Ku wa gatanu tariki ya 07/03/2025 abakristu bo muri Diyosezi ya Ruhengeri bagize Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu bakoreye urugendo nyobokama ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Urwo rugendo nyobokamana rwari rufite iyi nsanganyamatsiko :«Yaradukunze (reba Rm 8, 37), tumurebereho (Mt 11, 29)». Rwaranzwe no gutaramira Bikira Mariya mu ndirimbo, kuvuga ishapure, gushengerera Yezu mu Ukaristiya, guhabwa Penetensiya n’inyigisho ku mabonekerwa ya Bikira Mariya i Fatima muri Portugal. Abakristu banyuze mu muryango w’impuhwe z’Imana, banahimbariza muri Katedrali ya Ruhengeri Misa yayobowe na Padiri Ernest Nzamwitakuze, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima akaba anashinzwe Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Yashishikarije abanyamutima kurushaho kurangwa n’isengesho, gusiba, kwihana no gukora ibikorwa by’urukundo muri iki gihe cy’igisibo; no kurangamira Yezu Kristu baharanira kuba umusemburo w’urukundo n’ubuvandimwe ahantu hose n’igihe cyose. Yabasabye kuba abanyamutima banyura Imana, bagoboka bagenzi babo kandi bakababera isoko y’ibyishimo.
Jean Marie Vianney Karanzi, Umuyobozi w’abanyamutima muri Diyosezi ya Ruhengeri, yavuze ko bakomeye ku ntego yo kunogera Nyagasani mu buzima bwabo, kwitabira ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, kwimika Yezu mu ngo zabo bikajyana no kugaragaza imyitwarire myiza, imibanire myiza, urukundo, amahoro, ubutabera n’ubuvandimwe. Yavuze kandi ko bafite gahunda yo kwimika Ishusho y’Umutima Mutagatifu wa Yezu Kristu mu ngo zabo muri iki gihe cya Yubile y’impurirane. Bifuza ko Yezu yababera ubuhungiro bw’ingo zabo muri iyi si ya none irimo ibyonnyi byinshi byugarije umuryango.
Abakristu bo muri Diyosezi ya Ruhengeri bagize Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu bishimiye ukuntu urugendo nyobokamana bakoze rwabafashije kurushaho kwitagatifuza, gucengerwa n’Ijambo ry’Imana no gusobanukirwa n’inyigisho za Kiliziya Gatolika cyane izerekeye igisibo n’amabonekerwa ya Bikira Mariya i Fatima muri Portugal. Batahanye umugambi wo gukomeza gushora imizi muri Kristu, gukomera mu kwemera, gukunda Bikira Mariya, gushyira imbere ubuvandimwe, kwitabira ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, kubahiriza isaha ntagatifu no gukunda gushengerera.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA