Itangwa ry’ubupadiri muri paruwasi ya Kinoni

Kuri uyu wa gatandatu tariki 06/08/2016, Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yaturiye igitambo cya misa muri paruwasi ya Kinoni. Iyi misa yatangiye i saa yine yarimo umuhango wo guha ubupadiri diyakoni Francois Regis BAGERAGEZA uvuka muri iyi Paruwasi.

Abakristu bari bakereye guhimbaza ibi birori. Abapadiri nabo bari baje ari benshi gushyigikira uyu murumuna wabo. Mu bashyitsi bakuru hari Bwana RUCAGU Bonifasi, umukuru w’itorero ry’igihugu, Umuyobozi w’akarere ka Burera n’abahagarariye inzego z’umutekano.

Nyuma y’igitambo cya misa, ibyishimo byagaragarijwe mu mbyino n’ibindi bihangano bya kinyarwanda. Hatangiwe n’ubutumwa;

Padiri mushya yashimiye abamufashije kugera kuri Alitari ntagatifu ahereye kumuryango we, abamwigishije, abarezi mu iseminari, abapadiri bakuru be, ariko ku buryo bw’Umwihariko yashimiye Umwepisikopi wamureze none akaba yanamuramburiyeho ibiganza.

Umuyobozi w’inama nkuru ya paruwase yishimiyeko nyuma y’imyaka itanu Kinoni yongeye gusubiza ingobyi imugongo. Ibi byishimo kandi byagaragajwe n’impano abakiristu bageneye padiri mushya.

Umuyobozi w’akarere n’Umukuru w’itorero ry’igihugu bashishikarije abari aho gukomera ku ndangagaciro yo kwishimira intore z’Imana zigenda zibatorwamo maze baboneraho no guha impanuro Padiri Francois Regis. 

Impanuro z’igisagirane z’umunsi zatanzwe n’U mwepisikopi nkuko bigaragara mu ijambo rye.


Ijambo Musenyeri Visenti HAROLIMANA yavuze ku munsi w’itangwa ry’ubusaserdoti muri paruwasi ya Kinoni ku wa 6/8/2016

Nyakubahwa Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Nyakubahwa Meya w’Akarere ka Burera, Basaserdoti, Bihayimana, Banyakubahwa Bayobozi mwese muteraniye hano, Bashyitsi bahire, Bakristu, Bavandimwe,

Ndabaramukije mbifuriza umunsi mwiza w’ubusaserdoti.

Muri uyu mwaka wa yubile y’Impuhwe z’Imana, wahuriranye na yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti mu Rwanda, dushimishijwe no guhimbariza hano mu Kinoni umunsi mukuru w’ubusaserdoti bwa Padri Jean Francois Regis BAGERAGEZA.

Bavandimwe, mu byo Diyosezi yacu yiyemeje gushyiramo imbaraga muri iyi myaka 20 iri imbere harimo ko ukwemera kwacu kugaragara mu bikorwa atari amagambo, imihango n’imihimbazo byo mu cyuka. Yezu ati “Mbahaye itegeko rishya: nimukundane, kandi mukundane nk’uko nabakunze. Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye, ni urukundo muzaba mufitanye” (Yoh 13,34-35). Urukundo ni rwo rugomba kuranga uwemera. Mutagatifu Yakobo niwe ugira ati: “Ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako” (Yak 2,17). Umuntu yakongeraho ko uwanga mugenzi we aba yarapfuye ahagaze.

Nkuko Pawulo Mutagatifu abitwibutsa: “Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose” (1 Kor 13,4-7).

Ukwemera kwacu ku garagaragarira mu buryo dukundana nk’abavandimwe, mu buryo twubahana, twubaha ubuzima bwa mugenzi wacu, ibye, no mu mu buryo duharanira icyateza imbere umuntu wese, kandi uko yakabaye (Reba GS 26, 2; 63) .

Diyosezi ya Ruhengeri muri iyi myaka 20 iri imbere ikomeje imihigo yitanga mu nzego enye z’ingenzi:

  • Uburezi, iharanira ko abana bacu bagira uburere bwiza mu mashuri yacu: amashuri y’incuke (6), abanza (68), ayisumbuye( 9YBE: 22; 12YBE: 22; icyitegerezo: 7; ayigenga: 3), ay’imyuga (3) ndetse n’ishuri rikuru ryigenga INES. Amashuri yose ubu agera kuri 137 n’abanyeshuri bakabakaba 134.000 bayagana.
  • Ubuzima, iharanira ko abaturage bagira bagira ubuzima bwiza, yigisha uko abantu babungabunga ubuzima bwabo kandi ikavura abarwayi mu Bigo Nderabuzima: 9 n’ibitaro bya Nemba.
  • Imibereho myiza y’abaturage, itabara abari mu kaga, abakene, imbabare, kandi ikanaharanira icyateza umuntu imbere abyaza umusaruro ibyo afite. Ibyo ibikora inyuze muri Caritas no mu mishinga nka DERN na Projet Hydraulique.
  • Guharanira amahoro yubakiye ku urukundo, ukuri, ubutabera. Ni muri urwo rwego tuzana umuganda wacu mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge mu gihugu cyacu. Dutoza abantu gushyira imbere ubuvandimwe aho kwibonamo mbere na mbere  amoko, akarere, inkomoko n’ibindi. Iyi gahunda yo gufasha umuryango nyarwanda gukomeza kwiyubaka no kujya mbere yuzurizwa muri Komisiyo nk’iy’ubutabera n’amahoro, Komisiyo yita ku bana, iyita ku rubyiruko, iyita ku muryango,  ...

Umukristu nyawe arangwa n’imibanire myiza na bagenzi be, izira amacakubiri ashingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose. Iyo ni gahunda dukomeyeho kandi ntituzigera dutezuka.

Bavandimwe, umuryango ni ryo shuri rya mbere na Kliziya nto. Nta societe nziza dushobora kugira, nta gihugu kizima dushobora kugira dufite umuryango urwaye. Papa Fransisko abonana n’abakristu muri Universite i Nairobi muri Kenya tariki 24/11/2015 yavuze aya magambo: “La santé de toute société dépend de la santé de la famille ». Ntawakubaka isi nziza, nzima atitaye ku muryango. Niho abana barererwa, bagahabwa indangagaciro za kimuntu. Umuryango w’abakristu ni wo utanga uburere bwa gikristu.

Turinde umuryango. Urugarijwe na byinshi biwusenya. Nubaho neza tuzabaho neza. Nukomeza gusenyuka turashize.

Umusaserdoti ni uharanira ko umugambi w’Imana ku bo yaremye wuzura (Reba Intg 2,1s).

Ndashimira umuryango w’Abapadri b’Abapalotini uburyo witanga mu gukenura ubushyo bw’Imana hano mu Kinoni. Mboneyeho n’umwanya wo guha ikaze abapadri bahawe ubutumwa bushya: P. Godefroid DUSABE na Diacre Jérôme NIYONGABO no gushimira P. Inyasi MUGOBE na P. Désiré BAKANGANA imyaka bamaze bitanga muri iyi Paruwasi. Ndabifuriza ubutumwa bwiza aho boherejwe.

Kinoni shimirwa ko wabyaye Butete. Kuba ihagaze neza nibigutere ishema. Ubu butete yavutse, nimwisuganye mwite cyane kuri Santrali musigaranye : Kinoni, Nkumba, Karangara na Musasa. Aba bakristu bose bakeneye kwegerwa kurushaho, hari abagatolika bataye bakeneye kugaruka muri Kliziya, hari n’abataramenya Inkuru Nziza y’umukiro. Nta wavuga ngo ni hato cyangwa ngo nta bantu. Yewe na za ngufu twifuza ngo twubake Paruwasi ya Kinoni ikomeze kujya mbere muzifitemo.

Basaserdoti mufite ubutumwa muri iyi Paruwasi nimutere ikirenge mu cy’Umushumba mwiza. Mukurikize urugero rw’Umushumba mwiza: umenya intama ze nazo zikamumenya, udashobora gutuza atarazana mu gikumbi iyazimiye, utwara abana b’intama mu gituza cye, intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye (Reba Yoh 10,14; Iz 40,41)).

Nawe Padri Jean Francois Regis, naguhaye ubutumwa muri Paruwasi Cathédrale ya Ruhengeri ifite umwihariko wayo: ni Paruwasi y’umujyi, ifite abakristu benshi kandi beza, abakristu bafite ubushobozi bakagira n’ubuntu, barangwa n’ishyaka rya Kliziya bakaba indahigwa mu bwitange. Ni Paruwasi ifite icyicaro cy’umwepiskopi. Ubifashijwemo n’abapadri bakuru bawe musangiye ubutumwa, uzitange utizigama mu butumwa bwose Kliziya igushinze.  Ndakwifuriza gutangira neza ubutumwa bwawe uryohewe n’ubusaserdoti.

Banyakubahwa, Bashyitsi bahire,

Ndabashimira ko mwaje muri benshi ngo dusangire ibyishimo by’uyu munsi. Ndashimira abapadri, abakristu ba Paruwasi Kinoni n’inshuti zayo uburyo bateguye neza uyu munsi. 

Umugisha w’Imana uhorane namwe mwese. Murakarama.

Padiri Angelo NISENGWE,
Umunyamabanga wa Diyosezi Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO