Abahagarariye AGI mu ma Paruwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri biyemeje gukorana umurava ubutumwa bashinzwe

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Gicurasi 2022, muri salle y’ Ikigo Cyitiriwe Umushumba Mwiza habereye inama yahuje abahagarariye abandi mu muryango wa AGI ku rwego rw’amaparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri bagiranye ibiganiro na Padiri Achille BAWE, Omoniye wa AGI ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri akaba anashinzwe Komisiyo ya Diyosezi Ishinzwe Ikenurabushyo ry’Ingo. Abayitabiriye biyemeje gukorana umurava ubutumwa bashinzwe bwo guharanira kwitagatifuza mu ngo zabo no kuba abakristu nyabo mu byo bakora.

Padiri Achille Bawe yatangaje ko intego y’iyi nama ari ukurebera hamwe uko abanyamuryango bahagaze mu ma Paruwasi n’icyakorwa ngo bakomeze gutera imbere. Yahamagariye abitabiriye inama gushishikarira gukunda isengesho no guhora bisuzuma mu bukristu bwabo baharanira kubaka ingo nzima zizira amakimbirane.

Padiri Achille yabatangarije gahunda abafitiye zo kubegera zikubiye mu myanzuro y’iyi nama arizo: gusura abanyamuryango ba AGI mu ma Paruwasi; gukora ibarura ry’umuryango wa AGI; gutegura igitabo kijyanye n’imvugo igezweho mu gihe bagitegereje ko urwego rw’Igihugu rugira icyo rukora mu kubategurira igitabo cyemewe na Kiliziya; gukora urugendo nyobokamana ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima no gushishikariza abapadiri bashinzwe AGI mu ma Paruwasi kuba hafi abanyamuryango ba AGI.

Ku myanzuro ijyanye n’ibikorwa byo mu ma Paruwasi, Padiri Bawe yahamagariye abitabiriye inama gushyiraho gahunda yabo yo guhura; gusurana hagati y’amaparuwasi, hagati y’abanyamuryango no gusura abagikomeye n’abacitse intege. Yabashishikarije kujya bambara Furali, ikirango cy’uwo muryango; kujya bavuga isengesho ry’umuryango wa AGI no kujya bagira uruhare mu bikorwa by’amaparuwasi yabo. BUJYAKERA Jean uhagarariye AGI ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, ashima ibikorwa by’uyu muryango, ahamya ko umuryango wa AGI ubafasha kunoza imibanire yabo b’abo bashakanye.

Abitabiriye iyi nama batangaje ko bungutse byinshi birimo gukanguka, gukorana umurava n’ubwitange no guharanira kunoza imibanire yabo mu ngo zabo. Biyemeje kujya gushyira mu bikorwa imyanzuro y’iyi nama. Inama yashojwe n’Igitambo cy’Ukaristiya.

AGI ni umuryango wa Agisiyo Gatolika y’Ingo z’abashakanye gikristu. Ugamije gufasha abawurimo kurangwa n’urukundo rwa gikristu mu ngo zabo bamurikiwe n’ivanjili. Abanyamuryango ba AGI baharanira kwitagatifuriza mu ngo zabo no kuba abakristu nyabo mu byo bakora. Ibikorwa byabo bishingira ku ntego yo kureba, gutekereza no gukora Igitekerezo cyo gushinga AGI cyaturutse mu nama y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’u Burundi yabereye i Bujumbura mu mwaka w’1961. Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI, mu mwaka w’1965 yahise awutangiza muri Diyosezi ya Nyundo. Mu nama y’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda yabereye i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Gashyantare 1977 yemeje ko uwo muryango wa AGI wasakara muri Diyosezi zose zo mu Rwanda.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO