Abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bishimiye kungera kumvira Misa muri Kiliziya biyubakiye

Nyuma yuko ku wa 14/3/2020 mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere ufite ubwandu bwa Covid-19, ubuyobozi w’igihugu bwafashe umwanzuro ko guhera kucyumweru tariki 15/3/2020 nta mahuriro y’abantu benshi yemewe mu rwego rwo kwirinda kwanduza, kwandura no kwanduzanya iki cyoreza cyarimo cyoreka isi. Ni muri uwo rwego na kiliziya n’insengero byahise bifunga.

Nyuma y’iminsi mike haje gukurikiraho umwanzuro wo gusaba abantu bose kuguma mu rugo. Gusa muri icyo gihe cyose abakristu gatolika bashishikarijwe gusengera mu ngo aha bunakurikiraga igitambo cya Misa kuri Television na Radio zitandukanye. By’umwihariko, muri Diyosezi ya Ruhengeri, abapadiri bakomeje gusoma misa mu ngo zabo basabira imbaga y’Imana ngo ikomere mu bihe bitoroshye. Misa yaberaga muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri buri munsi yanyuraga kuri Energy Radio igafasha abakristu kuzirikana Ijambo ry’Imana no guhabwa Yezu mu cyifuzo.

Ubwo rero gahunda ya guma mu rugo yavagaho hatangiraga gufungurwa gahunda zimwe na ziwe ariko abantu birinze, kiliziya n’insengero

ntabwo zashyizwe muri iyo gahunda. Abayobozi b’amadini n’amatorero bakomeje gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe uburyo n’ibikorwa byo gusenga byasubukurwa bigakorwa mu kwirinda no kurinda abandi. Ni muri urwo rwego ka wa gatatu tariki ya 15/2/3/2020 inama y’Abaministri yemeje ko kiliziya zafungurwa ariko inzego z’ibanze zibanje kureba niba kiliziya iyi n’iyi yujujwe ibisabwa mu kwitegura noneho igahabwa icyemezo cyanditse cyo gusubukura.

Byari ibyishimo bikomeye rero muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri Kucyumweru tariki 19/7/2020 ubwo abakristu bongeraga guhurira mu Gitambo cya Misa muri kiliziya yabo. Kubera ko icyemezo cyabonetse mu masaha y’ijoro, ababashije kubimenya bazindukiye ku kiliziya bambaye udupfukamunwa aho bapimwaga umuriro, bakandikwa mu gitago, bagakaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa hakoreshejwe umuti wabigenewe ubundi bakinjira mu kiliziya bakumva misa.

Habashije kuba misa ebyiri zayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri. Iya mbere yatangiye saa moya naho iya kabiri itangira saa tanu. Abakristu bari bishimiye cyane kongera kumwa misa no guhabwa Yezu nyuma y’amezi ane. Barashimira ababigizemo uruhare bose ngo bongere gusengera hamwe. Umwepiskopi yabashimiye uburyo bitwaye mu bihe bikomeye abasaba kudatezuka mu gukomeza urukamba rwo guhashya icyorezo cya Covid-19. Dukomeze dusabe Imana ngo idukize icyorezo cya Covid-19.

Padiri NISENGWE Angelo

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO