Abapadiri ba Diyosezi ya Byumba na Ruhengeri basabanye binyuze mu mikino

Ku wa gatanu, tariki ya 05 Mata 2024, habaye ubusabane binyuze mu mikino hagati y'abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri n'abapadiri ba Diyosezi ya Byumba. Ni ubusabane n’ubuvandimwe bwabanzirijwe n’igitambo cya Misa muri Katedrali ya Byumba. Igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA, Umwepiskopi wa Byumba na Nyiricyubahiro Musenyeri Kizito BAHUJIMIHIGO, Umwepiskopi wa Kibungo wacyuye igihe. Mu guha ikaze abaturutse muri Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Papias yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri ibasuye ngo bakomeze basangire ibyishimo bya Pasika no guhimbaza yubile y’impurirane iri guhimbazwa muri Kiliziya mu Rwanda: yubile y'imyaka 2025 y'ugucungurwa kwa muntu n'iy’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Naho Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent yibukije isano iri hagati ya Diyosezi ya Byumba na Ruhengeri: ko ari amadiyosezi y’abavandimwe, inshuti n’abaturanyi.

Mu nyigisho ye mu misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent yavuze ko Kristu ari muzima kandi asangiza abe umutsindo we. Yagaragaje ko Yezu atifuza ko hari umuntu Inkuru nziza ya Yezu Kristu ibera imbarirano. Ni cyo gituma Yezu yiyereka abe. Yavuze ko guhura na Yezu wazutse ari amahirwe n'ibitangaza. Yezu yahuye n'abantu b’inararibonye mu kuroba ariko bari babuze amafi. Nyamara guhura na Yezu Kristu no kumwumvira bituma baronka. Umwepiskopi aboneraho gushishikariza abapadri gukomeza kumvira ugushaka kw'Imana aho kwiringira imbaraga zabo. Bagahorana ubutwari mu kwamamaza Yezu Kristu wazutse. Yibukije ko ubusabane bw'abapadiri ari ikimenyetso cy'ubuvandimwe dushishikarizwa muri iyi yubile y'impurirane aho twiyemeje "Kurangamira Kristu, soko y'amizero, ubuvandimwe n'amahoro".

Mu mpera z’igitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Papias yavuze ko abasaserdoti babereyeho Inkuru Nziza. Igihe cya Pasika kitwibutsa ko Kristu ari muzima kandi yadusangije umutsindo we. Uwazutse yaje asanga abe. Bityo tugomba kwinjiza Imana muri gahunda zacu zose kuko n’Imana idufitiye gahunda nziza ihora ishaka kutwinjizamo. Hahirwa rero abemerera Imana ngo ibafate akaboko ibajyana aheza kurushaho. Yasabye kwemera ko Kristu ari muzima kandi afite ububasha ndetse nta muntu umwizera ukorwa b'ikimwaro. Ni yo Nkuru Nziza abasaserdoti bashyikiriza abakristu kuko uwahuye na Yezu abona ihumure n'amahoro. Uwemeye Kristu wazutse agira imbaraga n'ubutwari imbere y'abanyamaboko bashaka kubacecekesha. Yasabye abasaserdoti guhora biteguye kubipfira nka Petero, nyuma y'izuka washize ubwoba, agatinyuka akavuga urupfu n'izuka bya Kristu. Yavuze kandi ko ubu busabane buhuje abasaseridoti Kiliziya iri muri yubile y'impurirane. Agaragaza ko Papa Fransisko ashaka ko tugendana amizero. Mu Rwanda, tukishimira imyaka 125 Ivanjili imaze igeze irugezemo. Yagarutse ku ruhare rw'abasaseridoti muri urwo rugendo kugira ngo Krisu watsinze abe koko isoko y'ubuvandimwe bufatika maze Imana iduhumirize kandi tube koko abagabuzi b'amahoro yayo.

Misa ihumuje, hakurikiyeho imikino y’amaboko n’umupira w’amaguru yatsinzwe yose na Diyosezi ya Ruhengeri. Umukino w'amaboko (Volley ball) warangiye Byumba ifite seti 1 kuri seti 2 za Ruhengeri. Umukino w'amaboko (Basketball) warangiye Byumba ifite amanota 15 kuri 21 ya Ruhengeri. Naho umupira w'amaguru warangiye Byumba ifite ubusa ku bitego 2 bya Ruhengeri. Iyo mikino yitabiriwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, UWERA Parfaite, waje umupira w’amaguru ugiye gutangira. Hari kandi na Jean Marie Vianney Mbonyintwari, Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Gicumbi, ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage. Hari ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Mu magambo yahavugiye, abapadiri bahagarariye amakipe bishimiye icyifuzo cy’abepiskopi cyo guhuza abapadiri kuri ubu buryo. Bishimiye ubuvandimwe bwagaragaye ndetse n’ishyaka kandi basanga ibitego byose ari ibya Kiliziya. Basabye ko uku guhura kwakomeza. Naho Musenyeri Vincent BARUGAHARE, “Umwizerwa wa Papa” akaba n’umusaseridoti mukuru mu myaka wari witabiriye ubwo busabane, yagarutse ku isano n’ubuvandimwe bw’igihe kirekire biranga abapadiri ndetse n’isano iri hagati ya Diyosezi ya Ruhengeri na Byumba. Asaba ko byakomeza. Naho Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yanyuzwe n’iki gikorwa maze agaruka ku byiza by’imikino n’imyidagaduro. Yashishikarije abapadri gukomeza gukora siporo. Yavuze ko n’Akarere ka Gicumbi kari guhuza imirenge binyuze mu mikino y’abagore kandi ko bizeye ko igihe kizagera bagakina n’utundi turere. Yifuje ko ubu buvandimwe n’ubucuti byakomeza kandi asaba abasaserdoti gukomeza gufasha abanyarwanda bacyugarijwe n’imyumvire mibi, imiryango iri mu buzima bubi, abakene ndetse n’abatagira aho batura.

Umwanya w’abepiskopi ugeze, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Papias MUSENGAMANA, abasaserdoti ba Byumba n'abayobozi ba Leta bakiriye neza icyifuzo cy’ubu busabane kdi yishimira ko byagenze neza. Yagarutse ku iyibukiro rya 2 mu yo kwishima maze avuga ko dusaba inema yo gukundana atari mu magambo ahubwo mu bikorwa bifatika nka Bikira Mariya. Asaba ko twishimira urukundo Imana yaturemanye ndetse n'ibikorwa nk’ibi bifatika birugaragaza nk’uko biri no muri gahunda ya yubile yo kubaka ubuvandimwe. Yagarutse ku isano ikomeye y’abasaseridoti isumba iy'amaraso n'ubuvandimwe bugomba kubaranga ngo bahamye ko ubuvandimwe bushoboka mu bantu. Yasabye gusenya ibintu byose bitanya abantu. Yasoje avuga ko ibitego byose ari ibya Kiliziya kandi hatsinze ubuvandimwe. Yibukije ko siporo ari ishuri ryigisha gukorera hamwe nk'ikipe kandi tugakora neza. Kwitanga nk’ikipe mu butumwa kuko ubwitange n'ishyaka bitanga umusaruro. Yasabye ko ubwo bwitange bwagaragaje ko bukwiye kugaragara mu butumwa.

Naho Nyiricyubahiro Musenyeri Papias, yishimiye ibyiza bya bene ubu busabane. Yavuze ko imikino ari ukubana kubera ubukristu, umuhamagaro n'ubutumwa. Abantu bakigiranaho. Agaragaza ko ibitego byabonetse ari ibya Kiliziya n’ubuvandimwe ariko ni n’iby'abapadiri bose. Yavuze ko babonye ibyo bagomba kunoza ngo batsindagire ubuvandimwe n'imyitozo. Yashimiye abitabiriye ubusabane n’abagize uruhare bose mu kubutegura. Yashimiye abayobozi ba Leta n'inzego z'umutekano baje kuko bigaragaza ubufatanye. Yashimiye kandi abapadiri n'uburyo bazanye n'abafaratiri. Yasoje ijambo rye asaba abapadiri ba Diyosezi ya Byumba kwitegura kuko bazajya kwishyura Diyosezi ya Ruhengeri vuba.

Padiri Alexis MANIRAGABA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO