“Abakene ntibakwiye kwiheba kuko bafite Imana”, Myr Visenti HAROLIMANA

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagaragaje ko abakene badakwiye kwiheba kuko bafite Imana Umubyeyi. Yabitangaje ku cyumweru cya 33 Gisanzwe tariki ya 17 Ugushyingo 2019 mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene ku nshuro ya gatatu byabereye mu rugo rw’Umwepiskopi wa Ruhengeri. Insanganyamatsiko Papa Fransisiko yageneye umunsi Mpuzamahanga w’Abakene ku nshuro ya 3 igira iti "Ukwizera k’umukene ntikuzigera gutamazwa".

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abakene 11 bubakiwe amazu na Caritas ya Diyosezi, baturutse mu ma Paruwasi ya Busogo, Kampanga, Nyakinama, Ruhengeri na Rwaza. Abo bakene bahawe impano zinyuranye zirimo matera, ibitanda, amasafuriya n’ ibiringiti.

Uyu munsi kandi waranzwe n’ubusabane, indirimbo, imbyino n’ ubuhamya. Bashimiye Diyosezi yabo yabazirikanye ibagenera ubufasha bubakura mu bwigunge ibinyujije kuri Caritas ya Diyosezi.

Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye abakene kutiheba. Yagize ati: "Abakene ntibakwiye kwiheba kuko bafite Imana. Abavandimwe bacu batishoboye ntibakwiye kwiheba kuko bafite Imana Umubyeyi wacu kandi ukomeje kubagaragariza urukundo rwe anyuze ku bantu, anyuze kuri Kiliziya, anyuze ku bafite umutima mwiza. Ubukene si ingeso ahubwo ikintu mukwiye kwirinda ni ingeso mbi zose nk’ubunebwe. Mugomba guhagurukira gukora. Abenshi mufite imbaraga mukwiye gukora mukiteza imbere".

Nyiricyubahiro yakomeje abahamagarira guha abana babo uburere bwiza. "Muharanire guha abana banyu umurage mwiza, indangagaciro za kimuntu, indangagaciro za gikristu, indangagaciro za Kinyarwanda. Babyeyi, ndabashikariza gufasha abana banyu kwiga bakamenya maze bakiyubakamo ubushobozi buzatuma bigirira akamaro mu gihe kiri imbere".

Umwepiskopi yahamagariye abakristu kwakirana urukundo abakene babakingurira amarembo y’imitima n’amarembo y’ingo zabo, agira ati: "Umukristu aho ari hose agomba kuzirikana abavandimwe be bakennye, abababaye abavandimwe batabaza, abavandimwe bakeneye gufashwa. Ibikorwa by’urukundo bigomba gukomeza kwimakazwa ariko ntiduhagararire ku bijyanye no kubaha ibintu gusa ahubwo bigomba no ku gaciro tubaha nk’abana b’Imana bakunzwe n’Imana ku buryo rero nta guhagararira kubaha ibintu ahubwo hari no kubaha umwanya, tubagaragariza urukundo, tubakingurira imiryango y’imitima yacu n’amarembo y’ingo zacu".

Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku butumwa bukubiye mu ibaruwa Nyirubutungane Papa Francisco yageneye uyu munsi bwibutsa abakristu kurangwa n’indangagaciro z’umukristu w’ibihe byose cyane cyane urukundo. Yabasabye kwegera abakene no kubafasha kubaho neza bijyanya no kwamamaza Inkuru Nziza. Yagize ati: "Mu kwiyegereza abakene, ni ho Kiliziya itahurira ko ari umuryango w’abantu batatanye, hirya no hino mu mahanga kandi ko ifite ubutumwa bwo kumenyesha buri wese ko nta n’umwe uhejwe mu nzira dusangiye iganisha ku mukiro.

Kubana n’abakene bituma tugumana na Kristu ubabarira muri bo. Duhamagariwe kumwegera, kugira ngo turonke imbaraga zo kumumenyekanisha hose uko ari. Gufasha abakene kubaho neza ntibitana no kwamamaza Inkuru Nziza, ahubwo bishyira mu bikorwa ibyo ubukristu budusaba, bikanagaragaza indangagaciro z’umukristu w’ibihe byose. Urukundo rutanga ubuzima muri Yezu Kristu ntirwakwemerera abigishwa be guteshuka bagana umuco wo kuba ba nyamwigendaho, wihishe muri bamwe mu bemera, batagira uruhare na ruto mu mibereho myiza y’abaturage. (reba Urwandiko Evangelii Gaudium, n. 183)

Padiri Ngirimana Narcisse, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko kwita ku bakene ari intego bafite ijyanye n’icyerekezo cya Diyosezi cyo kubaka umuntu wuzuye. Ahamya ko bafite icyerekezo cyo gukomeza kubitaho kugira ngo umuntu uko yaba ameze kose ahabwe agaciro mu buzima bw’imibereho ye ku mubiri no kuri roho. Yasabye abahawe ibyo bikoresho kuzabifata neza.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti