Abakozi ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoze umwiherero wa Noheli

Kuri uyu wa kane, tariki ya 23 Ukuboza 2021, abakozi ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri bakorera ubutumwa mu Kigo cyitiriwe Umushumba Mwiza (centre Pastoral Bon Pasteur) bakoze umwiherero ubafasha kwitegura neza umunsi mukuru wa Noheli ariko banarebera hamwe uko umwaka wa 2021wagenze ndenze baboneyeho n’akanya ko kwifurizanya umwaka mushya wa 2022.

Padiri Vincent TWIZEYIMANA, Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, mu nyigisho yagejeje kuri abo bakozi ibafasha kwitegura Noheli, ifite insanganyamatsiko igira iti: «Uwo dutegereje ni nde? Aje kutumarira iki? » Ijambo ry’Imana bazirikanye ribomeka mu Ivanjili ya Luka 3,10-18. Aho Yohani Batisita yasobanuriraga abamusanze uko bakwiye kwitegura Umukiza bari bategereje. Padiri Mukuru yasobanuye ko uwo bategereje ari Yezu (bivuga Hakizimana), Umukiza, Mesiya, Emmanuel bivuga ‘Imana turi kumwe’. Yabibukije ko Uwo Yezu aje kubana nabo, kubabohora ingoyi y’icyaha. Abasaba kumwakira mu mitima yabo, mu ngo zabo, aho bakorera n’aho banyura hose.

Agendeye kuri iyo Vanjili, Padiri Vincent yabibukije ko kwizihiza Noheli ari umwanya wo kugaragaza urukundo rwa kivandimwe, basangira n’abakene, guharanira ukuri n’ubutabera nk’uko Yohani yabibwiraga rubanda n’abandi bamubazaga uko bakwiye kwitegura umukiza bategereje.

Yagarutse mateka y’umuryango wa Israheli, atangaza ko Impamvu Imana yawutoye ari kugira ngo iwimenyekanishe, hanyuma nabo bazamenyeshe andi mahanga Imana. Yagarutse kandi ku magambo ari mu gitabo cy’Intangiriro 3 ,15 agira ati «Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino». Yasobanuye ko uwo mugore wavugwaga ari Bikira Mariya, naho urubyaro rwe rukaba ari Yezu ujanjagura shitani.

Padiri Mukuru yahamagariye abakozi kwanga icyaha, kwicuza igihe bacumuye no kwitabira guhabwa isakaramentu rya Penetensiya, gukunda Imana, kuba intangarugero n’inyangamugayo muri byose. Yabakanguriye kujya basoma Bibiliya bazirikana Ijambo ry’Imana kuko irimo ibisubizo by’ibibazo baba bafite. Yabasabye kurangwa n’ineza, urukundo no guharanira kugarura ubutungane mu mitima yabo, bikajyana no gukora umwitozo wo kwisuzuma, bakareba niba bataragwingiye mu butungane. Yashoje inyigisho abifuriza gukomera ku isengesho no kuzagira Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2022.

Igitambo cy’Ukaristiya cyakurikiye iyi nyigisho, cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, ari kumwe n’abapadiri bashinzwe ama komisiyo, serivisi na porogaramu za Diyosezi ya Ruhengeri. Cyaturiwe muri Chapeli y’Ikigo cyitiriwe Umushumba Mwiza. Yahamagariye abakozi guharanira kurangwa n’ibyishimo bya Kiliziya byo guhimbaza Noheli bakabigira ibyabo. Mu butumwa Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagejeje ku bitabiriye uyu mwiherero, yashimiye Padiri Michel Nsengumuremyi ku bikorwa byinshi byakozwe muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya covid-19. Yashimiye abo bakozi ku bwitange n’umurava bagaragaza. Yabibukije ko ari abakozi badasanzwe. Yabashimiye kandi ubudasa bagaragaza muri iyi Diyosezi burimo guhanga udushya, ubwitange, gutekereza cyane, ubudacogora, umurava, imbaraga z’umutima, kunoza umubano wabo n’Imana n’icyizere cyo kujya mbere mu butumwa bukagenda neza mu cyerekezo cya Diyosezi ya Ruhengeri 2020-2025.

Umwepiskopi yabakanguriye gukomeza urukundo bafitiye Imana na Kiliziya. Yabijeje kuzakomeza kubaba hafi muri byose. Yararikiye buri wese kurangwa n’urukundo afitiye bagenzi be. Yatangaje ko kuba afite aba bakozi yizihiwe. Yagize ati: « Kuba turi kumwe birankomeza». Yamenyesheje aba bakozi ko ibyishimo bafite babikesha Imana, abasaba gukomeza kuyiragiza. Yifurije abakozi bose n’imiryango yabo Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2022.

Padiri Michel NSENGUMUREMYI, ushinzwe guhuza ibikorwa muri Diyosezi ya Ruhengeri, yatangaje ko uyu munsi udasanzwe muri ibi bihe bigoye by’icyorezo cya Covid-19. Yashimiye umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri wababaye hafi mu bikorwa binyuranye, abagira inama muri uyu mwaka. Amwizeza kuzakomeza kumuba hafi mu isengesho. Yamwijeje kuzakomeza ubufatanye, bakorana umurava no kugirana inama. Yashimiye kandi Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Padiri Vincent Twizeyimana ku nyigisho yagejeje kuri abo bakozi.

Mu izina ry’abakozi, Eugénie Nyiramahoro yashimiye Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri wabageneye uyu mwiherero. Ahamya ko bungukiyemo byinshi birimo gusenga, kwitagatifuza, gusangira ubuzima bwa roho n’ubw’umubiri no kugaruka ku isoko y’ubutumwa bakora muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yasabye umwepiskopi ko iyi gahunda y’umwiherero yazakomeza bitegura iminsi mikuru ya Noheli na Pasika. Yamwijeje ko bazakomeza gukorana umurava mu butumwa bashinzwe, bagamije guteza imbere Kiliziya by’umwihariko Diyosezi ya Ruhengeri. Yashimiye buri wese wagize uru ruhare kugira ngo uyu mwiherero ugende neza.

Uyu umwiherero waranzwe n’inyigisho, Misa, isengesho rya Rozari no gushengerera Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya. Hatanzwe isakaramentu rya Penetensiya. Washojwe n’umugisha w’umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO