Muri diyosezi ya Ruhengeri hasojwe umwaka wa yubile idasanzwe y’impuhwe z’Imana

Ibirori byo gusoza umwaka wa yubile y’impuhwe z’Imana ku rwego rwa diyosezi ya Ruhengeri byabaye kuri iki cyumweru tariki 20/11/2016 ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ya Ruhengeri. Ibyishimo by’uyu munsi byabimburiwe n’igitaramo cyatangiye i saa tatu aho abakristu, abihayimana n’abapadidiri bacinye umudiho bataramira Imana hatanga n’ubuhamya.

Igitambo cya Misa y’Umunsi mukuru wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose ari nayo yabereyemo imihango yo gusoza umwaka w’impuhwe, yatangiye saa yine iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepisikopi wa Ruhengeri akikijwe n’abapadiri benshi. Abakristu nabo bari bakubise buzuye.

Ibintu bibiri bidasanzwe byaranze iyi misa nuko mu mwanya w’inyigisho Umwepisikopi wa Ruhengeri yasomeye abakristu ibaruwa ya gishumba gageneye abakristu bose ba diyosezi ya Ruhengeri ku munsi wo gusoza umwaka wa yubile y’impuhwe z’Imana. Iyi baruwa yagiraga iti: “ Dusoze umwaka w’impuhwe z’Imana turushaho kuziringira no kwitabira ibikorwa byazo”. Icya kabiri cyaranze iyi misa ni ubutumwa bw’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda Umwepisikopi yasomye igihe cy’amatangazo.

Tugarutse kumwaka w’impuhwe ubwawo, nkuko Umwepisikopi yabivuze, Umwaka w’Impuhwe z’Imana watangajwe muri Kiliziya na Nyirubutungane Papa Fransisko, utangira ku mugaragaro ku itariki ya 8 Ukuboza 2015, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha. Insanganyamatsiko yawo yagiraga iti: « Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe » (Lk 6, 36). Ashyiraho uwo mwaka, Nyirubutungane Papa Fransisko yifuzaga ko haba Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana, abantu bagafata igihe bakarangamira Yezu Kristu, We Shusho nyakuri y’impuhwe z’Imana. Yasabye ko muri buri Diyosezi Umwepiskopi yagena ahafungurwa Umuryango w’Impuhwe, abakristu bakazawunyuramo baje mu rugendo nyobokamana mu buryo bufitanye isano no guhimbaza Yubile y’impuhwe z’Imana, bikaba ikimenyetso cya Kiliziya yunze ubumwe

Muri diyosezi ya Ruhengeri, ku itariki ya 13 Ukuboza 2015 nibwo hafunguwe umwaka w’impuhwe i Rwaza nka Paruwasi ya mbere muri Diyosezi. Ku itariki ya 20 Ukuboza 2015, hafunguwe undi muryango w’impuhwe ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri. Byari ukugira ngo abakristu babone ahantu hagenwe nk’uko Papa wacu yabyifuje maze baharonkere inema n’indulugensiya bibafasha guhinduka no kwakira impuhwe z’Imana.

Kuko bigaragara mu ibaruwa Umwepisikopi yageneye abakristu mu gusoza umwaka w’impuhwe birakwiye kuzirikana ibyagezweho muri uyu mwaka turangije, ingorane twahuye na zo no kumenya aho twerekeje.

Nubwo umuntu atarondora ibyagezweho ngo abirangize, iby’ingenzi Umwepisikopi yagarutseho ni ingendo nyobokamana, ibikorwa by’impuhwe, kugarukira amasakaramentu, guhugukira isengesho no kwivugurura mu bukristu. Abakristu bitabiriye ibikorwa by’impuhwe ku buryo bushimishije. Ku rwego rwa Diyosezi hakozwe urugendo nyobokamana i Kibeho. Izindi ngendo nkazo zakozwe n’amaparuwasi cyangwa amatsinda y’abakristu berekeza i Rwaza cyangwa ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, banyura mu Muryango w’Impuhwe kandi bahabwa inyigisho.

Ibikorwa byita ku mubiri byitaweho cyane. Ibyo bikorwa ni ibi: gufungurira abashonji, guha icyo kunywa abafite inyota, kwambika abambaye ubusa, gucumbikira abagenzi, gusura abarwayi, gusura imfungwa no gushyingura abitabye Imana. Hirya y’ibyo bikorwa byita ku mubiri, hakozwe nanone ibikorwa by’impuhwe byita kuri roho: kugira inama abashidikanya, kwigisha abatajijukiwe, kuburira abanyabyaha, guhoza abababaye, kubabarira abaducumuyeho, kwihanganira abatubangamiye ndetse no gusabira abazima n’abapfuye. Muri urwo rwego, abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bagaragaje ubwitange mu gutabara abahuye n’ibiza binyuranye akarere kacu kanyuzemo kubera imvura, bigashegesha cyane cyane abo mu Karere ka Gakenke, bafasha abakene babashyikiriza ibiribwa, imyambaro, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi

Muri uyu mwaka w’impuhwe dusoje kandi, nibwo hatashye ku mugaragaro Kiliziya nshya ya Paruwasi Katedrali Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri nk’ikimenyetso cya yubile y’imyaka 50 Diyosezi imaze ishinzwe.

Mu ngorane Umwepisikopi yavuze abagitsimbaraye ku migenzereze ya gipagani ivuguruza bikomeye ubuzima bwa gikristu nyakuri, abajarajara mu Kwemera birukira aho babarangiye umukiro hose, ahashobotse n’ahadashobotse, bakihakana Batisimu bahawe, ari nako baca intege abandi mu Kwemera. Muri iki gihe dusoza umwaka w’impuhwe, bene abo bana ba Kiliziya bayiteye umugongo ntibabura kuduhangayikisha

Mu gihe dusoza uyu mwaka w’impuhwe, Kiliziya yo mu Rwanda irahimbaza Yubile y’imyaka 100 ishize habonetse abasaseridoti ba mbere kavukire aribo: Balitazari GAFUKU na Donati REBERAHO, baherewe ubusaseridoti i Kabgayi ku wa 7 Ukwakira 1917.

Asoza, Umwepisikopi yatanze icyerekozo cya Diyosezi. Muri uyu mwaka w’ubutumwa twatangiye ku mugaragaro ku itariki ya 27 Nzeri 2016, tuzibanda cyane cyane ku ngingo eshatu: gahunda yo kwegera abakristu, iy’ikenurabushyo ry’ingo, n’iyo gushyigikira ibikorwa bifitanye isano n’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana

Mbere y’umugisha usoza, Musenyeri Visenti HAROLIMANA yasomeye abakristu itangazo ry’Abepisikopi gatolika bo mu Rwanda risoza umwaka wa yubile y’impuhwe z’Imana. Abepisikopi barishimira impuhwe z’Imana n’urukundo rwayo isesekaza ku bana bayo. Bishimiye imbuto Kiliziya y’u Rwanda ikomeje kwera ibyara abasasaridoti, abihayimana n’abalayiki beza.

Baboneyeho n’umwanya wo gusaba imbabazi ku bana ba kiliziya batatiye igihango mu bihe bikomeye bya Jenocide yakorewe abatutsi bakirengagiza ubuvandimwe dufitanye. Nubwo Kiliziya ntawe yatumye kugira nabi, Abepisikopi basabye imbabazi mu izina ry’abana ba Kiliziya mu nzego zayo zose. Bamaze kwitandukanya na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, biyemeje gushyigikira gahunda zo kwimika ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Umunsi wasojwe n’umugisha usendereye w’Umwepisikopi.

 

Padiri Angelo NISENGWE

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO