Abana ba Diyosezi ya Ruhengeri bifatanije n'abana ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda guhimbaza Yubile y'impurirane mu rwego rw'abana

Ku wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024, mu rwego rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, i Kibeho kwa Nyina wa Jambo niho hahimbarijwe yubile y’impurirane: Imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa bene muntu n’imyaka 125 inkuru nziza imaze igeze mu Rwanda. Ni ibirori byitabiriwe n’Abepiskopi, abapadiri n’abiyeguriyimana bo mu miryango itandukanye. Ubuyobozi bwite bwa leta bwari buhagarariwe na Madamu INGABIRE Assoumpta, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire y’umwana no kumurengera (NCDA), hari kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru n’abandi bayobozi batandukanye bo mu nzego za leta. Abana n’abakangurambaga 866 baturutse mu ma Paruwasi yose agize Diyosezi yacu nibo bitabiriye iyi Yubile baherekejwe n’abapadiri n’abiyeguriyimana bagera kuri 20. Ni urugendo rwatangiye mu ijoro ryo ku itariki ya 26 Ukuboza 2024, abitabiriye uru rugendo bakaba barageze i kibeho mu rukerera rwo ku itariki ya 27 Ukuboza 2024. Gahunda y’uyu munsi ikaba yararanzwe n’ibice bitatu by’ingenzi: Inyigisho, igitambo cya Misa n’ubusabane.

Mu nyigisho yatanzwe na Padiri François HARELIMANA, Umuyobozi w’ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, yasobanuriye abitabiriye iyi Yubile amateka ya Kibeho, aho yagarutse ku bakobwa batatu babonekewe ndetse n’ubutumwa bahawe n’umubyeyi Bikira Mariya aho. Yabwiye abana ko Bikira Mariya yatangiye kubonekera i Kibeho ku itariki ya 28/11/1981 aho yabonekeye Alphonsine MUMUREKE saa sita na mirongo itatu n’itanu akamubwira ko ari Nyina wa Jambo. Mu bandi yabonekeye harimo Anatalie MUKAMAZIMPAKA na Marie Claire MUKANGANGO. Mu butumwa umubyeyi Bikira Mariya yatangiye i Kibeho ahanini bwakanguriraga abantu gusenga cyane, kwicuza no kugarukira Imana.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinari KAMBANDA Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda. Inyigisho mu gitambo cya Misa yatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Selesitini HAKIZIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro. Mu nyigisho ye yakanguriye abana gufatira urugero ku bana babonekewe i Kibeho baranzwe no kwitaba no kumvira umubyeyi Bikira Mariya, yasabye abana kumvira abantu bose babagira inama nziza, bakirinda kwigira indakoreka kandi igihe bakosheje bakemera guhanwa. Yabakanguriye kurwanya ikibi abasaba gukunda isengesho cyane cyane kuvuga ishapure kandi bakamenyesha abandi ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Mu gusoza inyigisho ye yongeye kwifuriza abana Yubile nziza abasaba gufatira urugero ku mwana Samweli wumviye ijwi ry’Imana abashishikariza gusanga Yezu no kumwemera ku mwakira mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko aribyo bizabafasha guhorana amatara yaka kandi bakarangwa n’isuku ku mutima no ku mubiri.

Mbere y’umugisha usoza igitambo cya Misa, hatanzwe ubutumwa butandukanye. Mu ijambo ry’umwana uhagarariye abandi yashimiye Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bemeye ko iyi Yubile y’abana ibera i Kibeho aho umubyeyi Bikira Mariya yatangiye ubutumwa akabuha abana b’abakobwa, kuba yubile ibereye Kibeho abana babifata nk’ikimenyetso cy’uko kiliziya ibasaba kwicuza no guhinduka. Bishimiye kandi ko bahimbaje iyi Yubile ku munsi mukuru wa Mutagatifu Yohani intumwa nk’ikimenyetso cy’uko kiliziya yifuza ko abana baba intumwa muri bagenzi babo. Yashimiye abantu bose bagira uruhare mu burere bwabo ababyeyi, abayobozi mu nzego za leta na Kiliziya.

Mu ijambo ry’Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA) yifurije abana yubile nziza asaba ababyeyi kwita ku bana uko bikwiye baharanira kubashakira ibyo bakenera byose no gufasha abana gukuza impano zibarimo ibyo bikajyana no guharanire kwereka igihe cyose kwereka abana urukundo no kubabera ingero nziza. Yizeje abitabiriye iyi Yubile ko ikigo ahagarariye ndetse na leta y’u Rwanda muri rusange biteguye gufasha abana gukura neza no kubarengera baharanira kubaka ejo heza hazaza no gufasha abana kugera ku nzozi zabo.

Mu ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Mariya Viyane TWAGIRAYEZU, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo akaba anahagarariye komisiyo y’abana mu nama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda no mu ijambo rya Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA Arkiyepiskopi wa Kigali bifurije abana Yubile nziza babasaba kurangwa no guharanira amahoro no kuyasakaza mu bandi bana bagenzi babo, babasabye kurangwa n’ubumwe no kurangamira Yezu we soko y’amizero nyakuri barangwa n’ibyishimo aho bari hose. Bifurije abana gukura mu bwenge no mu gihagararo banogeye Imana n’abantu. Babifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025.

Nyuma y’umugisha usoza igitambo cya Misa abana n’abashyitsi bagize ubusabane, basangiye amafunguro yari yateganijwe. Ni ibirori kandi byaranzwe n’imbyino imivugo n’indirimbo byose byagarukaga ku nsanganyamtsiko ya Yubilie igira iti «Turangamire Kristu soko y’amizero, amahoro n’ubuvandimwe» Ef2,11-22 no ku nsanganyamatsiko y’abana y’uyu mwaka igira iti «Abana ni amizero ya Kiliziya»

Twibutse ko abana ba Diyosezi ya Ruhengeri bari baherekejwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA,Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, abasaseridoti bari muri komisiyo ya Yubile n’abashinzwe komisiyo y’Abana muri Diyosezi no mu ma Paruwasi hamwe n’abakangurambaga bita ku bana. Yubile nkiyi mu rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri izahimbazwa ku itariki ya 05 Mutarama 2025 muri Paruwasi ya Busogo hanahimbazwa umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’abana.

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO