ruhengeri iyibyaye. Yibukjije ko papa yavuze ko Diyosezi ya Byumba ifashe agace k’imbibi za Perefegitura ya Byumba, naho Diyosezi ya Ruhengeri igafata agace ka perefegitura ya Ruhengeri. Yaboneyeho kwibutsa ko Santarali ya Mushongi yegereye paruwasi ya Burehe, hakurikijwe imbibi papa yashyizeho, ibarizwa muri Diyosezi ya Ruhengeri. Avuga ko iyo santarali yakomeza kwitabwaho na Paruwasi ya Burehe kugeza igihe Abepiskopi bombi bazabigena ukundi. Inama yasojwe no gufata amafoto y’urwibutso no kwishimira Yubile y’impurirane y’imyaka 50 y’ubusaseridoti n’imyaka 25 y’ubwepiskopi kuri Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA.

Padiri mukuru wa Burehe (Duniya Fulgence) yereka Umwepiskopi wa Ruhengeri imbago za Santarali ya Muvumo

Abitabiriye inama batemberezwa isambu yo kuri Santarali ya Muvumo

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Ushinzwe komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru muri Diyosezi


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO