Abalejio ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoze urugendo nyobokamana ku ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima

Ku wa gatandatu, tariki ya 18 Gashyantare 2023, Abalegiyo ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, afatanyije n’abasaseridoti bashinzwe abalejiyo muri Paruwasi zinyuranye zigize Diyosezi ya Ruhengeri. Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Musenyeri Gabin yagarutse ku nsanganyamatsiko y’uru rugendo nyobokamana, igira iti: «Ukaristiya, ubukungu bwacu» (Manuel umutwe wa 8, igika cya 4). Yabibukije ko Imana iri kumwe na buri wese, itajya itererana umuryango wayo mu rugendo rwa hano kuri iyi si. Yabahamagariye kujya bahabwa neza isakaramentu ry’Ukaristiya, ko nta handi bavoma uretse muri Ukaristiya. Yabamenyesheje ko Yezu Kristu ari we bukungu bwabo, abifuriza ko imungu y’ibyaha idakwiye kubambura kumuhabwa neza. Bikazabafasha gukora neza ubutumwa bahamagariwe no kubana neza na bagenzi babo. Yabasobanuriye ko urugendo nyobokamana bakoze rushushanya urwo bakora bava kuri iyi si bagana mu ijuru; abibutsa ko bari mu biganza bya Bikira Mariya, ko badakwiye gucika intege. Yabasabye gukomeza kurwanira ishyaka Nyagasani ku rugamba rwo muri iyi si bisunze Bikira Mariya. Musenyeri Gabin yagarutse kandi ku ngingo zikubiye mu Ikenurabushyo rya Diyosezi ya Ruhengeri zirimo guha umwanya abalayiki no kwimakaza uburere bw’abana mu mashuri; asaba Abalejiyo kugira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya mu ma Paruwasi yabo. Ahamagarira abakuriye imiryango y’Agisiyo Gatolika kubwira abakiri bato ibyiza byayo. Padiri Janvier SIBORUREMA Ushinzwe Abalejiyo ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, yibukije abalejiyo ko Lejiyo yabo yubakiye ku butumwa, abasaba gukanguka bakabukora bahereye ku rubyiruko, abato, abakristu baguye n’abandi. Yagize ati: «Ku munsi nk’uyu, twiyibutsa by’umwihariko igihango dufitanye n’Umubyeyi. Tukamwereka aho tugira intege nke kugira ngo adukomeze kandi akomeze adusindagize. Ndagira ngo buri wese yibuke ko asezerana yemeye kuba igikoresho cy’Umubyeyi muri byose, kandi agahamya ko Umubyeyi amugize intwari mu gihe yari asanzwe ari ikigwari. Ubwo butwari rero, ubu ni igihe cyo kubugaragaza. Intwari igaragara aho urugamba rukomeye. Urugamba turiho ntirworoshye nidukomeze dutwaze gitwari» . Padiri Janvier yabibukije ko Lejiyo yabo yubakiye ahanini ku butumwa abasaba kurangwa n’ubwitange mu butumwa. Agira ati: «Mu bwitange bwa buri mulejiyo, umurava, ubwiyoroshye n’ubudahemuka nimwite cyane cyane ku bafite ibibazo bitandukanye, imfubyi ziri hirya no hino, abapfakazi, abakene, abafite ihungabana batewe n’ibibazo binyuranye banyuzemo, imiryango itumvikana, abana batereranwe ndetse n’abandi bose b’ingeri zitandukanye muzi bafite ibibazo. Musure abarwayi mubahumurize bizere Yezu Kristu ». Padiri yakomeje abasaba gukanguka no gukangura abandi bagisinziriye. Ati: «Balejiyo munteze amatwi kandi mukaba mwaje kuyoboka Umubyeyi Bikira Mariya, mutahane ubutumwa bwo gutora abalejiyo benshi kandi beza, mwibanda cyane cyane ku rubyiruko n’abato ariko mutibagiwe no kugandura abakristu baguye». Yabifurije kuba inkoramutima za Paruwasi babarizwamo, bakora neza mu bya roho no mu kwemera. Yabararikiye gukunda ishapure bakayigira intwaro batsindisha shitani. Mu izina rya bagenzi be, DUSABIMANA Delphine, umuyobozi wa Komitsiyumu (Comitium) ya Ruhengeri, yagarutse kuri uru rugendo bakoze n’akamaro rubafitiye. Yaravuze ati : « Biradushimisha kuko tuba twumva dukorana urugendo n’Umubyeyi Bikira Mariya ngo atwereke Yezu. Twiyemeje gukomeza kumva Misa kenshi, ingabire twaronkeyemo tugiye kuzikoresha zizagirira akamaro n’abandi bakristu ». Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe kandi n’abanyeshuri b’abalegiyo bo mu bigo by’amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri bahamya ko bagiye kurushaho kuba umusemburo mwiza mu bigo by’amashuri bigaho. Diyosezi ya Ruhengeri ifite abalegiyo bagera ku bihumbi 13 298 barimo abakuru 11 506 n’urubyiruko 556. Bibumbiye muri za prerezidiya (praesidia) 714 na Kuriya (curia) 87. Abafasha b’amasengesho ni 6 113.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO