Abanyeshuri bari muri JEC bakoze amasezerano basabwe kubera Kristu abahamya bahereye aho biga

Ku wa gatandatu, tariki ya 04 Gicurasi 2024, mu Ishuri ryisumbuye ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rya ETEFOP (riherereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri) habereye amasezerano y’abanyeshuri 68 baturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye binyuranye muri Diyosezi ya Ruhengeri baseseranye mu Muryango wa JEC.

Ni amasezerano yabereye mu gitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Célestin MBARUSHIMANA, Omoniye wa JEC ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, akaba anawushinzwe ku rwego rw’Afurika yo hagati. Yasabye urwo rubyiruko guharanira kurangwa n’urukundo, ubunyangamugayo, kuba intangarugero, kubera Kristu abahamya, gukunda isengesho no gukunda umurimo.

Abakoze ayo masezerano bahamya ko bayishimiye. Biyemeje gukomeza guharanira kurangwa n’indangagaciro batorezwa muri JEC zirimo kwimenya, kwiyubaha, gukora, urukundo, ikinyabupfura n’izindi. Naho Alexandre MUHIRWA Umunyamabanga w’Umuryango wa JEC mu Rwanda, yasabye abakoze amasezerano gukunda Kristu.

Ni ibirori byitabiriwe na Padiri Laurent UWAYEZU, Ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Nkumba, abanyeshuri bari mu Muryango wa JEC bo mu bigo by’amashuri muri Diyosezi ya Ruhengeri, abahagarariye uwo Muryango ku rwego rw’Igihugu n’abandi. Ubu muri iyi Diyosezi ya Ruhengeri habarurirwamo abanyeshuri basaga 500 bawurimo.

JEC ni Umuryango w’urubyiruko rw’abanyeshuri b’abakristu. Ni Umuryango w’Agisiyo gatolika wageze mu Rwanda mu mwaka 1958. JEC yatangiriye mu gihugu cy’Ububiligi itangira yitwa JOC itangijwe n’umukaridinali Joseph Léon Cardijn mu mwaka w’1930 ifite intego uburere-guhindura isi nziza n’ubunyangamugayo bikubiye mu nkingi eshatu: kureba, gushishoza, gushyira mu bikorwa.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO