Abana ba Paruwasi ya Kampanga Bizihije Noheri yabo

Nk’uko bimaze kuba akamenyero keza, buri mwaka abana ba Diyosezi ya Ruhengeri bahimbaza Noheri y’abana ku itariki ya 26 Ukuboza, uyu mwaka wa 2021 iyi tariki ikaba yarahuriranye n’umunsi w’icyumweru. Mu rwego rwo gufasha abana guhimbaza neza Noheri yabo, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yimuriye uyu munsi ku itariki ya 27 Ukuboza 2021. Uyu munsi ukaba warizihirijwe mu ma paruwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri kandi mu maparuwasi yose abana bakaba barashoboye guhimbaza igitambo cy’Ukaristiya. Kuri uyu munsi Padiri Michel NSENGUMUREMYI, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi akaba n’Umuyobozi w’ibikorwa Papa yifashisha mu Iyogezabutumwa (OPM) ari kumwe na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi, bifatanyije n’abana ba Paruwasi ya Kampanga mu guhimbaza uyu munsi, wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, hari kandi n’abapadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi. Ibirori byo guhimbaza uyu munsi byitabiriwe n’ababyeyi n’abakangurambaga bita ku bana mu matsinda yabo.

Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, Padiri Jean de Dieu NDAYISABA,yasabye abana kwigira kuri Yezu umuco mwiza wo kumvira, bakumvira ababyeyi babo muri byose, yasabye n’ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo baharanira kubatoza ubukristu aho bari hose cyane cyane iwabo mu rugo, basangira ijambo ry’Imana kandi bakagira uruhare mu gukangurira abana babo kwitabira ibikorwa bya Kiliziya cyane cyane kwitabira utugoroba tw’abana. Yagarutse kandi ku bikorwa by’ingenzi bikwiye kuranga abana b’abakristu muri rusange no ku buryo bw’umwihariko ku bana babarizwa mu matsinda y’utugoroba tw’abana aribyo : Gusenga; kubaha bijyana no kumvira; ibikorwa by’urukundo; kuba intumwa ya Yezu aho bari hose; guharanira kuba abatagatifu; kuba abahnaga n’ubwitonzi.

Mbere yo guhabwa umugisha usoza ku bakristu bari bitabiriye igitambo cya Misa muri iyi Paruwasi ya Kampanga, babanje kongera guhabwa ubutumwa butandukanye, haba mu ijambo rya Padiri Michel NSENGUMUREMYI no mu ijambo rya Padiri Théoneste MUNYANKINDI, Padiri Mukuru wa Paruwasi Kampanga, bashimiye Imana yo yatumye uyu munsi uba kandi ukaba abana bashobora guhurira mu kiliziya dore ko Noheri y’umwaka wa 2020 yabaye nta mwana wemerewe kwinjira mu kiliziya kubera ingamba zo kwirinda no kurinda abandi zari zarafashwe muri icyo gihe, bashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, imbaraga akomeza gushyira muri komisyo y’abana, bashimiye kandi abantu bose bagira uruhare mu burere bw’abana b’abakristu bahereye ku babyeyi n’abakangurambaga bita ku bana mu matsinda yabo. By’umwihariko Padiri Mukuru yavuze ko muri uyu mwaka kiliziya yahariye kwita ku muryango abana bazitabwaho ku buryo bwihariye kandi ko amatsinda yose abana bafashirizwamo azahabwa imbaraga ku buryo bwihariye.

Mu ijambo rya Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi, nawe yashimiye abagize uruhare bose mu gutegura uyu munsi, bagatoza abana guhimbaza Misa mu bwitonzi kandi bakaza ari benshi, yashimiye Paruwai ya Kampanga kuba yarumvise impuruza y’abepiskopi bacu bakaba barashyizeho abagize Komisiyo y’abana ku rwego rwa paruwasi anabashimira ko baje kwifatanya n’abana muri Noheri yabo, yaboneyeho kwibutsa abana insanganyamatsiko izabayobora umwaka utaha wa 2022 ariyo “Bana mufashanye kumenya Yezu” abashishikariza kuzizitabira guhimbaza umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’abana uzizihizwa ku itariki ya 02 Mutarama 2021. Ku rwego rwa Diyosezi ukazizihirizwa muri Paruwasi ya Rwaza.

Nyuma y’igitambo cya Misa, abana bagize igitaramo cyaranzwe n’indirimbo, guca imigani ndetse no gusakuzanya. Hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Koronavirusi, abana bose n’ababaherekeje bitabiriye uyu munsi basangiriye hamwe ifunguro ryari ryabateguriwe.

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO