Abakateshiste ba Diyosezi ya Ruhengeri Bahawe Amahugurwa ku “Iyogezabutumwa Rivuguruye”

Kuri uyu wa 5 taliki 29 Ukwakira 2021, muri Diyosezi ya Ruhengeri habereye amahugurwa yahuje qbakateshiste bahagarariye abandi; harimo Animateur n’abandi bakateshiste 2 muri buri Paruwasi. Ayo mahugurwa yatangiye Saa 10h00, atangizwa na Nyakubahwa Myr Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu nyigisho yatanzwe na Mama Geneviève, ukora mu biro by’inama y’abepiskopi mu Rwanda bishinzwe Katesheze, yavuze ko muri iki gihe turimo hakenewe “iyogezabutumwa rivuguruye” rijyanye n’ibihe turimo. Yagize ati “Muri iki gihe hakenewe umukateshiste ubereye Kiliziya: umenya guhuza inyigisho yigisha n’ubuzima, wumva kandi agatega amatwi abo yigisha, ushoboye kuba intangarugero, wicisha bugufi, ufite umutima wo kwitanga, ukoresha neza igihe, uha umwanya n’agaciro abo yigisha ndetse n’ibindi kugira ngo abo yigisha barusheho kumva neza ijwi ry’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi”.

Yakomeje avuga ko umukateshiste kiliziya ikeneye nk’uko Papa nawe abivuga mu baruwa “Ibyishimo by’ivanjili”, ko atari wa mukateshiste wicara ngo ategereze abo yigisha Inkuru Nziza ahubwo ko ari wa wundi uhaguruka akajya gushaka abo ayigezaho, agasakaza ukwemera ahantu hose kandi akaba ashoboye gutega amatwi Roho Mutagatifu kugira ngo amuyobore kandi amufashe kubera abandi urumuri n’Umunyu w’isi.

Myr Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, mu nyigisho ye yagarutse ku baruwa ya Gitumwa ya Papa“Motu Proprio” yo kuwa 10 Gicurasi 2021,ishyiraho ministeri y’umukateshiste, aho yavuze ko Papa yabonye ko ubutumwa bw’umukateshiste bufitiye akamaro gakomeye Kiliziya, abigira ministeri kugirango bugire umurongo ngenderwaho muri Kiliziya y’isi yose. Yavuze ko Ubukateshiste atari umurimo usanzwe, atari ikiraka cyangwa aho umuntu ashakira amaramuko, ahubwo ko ari umurimo wa gitumwa ugizwe ahanini n’impano n’umuhamagaro (1Kor12).

Mu ijambo ryavuzwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Myr Visenti HAROLIMANA, yashimiye Komisiyo y’ubwigishwa yateguye gahunda yo guhuza abakateshiste kugira ngo bongererwe ubumenyi mu iyogezabutumwa bakora rigendera ku Cyerekezo cya Diyosezi ya Ruhengeri. Yashimiye kandi Mama Geneviève uburyo yitangira iyogezabutumwa ry’ubwigishwa ndetse n’abakateshiste bitangira ubutumwa. Yavuze ko abakateshiste ba Diyosezi ya Ruhengeri bahagaze neza mu butumwa: uburyo bamenya igikwiye, igikenewe, bakaba hafi y’abandi ndetse na Kiliziya uhereye igihe cy’abamisiyoneri.

Mu gusoza, yavuze ko kwita ku mu kateshiste, Kiliziya ariyo ibifitemo inyungu kuko bituma kwamamaza Inkuru Nziza bigenda neza, kandi ko Umukateshiste akora umurimo ukomeye muri Kiliziya. Yibukije abitabiriye amahugurwa, kumenya ko uko isi igenda ihinduka, ko hagomba gushakwa uburyo bushya bwo kwigisha Ivanjili. Yabasabye gukomeza gukunda Imana, gukunda Kiliziya, gukunda abandi, kwiyubaha no guhesha agaciro Kiliziya, bagahora bashimishijwe nuko hari uwo bagiriye akamaro.

Abakateshiste bitabiriye aya mahugurwa, bashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo ikomeje kubitaho mu buryo bwa Roho no ku mubiri ibafasha kurushaho kwiyungura ubumenyi bujyanye n’igihe turimo ndetse no kwiteza imbere. Bavuze ko inyigisho bahawe bagiye kuzigeza kubandi kugira ngo bose bagendere mu murongo umwe wa Kiliziya wo kuyifasha kujya mbere.

Sylvestre HABIMANA/ Paruwasi Nyakinama.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO