Diyosezi ya Ruhengeri yesheje umuhigo wo kwiyubakira Fatima Hotel

Ku mugoroba wo ku wa 19 Kanama 2017, muri Diyosezi ya Ruhengeri habere ibirori byo gutaha ku mugaragaro no guha umugisha Hatima Hotel. Diyosezi ya Ruhengeri yishimiye umuhigo yesheje wo kwiyubakiraiyi Hotel yo ku rwego rwo hejuru. Yuzuye itwaye amafaranga miliyari enye na miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu na magana abiri na makumyabiri n’atatu (4 002 125 223 F). Fatima Hotel yashyizweho ibuye ry’ifatizo ku itariki ya 23 Mutarama 2015. Ifite ibyumba 65.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku ntego ya Fatima Hotel, igamije kongera ubushobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri mu iyogezabutumwa. Yahishuye ibanga rizabafasha kugera ku ntego biyemeje ari ryo gushyira imbere urugwiro, ubunyangamugayo, ubwizerane, ikinyabupfura n’ubunyamwuga.

Umwepiskopi yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema gushishikariza abanyarwanda no kubafasha kugira ngo bashobore gutanga umuganda wabo mu kubaka igihugu. Yayishimiye ubufasha bwose ikomeje guha Diyosezi ya Ruhengeri ibinyujije ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru muri rusange no ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze by’umwihariko. Yasabye Leta y’u Rwanda gukomeza kubaba hafi, ayizeza ubufatanye mu guteza imbere igihugu mu rwego rw’ubukungu n’ubukerarugendo ku buryo bw’umwihariko.

Nyiricyubahiro Musenyeri yatatse Fatima Hotel agira ati: “Ni ikimenyetso gifatika kigaragaza Yubile y’imyaka 100 Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima abonekeye abana batatu b’i Fatima aribo Fransisco,Yasenta na Lusiya. Mu kuyitaka ndayita kado y’Umubyeyi Bikira Mariya uduhoza ku mutima. Fatima Hotel ni ikimenyetso cy’uko uwiringiye Imana akagira Bikira Mariya ho Umubyeyi n’umuvugizi ntacyo ashobora kubura. Ni ikimenyetso gishimangira imwe mu nkingi twahisemo muri Diyosezi yacu mu icyerekezo cy’imyaka makumyabiri iri imbere 2015-2035. Aho tugomba kwishakamo ubushobozi kugira ngo dushobore kurangiza neza ubutumwa twahawe n’Imana. Iyi Hotel ni umuganda wa Diyosezi yacu, muri gahunda y’igihugu cyacu yo kwiteza imbere mu by’ubukungu n’ubukerarugendo”.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagaragaje ko n’ubwo twujuje Fatima Hotel atari igihe cyo kwicara ngo turambye ahubwo ko ari igihe cyo gukora cyane.Yatangaje ko iki gikorwa kije cyiyongera ku bindi bikorwa bya Diyosezi nka Centre Pastorale Notre Dame de Fatima; Centre Pastorale Bon Pasteur; ibarizo rya kijyambere; garaje; foromajeri; n’ibindi byinshi.

Uwavuze mu izina ry’urugaga rw’Abikorera (PSF) yashimye uburyo Diyosezi ya Ruhengeri ibateye ingabo mu bitugu mu rugamba barimo rwo kongera ibikorwa bifasha ubukerarugendo mu karere ka Musanze.

Mu izina rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Claude MUSABYIMANA, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri ku musanzu itanga mu kubaka iterambere ry’igihugu by’umwihariko mu ntara y’Amajyaruguru. Yabijeje gukomeza ubufatanye. Umuyobozi wa Fatima Hotel, Padiri Célestin NIZEYIMANA yagaragaje udushya bafite muri iyi Hotel harimo gutanga serivisi nziza mu rwego rwa Kiliziya, bigisha Ivanjili bitari mu magambo gusa ahubwo bijyana n’ibikorwa; kwakira neza buri wese ubagana nk’ikiremwa muntu, byose bikajyana n’isengesho. Yashishikarije abantu gukunda umurimo bizabafasha kwiteza imbere bahereye ku miryango yabo, Kiliziya n’igihugu muri rusange.

Padiri Hagabimana Ferdinand wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’inyubako ya Fatima Hotel yatangaje ubwiza bw’iyi Hotel, yamaze impungenge abatinya gusohokera muri Hotel, bikanga bavuga ko Hotel ari ahantu hakorerwa ibibi; yararikiye abakristu gatolika n’abo mu yandi matorero kuyigana ko babateguriye n’ahantu habugenewe wo gusengera (Chapelle).

Fatima Hotel izakorerwamo servisi zinyuranye zirimo kwakira no gucumbikira abashyitsi; kubagaburira; ifite aho bacururiza ikawa n’utundi dushya; ubwogero (piscine); ubugororangingo na siporo harimo masaje,sauna, gym tonique; kugurisha amatike y’indege; salo; inzu z’inama zinyuranye zakira abantu guhera kuri 50 kugera kuri 800; gufasha abajya gusura ingagi mu birunga babatwara mu modoka zabugenewe; n’ibindi.

Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abakristu, abapadiri, abihayimana, baturutse mu ma Diyosezi anyuranye; abahagarariye ibigo binyuranye; Hari kandi Nyiricyubahiro Musenyeri Alexis Habiyambere ucyuye igihe wa Nyundo; Nyiricyubahiro Musenyeri Célestin HAKIZIMANA, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro n’abashyitsi mu nzego zinyuranye za Leta. Byaranzwe no gutanga impano, indirimbo zinyuranye z’ Impala n’ubusabane.

 

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti
Ruhengeri