Abagize ihuriro ry’abize mu Iseminari Nto y’i Nkumba barayisuye

Ku wa gatandatu tariki ya 04 Gicurasi, abagize ihuriro ry’abize mu Iseminari Nto yaragijwe Mutagatifu Yohani y’i Nkumba, “Association Ecce Mater Tua”, basuye urugo barerewemo. Ni urugendo rwari rwitabiriwe n’abanyamuryango 165 baturutse mu mpande zose z’u Rwanda. Intego y’urugendo kwari ugushimira Imana, kongera kureba uko urugo bizemo ruhagaze, ubusabane no kungurana ibitecyezo ku cyateza imbere kurushaho Seminari ya Nkumba hagambiriwe uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku cyo seminari yashyiriweho.

Ibirori by’umunsi byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yasomwe na Nyakubahwa Padiri Jean Bosco BARIBESHYA, Umuyobozi wa Seminari akikijwe n’abandi basaserdoti barerewe mu Iseminari ya Nkumba. Mu nyigisho yari yageneye uwo munsi, yibukije abari bitabiriye urugendo ko iyo abize mu iseminari nto ya Nkumba bagarutse mu rugo baba bazinduwe no gushimira Imana na seminari yabahaye uburere bufite ireme. Seminari nto ishingwa hatekerezwaga ubutumwa bwa Kiliziya muri rusange bwo kongeza Ingoma y’Imana mu bantu ndetse n’amajyambere y’abaharererwa. Mu bumenyi itanga, igira akarusho ko kurema mu mutima w’ababyiruka amizero matagatifu. Seminari izi neza ko urera adatanga Imana aba atanga bicye hafi ya ntabyo kuko aba ateye abo arera kubaho nta mizero (Efezi 2, 12). Uburezi bufite ireme, bwubakiye ku murimo unoze n’ikinyabupfura nibyo byimirijwe imbere, byose bakabifashwamo n’isengesho rinabafasha guhishura umuhamagaro wabo kandi bakawukurikira nta bwoba bw’Imivumba n’imihengeri. Ku kigero cyabo nabo bahamagarirwa gushora imizi muri Kristu (Kol 2, 7).

Padiri mukuru yibukije abaseminari bakirerwa ko bakwiye gukomeza kwemera bakarerwa, bagakorana umwete n’ishyaka batinubira ibibarushya, bagaharanira iteka kuba indashyikirwa. Bakwiye guterwa ishema na bakuru babo baba babazirikanye bakabasura babitewe n’uko babakunda kandi bemera neza ko icyo bavomye mu iseminari Nto ya Nkumba cyabagiriye akamaro ndasimburwa. Iyo abaharerewe ubona bahora bifuza kumenya amakuru yaho ndetse nabo bakifuza kuharerera nabyo biba biteye ishema.

Nyuma y’Igitambo cya Misa, hakurikiyeho ubusabane bwabimburiwe no gusura ibice byose bya seminari. Abize mu iseminari bishimiye ukuntu ikomeje kugenda yaguka kandi ari nako igenda ijyana n’ibihe tugezemo. Hanabaye imikino yahuje abapadiri n’abandi bakristu bize mu Iseminari ya Nkumba. Mu mu mukino wa Basketball abalayiki batsinze abapadiri ibitego 26 kuri 24; Volleyball, abapadiri batsinze amaseti 2 ku busa; football abapadiri batsinze ibitego 5 kuri kimwe. Ni imikino yaranzwemo ibyishimo n’ishyaka ryinshi kandi yanejereje bikomeye abaseminari bato b’i Nkumba.

Igice cy’umusozo w’ibirori cyaranzwe n’umudiho n’ibiganiro ndetse n’amarushanwa mu by’ubumenyi rusange aho abaseminari babajijwe ibibazo ababitsinze bagahembwa bishimishije. Mu bafashe amagambo, Bwana Protogène NGABITSINZE, akaba ari nawe prezida w’ishyirahamwe, yashimiye abitabiriye ihuriro ubwitange n’ubwitabire anabasaba gukomeza kuzirikana icyateza imbere Seminari n’abayirererwamo. Padiri Fabien HAGENIMANA, Umuyobozi wa INES Ruhengeri wari uhagarariye ababaye abarezi mu Iseminari ya Nkumba, yibukije zimwe mu ndagagaciro zikwiye kuranga uwarerewe mu Iseminari zirimo: ubukristu, ubupfura, ubunyangamugayo no gushyira hamwe n’abandi. Yagize ati, “niba wifuza kugenda wirukanka, uzagende wenyine, ariko niba ushaka kugera kure heza, uzajyane n’abandi”. Yibukije ko udashaka gukorana n’abandi aba yisubiza inyuma, asaba abize i Nkumba kuba abantu bafite umutwe ufungutse kandi ko ntawe ukwiye kwitinya ngo yisuzugure cyangwa yibwire ko ntacyo ashoboye cyane cyane ko n’umunyantege nke iyo yihuje n’abandi mu runana byongera imbaraga.

Padiri Mukuru Jean Bosco BARIBESHYA yongeye gushimira abagize ishyirahamwe anabizeza ubufatanye. Yabibukije ko igihe cyose baje i Nkumba baba baje iwabo, baba bisanga. Naho Nyakubahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagejeje kubari bitabiriye ibirori intashyo z’Umwepiskopi, nawe wari wabitumiwemo ariko ntaboneke kubera impamvu z’ubutumwa. Musenyeri Gabin BIZIMUNGU yamenyesheje abari aho ko Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA azirikana cyane Seminari ya Nkumba abereye umubyeyi, ko azi neza ibyo abagize ihuriro bakora bijyanye n’umuhamagaro bwite wa Seminari ya Nkumba kandi ko abishyigikiye. Umwepiskopi azakomeza ababe hafi kandi nabo basabwe gukomeza kujya bamugezaho gahunda nziza bafite mu rwego rwo kunoza ubufatanye.

Mu gusoza twakwibitsa ko Seminari Nto yaragijwe Mutagatifu Yohani intumwa y’i Nkumba yafunguye imiryango kuwa 05 nzeri 1988, itangirana abanyeshuri 76. Kuri ubu Imaze kurera abagera ku 1514 ubariyemo 419 baharererwa ubu. Abaharangije bose ni 650, barimo abapadiri 30. Ishyirahamwe ry’abize mu Iseminari nto ya Nkumba ryo ryatangiye mu mwaka wa 2004. Rifite intego yo guhuza abize bose i Nkumba ngo biteze imbere kuri Roho no ku mubiri, nta numwe usigaye inyuma, kandi baharanire icyateza imbere ireme ry’uburezi bwo mu Iseminari nto ya Nkumba. Hari byinshi byagezweho kuva ishyirahamwe ryashingwa birimo guhuza amatsinda anyuranye y’abize i Nkumba bakorera hirya no hino mu gihugu no ku Isi; Gutanga ubujyanama mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize mu Iseminari, guteza imbere imiririmbire, imikino, kubaka ibikorwa remezo birimo ibibuga, guhemba abaseminari babaye indashyikirwa no kwishyurira amafaranga y’ishuri bamwe mu batishiboye. Hari n’indi mishinga myinshi itegerejwe imbere kandi hakurikijwe ubushake n’urukundo bafitiye seminari yabareze, izagenda igendwaho.

Seminari ya Nkumba tuyiragije Imana, Mutagatifu Yohani yaragijwe ayifashe, nirambe!

Padiri Norbert NGABONZIZA,