Abakateshiste ba Paruwasi ya Rwaza basuye bagenzi babo ba Paruwasi ya Mwange

Ku wa gatatu tariki 22/01/2020, abakateshiste ba Paruwasi ya Rwaza, Paruwasi yashinzwe bwa mbere muri Diyosezi ya Ruhengeri ikagira n’uruhare mu kohereza abakateshiste hirya no hino mu majyaruguru y’u Rwanda, bayobowe na Padiri Mukuru wa Rwaza, Padiri Laurent UWAYEZU, basuye bagenzi babo ba Paruwasi ya Mwange. Uru rugendo rwakozwe mu rwego rwo kunoza umubano amaparuwasi yombi afitanye no kungurana ibitekerezo mu butumwa bashinzwe.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku gusangira ibitekerezo ku butumwa bafite muri Kiliziya y’Imana cyane cyane bagaruka ku mwaka wa 2020 aho Kiliziya y’isi n’iy’u Rwanda tuzazirikana ku gaciro k’Ukaristiya mu buzima bwa gikristu n’uko bizaganirwaho mu ikoraniro ry’Ukaristiya rizabera i Budapest muri Honguriya ku nsanganyamatsiko : “ Ni wowe soko y’imigisha yacu yose” ndetse no mu Rwanda tukazahimbaza amakoraniro nk’ayo tugendera ku nsanganyamatsiko igira iti: “ Ukaristiya, isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge”. Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mwange yashimiye abakateshiste ba Paruwasi ya Rwaza akomeza kubifuriza ubutumwa bwiza bafite bwo kwigisha imbaga y'abakirisitu. Impande zombi zafashe n'ifoto y'urwibutso

Padiri Félicien NSENGIYUMVA