“ABANA NIBO KILIZIYA YA NONE N’EJO HAZAZA, NIBITABWEHO N’ABANTU BOSE”

Mu mwaka w’2019, Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bongeye kwibutsa ko umwana akwiye kwitabwaho uko bikwiye, bityo basanga ko kugira ngo iyi ntego igerweho ari uko hashirwaho Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa ry’abana ihuriweho n’abantu bose bagira uruhare mu burere bw’abana. Abayigize bakaba bafite inshingano yo kurebera hamwe ibibazo ibibazo bibangamiye iyogezabutumwa mu bakiri bato kandi bagafatanya gushakira hamwe umuti urambye wasubiza ibyo bibazo.

Diyosezi ya Ruhengeri ntiyasigaye inyuma muri iyi gahunda, kuko ku itariki ya 25 Nzeri 2019, Nyiricyubahiro Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yandikiye ba Padiri bakuru ba za Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Ruhengeri, abasaba gushyiraho iyi komisiyo ku rwego rwa za Paruwasi. Umwepiskopi kandi yasabye abagize iyi komisiyo ku rwego rwa Diyosezi gukurikirana ishyirwaho ry’iyi komisiyo no guhugura abagize iyi komisiyo mu ma Paruwasi yose. Igihe komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi ya Ruhengeri yiteguraga gushyira mu bikorwa iyi gahunda, nk’uko mubizi mu kwezi kwa werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya koronavirusi, bituma hafatwa ingamba zitandukanye zo kwirinda iki cyorezo no kukirinda abandi harimo no kuba harahagaritswe ibikorwa byose bihuza abantu benshi bityo bituma ibyari byemejwe bidahita bishyirwa mu ngiro, harimo guushyiraho iyi komisiyo no guhugura abayigize.

Muri iki gihe iki cyorezo kiri kugenda kigabanya ubukana n’ingamba zo kucyirinda no kurinda abandi zikaba zigenda zoroshwa, komisiyo y’Iyogezabutuma ry’abana yasubukuye gahunda yo gusura Paruwasi zose kugira ngo abagize iyi komisiyo ku rwego rwa buri Paruwasi bahugurwe ndetse aho batari bakangurirwe kubashyiraho.

Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021, Nyakubahwa Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe iyi Komisiyo ku rwego rwa Diyosezi ari kumwe na Bwana TUYISENGE Innocent, Umukangurambaga muri iyi komisiyo, bahuguye abagize iyi komisiyo ku rwego rwa paruwasi Katedrale ya Ruhengeri. Ni mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Padiri Visenti TWIZEYIMANA, Padiri Mukuru w’iyi paruwasi, atangiza aya mahugurwa, Padiri Mukuru yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo yita ku bakristu bayo bo mu ngeri zose, by’umwihariko abana bato, bo Kiliziya ya none n’ejo hazaza, akaba yarasabye abitabiriye aya mahugurwa gukurikira neza kugira ngo ibyo baza guhugurwamo bibafashe kuzamura komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Paruwasi.

Kimwe no mu yandi ma Paruwasi, Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi, yibukije abitabiriye amahugurwa impamvu komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana yashizweho. Yavuze ko kubera ubukristu bugenda bukendera mu bantu bamwe na bamwe kubera impamvu zitandukanye, harimo no kuba ababyeyi bamwe barataye inshingano yo kurera gikristu abana Imana yabahaye, kiliziya yasanze ari ngombwa kwita ku bana bato, bo Kiliziya ya none n’ejo hazaza, abana ntibarerwe gusa ku mubiri, ahubwo bagafashwa no gukura kuri roho. Abana b’abakristu bagafashwa gukura nka Yezu inshuti yabo. We wakuraga yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu (Reba Lk2, 52). Padiri akaba yaribukije kandi ko kurera ku mubiri gusa bidahagije, kuko kugira abana babyibushye ku mubiri ariko barazingamye kuri roho ntacyo byaba bimaze ku bana b’abakristu, yibutsa ko umwana agomba gufashwa gukura muri byose (ku mubiri no kuri roho)

Abari mu mahugurwa bakaba barafashijwe kumenya uko inzego za komisiyo y’abana zigomba kuba zubatse, kuva ku rwego rwa kiliziya y’Urwanda kugera ku rwego rw’umuryango remezo. Abagize izi nzego bakaba barasobanuriwe inshingano zabo n’imikorere n’imikoranire ikwiye kubaranga.

Abagize komisiyo y’abana ku rwego rwa Paruwasi akaba ari aba bakurikira:

  • Padiri Omoniye;
  • Komite y’abakangurambaga muri Paruwasi
  • Komite y’abana muri Paruwasi
  • Uhagarariye imiryango ya Agisiyo gatorika muri Paruwasi (MAC) n’andi matsinda y’abasenga;
  • Urugo rw’abakristu
  • Uhagarariye abakateshiste
  • Uhagarariye komisiyo y’uburezi
  • Uwihayimana
  • Abakangurambaga bahagarariye abandi muri buri santarali
  • Abahagarariye komite z’amasantarali (umwe mu bagize komite nyobozi ya santarali)

Nyuma y’aya mahugurwa abayitabiriye bafashe ingamba zikurikira:

  1. Abari mu mahugurwa biyemeje ko ku cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021, bazatangaza mu Misa zose mu masantarali yabo, inshamake y’ibyavugiwe mu mahugurwa;
  2. Abari mu mahugurwa biyemeje ko bagiye kubaka neza iyi komisiyo bahereye mu muryango remezo kandi bakazatoranya abantu babona bafite ishyaka ryo kwitangira ubutumwa bw’abana;
  3. Abari mu mahugurwa biyemeje gukangurira ababyeyi n’urubyiruko kwitangira ubutumwa bw’abana ;
  4. Abayobozi b’amasantarali biyemeje ko bagiye guha imbaraga gahunda zose zijyanye n’iyogezabutumwa ry’abana, bakurikirana ibikorwa byose bibakorerwa kandi bakangurira abakristu bashinzwe kwita ku bana, biyemeje kandi kubyutsa utugoroba tw’abana muri buri muryango remezo no gutegura gahunda ya Misa z’abana;
  5. Abari mu mahugurwa biyemeje gukora ubukangurambaga mu babyeyi, hagamijwe kubibutsa inshingano zabo zo kurera;
  6. Abari mu mahugurwa biyemeje ko bagiye kwita ku bana bose, aho babarizwa mu matsinda anyuranye y’abana ari muri kiliziya babakangurira kwitabira utugoroba tw’abana no kugira uruhare mu bikorwa byose bijyanye n’ubutumwa bw’abana muri rusange;
  7. Abari mu mahugurwa biyemeje gushyira mu ngiro ibyo bigiye muri aya mahugurwa.

Nyuma yo gufata ingamba, Padiri Jean Népomuscène TWIZERIMANA, Ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Paruwasi yosoje aya mahugurwa, ashimira komisiyo y’Iyogezabutumwa mu bana muri Diyosezi yateguye aya mahugurwa, ashimira abayitabiriye abasaba gushyira mu ngiro ibyo biyemeje anaboneraho gusaba Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi gukomeza kubaba hafi.

Twibutse ko aya mahugurwa amaze kubera mu maparuwasi 8 ariyo: Nyakinama, Rwaza, Janja, Nemba, Kampanga, Kinoni, Butete na Ruhengeri kandi akaba azakomeza no mu yandi ma paruwasi, aho ku itariki ya 30 Ukwakira 2021 hatahiwe Paruwasi ya Mwange.

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO