Guhera ku wa 3, tariki 17, kugeza ku wa 6, taliki 20 Gicurasi 2023, abakateshiste 98 bayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda bakoreye urugendo rutagatifu (nyobokamana) i Namugongo mu gihugu cya Uganda, ahari igicumbi cy’amateka y’abishwe bahowe Imana. Diyosezi ya Ruhengeri yari igizwe n’abalayiki 6, umubikira 1 n’umupadiri 1.
Uru rugendo rwatangiriye i Kigali kuri Paruwasi ya "Sainte Famille". Bagezeyo, ku ikubitiro basuye i Munyonyo ahiciwe Andreya Kaggwa, Umuvugizi n’Umurinzi w’Abakateshiste n’Abarimu, basobanurirwa amateka agaragaza ubutwari bwaranze iyo ntore y’Imana. Basuye n’ahandi hatandukanye nk’ahiciwe Dioniziyo Sebugwaho, Ponsiyani Ngondwe, Yohani Mariya Muzeyi, Mathias Mulumba n’ahandi, by’umwihariko ahitwa i Namugongo nyirizina ahari Kiliziya y’akataraboneka yitiriwe Karoli Lwanga kuko ariho yiciwe na bagenzi be nyuma yo kubabazwa iminsi igera kuri 6 bakorerwa iyicarubozo nyuma bakaza kuhatwikirwa.
Mu nyigisho yatanzwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, yasobanuriye abitabiriye uru rugendo amateka y’abahowe Imana b' i Buganda kuva ku ntangiriro kugera ku iherezo, aho yavuze ko aba bahowe Imana bagaragaje ukwemera gukomeye bari bafitiye Imana, bikaba byaragaragajwe nuko batacitse intege mu rugendo rw’akababaro bari barimo kuko aho guca bugufi kubera ububabare bw’umubiri ahubwo bakarushaho gusenga no kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya. Mu magambo kandi bavugaga harimo: Ndi umukristu kugeza gupfa, Nimuhumure turahurira mu ijuru, ntabwo twatinya gupfa kuko nyuma y’urupfu rwacu ariho hazaboneka abakristu benshi..., nayo yagaragazaga ko ubuzima bwabo buri mu biganza by’Imana.
Mu gusoza, yasabye abitabiriye uru rugendo rutagatifu, gufatira urugero kuri aba bahowe Imana, bari bafite intego yo gufasha abantu bose kumenya Imana, bikageza nubwo bemeye guhara ubuzima bwabo kubera Ingoma y’Imana.
Nicolas Niyibizi, umwe mu bitabiriye uru rugendo rutagatifu, yagaragaje icyo yungutse muri uru rugendo, aho yavuze ati “Ndababaye ariko kandi ndishimye”, yavuze ko ababajwe n’uburyo aba bahowe Imana bishwemo, ariko agashimishwa n’ukwemera ndetse n’ubutwari bukomeye bwabaranze; bakabona ko umubiri ari ubusa, ko ntacyo bahitamo kiruta kwibanira n’Imana. Ibi bikaba byamufashije mu kwemera kwe ndetse no mu butumwa akora, akaba agiye kubafatiraho urugero, kandi bikaba bizatanga umusaruro muri Kiliziya.
Abahowe Imana i Buganda, ni benshi, bavuga ko baba bagera ku bantu 130, ariko abo amazina yabo yabashije kumenyekana ni 22, harimo 10 biciwe ahantu hatandukanye no ku minsi itandukanye n’abandi 12 biciwe hamwe kandi bicirwa umunsi umwe ahitwa i Namugongo ahari hasanzwe hicirwa abo Umwami yatanze ngo bapfe. Aba bitangiye ingoma y’Imana, bapfuye ku ngoma y’umwami Mwanga guhera mu mwaka 1885. Amaraso ya bo akaba yarabaye imbuto y’ukwemera.
Sylvestre Habimana / Nyakinama