Abana n’abakangurambaga b’abana ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho

Ku wa kabiri, tariki ya 02 Mata 2024, abana n’abakangurambaga b’abana 1647 baturutse mu maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri, bakoreye urugendo nyobokamana ku butaka butagatifu bwa Kibeho; baherekejwe n’abasaseridoti bashinzwe abana n’urubyiruko mu maparuwasi. Insanganyamatsiko yarwo yagiraga iti “Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze. Nimuhinduke inzira zikigendwa”.

Mu butumwa yagejeje ku barwitabiriye mu gitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yabasabye guharanira gutanga urugero rwiza muri bagenzi babo no gukomera ku cyubahiro cy’Imana n’ibyayo. Yabakanguriye gukunda isengesho, guharanira ubutungane, kurangwa n’ukwemera, kwicisha bugufi, guharanira gusaba Imana imbabazi igihe bacumuye, gushimira Imana ibyiza ibakorera, kuyisaba ibyo bakeneye, kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu mu kigero barimo bahereye mu ngo iwabo, mu rungano, ku ishuri n’ahandi.

Umwepiskopi yasabye ababyeyi kujya bitabira gahunda yo guhesha abana babo amasakramentu no kubafasha kwitegura kuyahabwa bakiri bato. Yashimiye ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho bwabakiriye. Ashimira Komisiyo y’abana n’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yanashimiye kandi abitabiriye urwo rugendo nyobokamana, abifuriza umugisha w’Imana.

Padiri François HARERIMANA, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, yasabye abarwitabiriye kubyaza umusaruro ingabire baharonkeye. Mu nyigisho abarwitabiriye bahawe, bakanguriwe gukunda isengesho nk’uko byagarutsweho na Padiri Sylvestre MBARUSHIMANA (SAC) ukorera ubutumwa i Kibeho na Anathalie Mukamazimpaka, umwe mu bakobwa babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Umuyobozi wa Komisiyo y’abana n’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri, yavuze ko uru rugendo nyobokamana barwishimiye, ko barwungukiyemo byinshi birimo no kwitagatifuza bakesha kugera ku butaka butagatifu. Yashimiye Umwepiskopi uhoza ku mutima abana n’urubyiruko. Amwizeza gukomeza guteza imbere uburere bw’abana ba Kiliziya n’Igihugu afatanyije n’abakangurambaga b’abana muri iyi Diyosezi.

Abana bashimiye Komisiyo ya Diyosezi ishinzwe abana, bashima Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana kuri urwo rugendo bateguriwe, bashimye ibyo barwungukiyemo birimo kugera aho Bikira Mariya yageze, gusabana no kumenyana na bagenzi babo n’ibindi.

Ni urugendo nyobokamana rwaranzwe n’inyigisho, penetensiya na Misa. Abana bashyikirije Bikira Mariya amabaruwa bamwandikiye, banatembera muri ako gace Bikira Mariya yabonekeyemo.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO