Abakangurambaga ba komisiyo y'iyogezabutumwa ry'abana muri Paruwasi zose za Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye umwiherero I Kigufi

Ku wa gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024, abakangurambaga bashinzwe kwita ku bana bahagarariye abandi muri buri Paruwasi bakoze umwiherero w’umunsi umwe ubinjiza mu byishimo byo guhimbaza Pasika. Uyu mwiherero wabereye mu rugo rwitiriwe Mutagatifu Benedigito (Maison Saint Benoît). Ni urugo rwitabwaho n’ababikira b’Ababenedigitine (Sœurs Bénédictines) ruherereye i Kigufi muri Diyosezi ya Nyundo ; rukaba rwubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu. Ni umwiherero witabiriwe n’abakangurambaga 25 bari kumwe na Nyakubahwa Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi ya Ruhengeri. Ni we wayoboye uyu mwiherero afatanyije na Mama Géraldine UMUBYEYI, umubikira ukorera ubutumwa i Kigufi. Uyu munsi ukaba wararanzwe n’ibice bitatu by’ingenzi aribyo: Misa, inyigisho n’ubusabane.

Uyu mwiherero wabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA. Mu nyigisho ye mu gitambo cya Misa, agendeye ku masomo y’uyu munsi, yasabye abari mu mwiherero kwirinda kurangwa n’ishyari. Abasaba kwishimira ibyiza bikozwe na bagenzi bacu, tukabishyigikira aho kugira ngo bidutere ishyari, kuko ishyari ribyara ibibi byinshi ndetse bikagera no ku rupfu. Aha yabivuze agaruka ku ishyari abafaraizayi bagiriye Yezu kubera ibitangaza byinshi yakoraga bigatuma rubanda rumwemera ariko bo bikababera intandaro yo gushaka kumwica aho kwishimira ibyo byiza agirira abantu.

Mu nyigisho yatanze, Mama Géraldine UMUBYEYI, yabanje gusobanura mu nshamake umuryango wabo. Yavuze ko uyu muryango w’Ababenedigitine wavutse mu mwaka wa 529, Benedigito wawushinze akaba yari afite icyifuzo cy’uko uyu muryango ugomba gufasha abantu guhura no kubona Imana, akaba ariyo mpamvu uwawushinze na we yagiye ahantu hitaruye akajya ahafashiriza abantu b’ingeri zinyuranye. Mu nyigisho yatanze, yasabye abitabiriye umwiherero nk’abantu bashinzwe kwita ku bana, ko mbere na mbere bagomba kubanza kwita ku miryango abo bana bakomokamo kubera ko mu muryango ni ho umwana akura imico myiza cyangwa imico mibi. Yibukije ko muri iki gihe hari ibyonnyi byinshi byugarije umuryango, mu ngero yatanze yavuze ko uhereye kuri telefoni zigendanwa usanga ziri mu biri gusenya umuryango bityo abana bakahangirikira, ugasanga umwanya umubyeyi yagombye kwita ku bana ahubwo agafata uwo mwanya yibereye muri telefoni. Yagarutse ku ngero mbi zitangwa n’ababyeyi bamwe na bamwe nko kurara mu kabari, amakimbirane, kutaganira no kudasengera hamwe kw’abashakanye n’ibindi. Asaba abari mu mwiherero gufata iya mbere mu gutoza imiryango kurangwa n’urukundo, ubumwe n’ubwumvikane kuko aribyo bizafasha abana gukura neza banogeye Imana n’abantu. Bityo tukizera ko ejo hazaza tuzagira abapadiri beza, ababikira beza n’abashakanye beza. Yasabye abitabiriye uyu mwiherero guharanira kuba ba bandebereho, baharanira kurangwa no kuba itafari rizima rya kiliziya ryubakiye kuri Kristu, abasaba kurangwa no kwihatira gukongeza akabuji (urumuri) k’urukundo muri bose na hose.

Mu nyigisho ya Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, yibanze ku cyumweru gitagatifu tugiye kwinjiramo. Yibutsa abitabiriye uyu mwiherero ko ari igihe gikomeye muri Kiliziya, igihe tuzirikana amayobera y’ugucungurwa kwa muntu, bityo abasaba kuzahimbaza neza imihango yose yo muri iki cyumweru gitagatifu, cyane cyane guhera kuwa kane Mutagatifu. Yibukije ko mu gitondo cyo ku wa kane ari ho haba Misa y’amavuta ariko akaba ari n’umunsi ukomeye wo gusabira abasaseridoti kuko muri iyo Misa basubira no mu masezerano yabo. Ni umwanya mwiza wo kuzirikana no gusabira abapadiri kugira ngo bashobore kurangiza neza inshingano zabo zo kwita ku bushyo baragijwe. Yabakanguriye kuzitabira umuhimbazo w’ububabare bwa Yezu ku wa gatanu mutagatifu, abibutsa ko abakristu bose bahamagariwe uwo munsi kwigomwa ndetse bagasiba nk’uko Kiliziya ibiteganya (uretse abana n’abandi bafite intege nke) ; ariko ibyo bigomwe bakabisangiza abandi bakennye. Yibukije ko kuri uyu munsi hatangwa ituro ryo gufasha Papa gusigasira ubukristu ku butaka butagatifu bw’i Yeruzalemu. Yibukije kandi ko ku munsi wa gatandatu dukomeza kuzirikana ububabare bwa Yezu, noneho n’ijoro mu gitaramo cya Pasika tugahimbaza izuka rya Nyagasani. Asoza asaba abari mu mwiherero kuzahimbaza neza iki cyumweru gitagatifu, anabifuriza kuzagira Pasika nziza.

Umwiherero wasojwe n’ubusabane, banaboneraho kwibukiranya ibikorwa byihutirwa bizakorwa mu rwego rwa Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana harimo urugendo nyobokamana rw’abana ruzabera i Kibeho ku itariki ya 02 Mata 2024. Mu ijambo rya MANIZABAYO Epiphanie, ukuriye komite y’abakangurambaga mu rwego rwa Diyosezi, yashimiye abagize uruhare bose mu mitegurire no mu mitunganyirize y’uyu munsi, by’umwihariko ashimira Padiri Jean de Dieu NDAYISABA wemeye ko uyu mwiherero ubaho. Yashimiye UWIDUHAYE René na MASIMBI MWUMVIRA Violaine bari bashinzwe gutegura iki gikorwa ku buryo bwihariye bikaba byose byaragenze neza.
Asoza uyu mwiherero Padiri na we yashimiye buri wese uruhare yagize kugira ngo uyu mwiherero ugende neza, yaboneyeho gutangaza ko uyu mwiherero uzajya uba ngaruka mwaka.

TUYISENGE Innocent



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO