Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri basabanye n’aba Diyosezi ya Muyinga binyuze mu mikino

Nk’uko bamwe bari babimenye binyuze mu bimenyeshamakuru by’i Burundi, guhera kuwa 9 Mutarama 2023 kugeza kuwa 10 Mutarama 2023, Diyosezi ya Ruhengeri yagize uruzinduko muri Diyosezi ya Muyinga yo mu gihugu cy'u Burundi. Abagiyeyo, ku cyumweru tariki ya 8 mutarama 2023 bacumbitse ahantu hatatu: urugo rw’abapadiri rwa Musanze, kuri Katedarali no mu rugo rw’Umwepiskopi. Bahagurukiye hamwe saa 03h09 mu rugo rw'Umwepiskopi. Bageze ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi, nyuma yo kuzuza ibisabwa, bakiriwe na Nyiricyubahiro Mgr Joachim NTAHONDEREYE, Umushumba wa Diyosezi ya Muyinga ndetse n'abapadiri batari bake bo muri diyosezi ya Muyinga. Bafashe inzira igana kuri Paruwasi ya Kanyinya. Iyo paruwasi ikaba ari iya kane mu gihugu mu gushingwa dore ko yashinzwe mu mwaka wa 1905. Aho niho baturiye igitambo cya Misa ya Batisimu ya Nyagasani cyiyobowe na Mgr Joachim. Nyuma y’igitambo cya Misa, bakiriwe neza n'abiyeguriyimana benshi cyane cyane ababikira mbere yo gufata urugendo rw’isaha n’igice berekeza ku cyicaro cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Muyinga. Bahageze, bakiriwe neza kandi bacumbika muri “Centre d'accueil” Mgr NTERERE. Nyuma baje kwerekeza ku bibuga by'imikino.

Mbere y'uko imikino itangira, Umwepiskopi wa MUYINGA yahaye ikaze abashyitsi by'umwihariko anashimira Umwepiskopi wa Ruhengeri, Myr Visenti HAROLIMANA, wemeye kuzana n'abapadiri be bagera kuri 29. Ndetse akaba ari na we watanze icyo cyifuzo cyo kugaragarizanya ubuvandimwe binyuze mu mikino. Umukino wa mbere watangiye ahagana i saa munani z’amanywa, utangizwa n’abepiskopi b’amadiyosezi yombi. Hari abafana benshi cyane ndetse hari n’abayobozi b’inzego za Leta nka Mburamatare w’intara diyosezi ya MUYINGA yubatsemo Bwana Jean Claude BARUTWANAYO n’umunyamabanga w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’uburundi Bwana Pascal HAKIZIMANA. Hari kandi na Nyiricyubahiro Bonaventure, uyobora inama y’Abepiskopi y’i Burundi akaba ayobora ubu diyosezi ya Gitega.

Umukino w’amaboko wa Basketball warangijwe n'ifirimbi n'imvura nyinshi, Diyosezi ya MUYINGA ifite ibitego 29 naho Diyosezi ya Ruhengeri ifite 17. Nyuma, badatinye imvura nyinshi yagwaga, abakinnyi berekeje kuri Stade Umuco ahari hateraniye abafana benshi cyane kuko ahasakaye no mu mpande hose hari huzuye. Ndetse no hanze ya stade abantu bari bahari. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bitatu bya Diyosezi ya Ruhengeri ku busa bwa Muyinga. Mu gice cya kabiri habonetse ibindi bitego bibiri maze byose hamwe biba bitanu bya Diyosezi ya Ruhengeri ku busa bwa Diyosezi ya Muyinga. Umukino warangiye nta karita n'imwe itanzwe haba itukura cg iy'umuhondo. Habe n'umurundi w'umunyarwanda cg umurundi w'umurundi wangiritse. Iyo mikino yose ikaba yaranyuze ku maradiyo agera kuri atatu arimo na Radiyo “la voix de la reconciliation” ya Diyosezi ya Muyinga. Imikino irangiye hakurikiyeho ubusabane. Hishimiwe ibyavuye muri uru ruzinduko by'umwihariko bashimira umushumba wa Ruhengeri uburyo akunda imikino kandi akanayiteza imbere.

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti yavuze impamvu y’uruzinduko. Yavuze ko diyosezi ya Muyinga ari diyosezi y’inshuti, abavandimwe ariko ku buryo bw’umwihariko ubuvandimwe bukaba bwarashimangiwe na padiri Floribert NIYUNGEKO wamaze imyaka ine mu butumwa muri diyosezi ya Ruhengeri. Umwepiskopi yabivuze muri aya magambo: “Padiri Floribert NIYUNGEKO yaje ari umunyeshuri, ahita yihinduramo umufatanyabutumwa n’inshuti dukunda. Nkaba ngira ngo mbabwire ko yasohoje neza ubutumwa bwari bwamuzanye ku buryo bw’intangarugero kandi bikaba byemezwa na benshi mu bamumenye, none tukaba tubashimira kuba mwaraduhaye padiri Floribert tukaba twarungutse imigisha myinshi tuyikesha padiri Floribert”. Umwepiskopi agaruka ku gikorwa nyirizina cyahuje amadiyosezi yombi cya sport, yibukije ko ifasha abantu kugira ubuzima bwiza, gusabana ndetse ikaba na gahuza miryango. Yavuze kandi ko kubera sport, icyitwaga imipaka itandukanya ibihugu byombi, yahindutse imipaka ihuza ibihugu byombi. Umwepiskopi yasoje yibutsa ko igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cy’uburundi bisangiye amateka n’amizero bityo ko byakomeza kurangwa n’ubuvandimwe n’ubumwe kandi ko twese dukwiye kumva ko turi abana b’Imana tukaba n’abavandimwe.

Kuwa kabiri saa 6h30 habaye Misa muri Katedrali ya Muyinga hamwe n'abakristu. Saa 9h40, twerekeje muri Diyosezi ya Ngozi aho twasuye icyicaro cy'Umwepiskopi wa Ngozi, Nyiricyubahiro Georges. Nyuma, twerekeza kuri Kaminuza ya Ngozi. Mu gutaha twakiriwe neza n'ababikira muri Centre d'accueil yabo. Ahagana saa 14h40 twafashe urugendo tugaruka mu Rwanda tunyuze ku mupaka wa Nemba. Twari duherekejwe kandi dusanga abapadiri bari ku mupaka bategereje kudusezeraho. Badushimiye ineza n'urukundo byaranze uru rugendo. Twageze mu rugo rw'Umwepiskopi wa Ruhengeri saa 23h29. Muri make, byose byagenze neza.

Padiri Fabien TWAMBAZIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO