Itahwa ku mugaragaro ry’ishuri rishya rya Diyoseze ya Ruhengeri

Diyosezi ya ruhengeri yatashye ku mugaragaro ishuri ryayo ribanza ryigenga ryaragijwe mutagatifu mariko (École Primaire Saint-Marc)

Ku wa gatandatu 19 Nzeri 2015, habaye ibirori byo guha umugisha no gutaha ku mugaragaro Ishuri ribanza ryitiriwe Mutagatifu Mariko. Ibyo birori byabimburiwe n’umuhango wo gukingura no guha umugisha inyubako nshya z’iryo shuri, ndetse n’Igitambo cya Misa, byose byayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, akikijwe n’abasaseridoti baturutse mu maparuwasi anyuranye ya Diyosezi ya Ruhengeri, ndetse n’abihayimana. Hari kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ababyeyi benshi barerera muri Saint-Marc, n’abandi bashyitsi. Mu nyigisho yatangiye mu gitambo cy’Ukaristiya, umwepiskopi yagarutse ku nshingano z’ababyeyi mu gutoza abana uburere bwiza bakiri bato, bakabategurira ejo hazaza heza bijyana no guharanira kuba ababyeyi barangwa n’umutima w’urukundo n’impuhwe, kumenya kugira inama abana no kubakosora batabakangaranya. Yasabye abana kujya bubaha ababyeyi babo, abarezi n’abandi babatoza ikinyabupfura.

Imihango y’uwo munsi yabimbuwe no gufungura no guha umugisha inyubako nshya z’ishuri

Nyuma y’igitambo cya Misa, habaye ibirori binyuranye byaranzwe n’ibyishimo by’abanyeshuri barererwa mu Ishuri ribanza rya Mutagatifu Mariko ndetse n’ababarera, bagaragazaga ko bishimiye cyane inyubako zijyanye n’igihe tugezemo bagiye kuzajya bakoreramo, bashima uburyo Kiliziya ibitaho nk’umubyeyi.

Misa y’uwo munsi yaririmbwe n’abana bato barererwa mu ishuri rya Mutagatifu Mariko. No mu birori byakurikiyeho, bagaragaje ko ari intyoza mu iyobokamana, mu burere no mu bumenyi.

Mu ijambo yavuze kuri uwo munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimye abitanze bose, n’abagize uruhare kugira ngo iki gikorwa cy’ingirakamaro kigerweho, cyane cyane umuryango wa Mariko (umutaliyani) watanze inkunga igaragara ngo iri shuri ryubakwe. Yibukije ko iryo shuri ko ritashywe ku mugaragaro mu mwaka wa Yubile y’imyaka 50 Diyosezi imaze ibonye izuba, nka kimwe mu bimenyetso by’urwibutso rw’iyi Yubile. Yagize ati : « Iri shuri rizajya ritwibutsa gahunda ya Diyosezi yo kwitabira uburezi bufasha abana bacu kwiga neza bahabwa uburere buboneye ». Yakanguriye abarezi gukomeza intego yo gutanga uburezi bufite ireme bushingiye ku ndangagaciro ziboneye z’umuco nyarwanda. Yashimiye abagize uruhare mu nyubako z’iri shuri barimo umuryango wa Mariko. Babinyujije mu ndirimbo, imivugo n’indi mikino, abanyeshuri biga muri iki kigo bagaragaje ko intego yabo ari ukurangwa n’ubuhanga n’umutimanama, mu cyerekezo cyo kuzaba intarushwa, bakazaza ku isonga mu ruhando rw’andi mashuri.

Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Mariko, ni ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Ruhengeri, rigizwe n’ibyiciro 2: ishuri ry’incuke (Nursery) n’ishuri ribanza (primary). Abanyeshuri ba mbere bo mu ishuri ribanza bageze mu mwaka wa 4. Rirererwamo abanyeshuri 416 barimo abiga mu ishuri ry’inshuke n’abiga mu mashuri abanza. Umushinga w’inyubako nshya z’ishuri ribanza (dore ko ubundi ryakoreraga mu nyubako z’ishuri ry’incuke) watangiye ku wa 26G icurasi 2014, aho ugeze ubu ukaba umaze gutwara akayabo ka 237 260 970 FRW, ahamaze kubakwa ibyumba 14 by’amashuri bigerekeranye (étage), icyumba cy’isomero, icyumba cy’abarimu na shapeli nto. Umushinga wose ukaba uzarangira utwaye amafaranga angana na 343 118 000 FRW, aho biteganywa ko hazubakwa ikibuga cy’imikino cya Volley ball na basketball, inzu yo kuriramo ndetse n’igikoni. Ubuyobozi bw’iri shuri bwaragijwe Ababikira ba Mutagatifu Visenti, bakaba nabo barashimiwe umurimo ukomeye bakorera muri iri shuri.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO