Diyosezi ya Ruhengeri yashoje icyumweru cy’uburezi Gatolika

Ku wa 09 Kamena 2017, Diyosezi ya Ruhengeri yashoje icyumweru cy’Uburezi Gatolika. Ibirori byabereye muri Paruwasi ya Butete. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti « Nk’abakristu bo mu ntangiriro ya Kiliziya, ishuri ryacu turigire igicumbi cy’ubumwe n’ubufatanye (Intu 2,42-47)». Insanganyamatsiko ihoraho igira iti « Kiliziya Gatolika mu gutanga uburere buhamye.»

Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cy’ukaristiya cyayobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi Ruhengeri. Mu butumwa, yagejeje ku bitabiriye ibirori, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA  yagarutse ku ntego y’iki cyumweru yo kurangwa n’indangagaciro z’ubumwe n’ubufatanye  mu rwego rw’uburezi by’umwihariko gutanga umuganda mu kubaka igihugu. Yashimye ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika bwera imbuto. Yagize ati : "Intego  twihaye nka Kiliziya muri iki gihugu cy’u Rwanda, dushyigikiye imikoranire myiza yeze imbuto mu bihe byashize, kandi ikaba ikomeje kugaragaza imbuto, byose bigamije kwimakaza gushyira imbere uburere n’uburezi bifite ireme ku buryo bw’umwihariko mu bigo by’amashuri Gatolika".

Nyiricyubahiro yagarutse ku butumwa bw’ibanze bwa Kiliziya Gatolika ari bwo kurera neza ; kwigisha bose ; gutoza abarerwa ubwitonzi n’ikinyabupfura. Yatangaje ko Ishuri Gatolika ryahora rishyira Imana mu mwanya w’icyubahiro. Yibukije abarezi gushyira imbaraga ku isomo ry’iyobokamana bijyana no kunoza uburyo ritegurwa n’uko ritangwa. Yabashimiye ubwitange, umurava n’urukundo mu kwita ku burere bw’ abana no kubatoza indangagaciro zibubaka, bakigirira akamaro bakakagirira n’igihugu.

Umwepiskopi yashimiye kandi Paruwasi ya Butete imaze imyaka itatu ishinzwe, ikaba yaraje ku isonga mu mitsindire y’ibizamini bya Leta. Yahamagariye abapadiri bashinzwe amashuri  Gatolika mu ma Paruwasi agize iyi Diyosezi kongera ingufu mu burezi hagamijwe kugera ku burezi bufite ireme ,butanga umusaruro.

Yifurije abanyeshuri gukunda ishuri bizabafasha gukura neza babereye Kiliziya n’igihugu ; gukurana ubwenge n’ubushobozi; gutera imbere kuri Roho no ku mubiri.

Mu izina ry’abarezi, n’ababyeyi NDIMUKAGA Célestin yagaragaje ko bishimira umuhamagaro wabo wo kurera. Yagize ati : "Abarimu turishimira umuhamagaro wacu wo kurera umuntu, turera imitima, tukarera ubwenge, tukarera n’umubiri, dufasha Imana kurema umuntu nyamuntu wigirira akamaro akakagirira abandi, akakagirira igihugu, akakagirira n’isi muri rusange. Abahanga n’abashakashatsi bose bagenda bavumbura byinshi ku isi kandi bifitiye iyi si yacu akamaro.  Izo zose ni imbuto Mwarimu yera".  Yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi ku burere bw’abana, yizeza abarezi ubufatanye. Yagize ati : « Ababyeyi twese twishimiye gushyigikira urubyaro Imana yaduhaye. Twiyemeje kurushakira ibyangombwa byose bikenewe, ari mu rugo iwacu, ari no ku ishuri. Turizeza  abarimu badufatiye runini ubufatanye mu byo dushoboye. » 

Célestin yagaragaje ibyifuzo by’abarezi : yasabye ko uruganda rukora igwa  rwanoza imikorere, kuko izo rukora zibagiraho ingaruka, zibatera uburwayi bw’ubuhumekero. Yagaragaje ko ikiruhuko cya saa sita, cy’isaha imwe kidahagije, asaba ko hakongerwaho iminota 30. Yasabye ko  hakongerwa ubushobozi bw’amashuri y’incuke  no  gukemura ibibazo by’ibiranane by’imishahara y’abarimu.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu UWAMBAJEMARIYA Florence, yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga wo guha abana ubumenyi buzabafasha kwibeshaho no kugira icyo bimarira ku isoko ry’umurimo. Yayishimiye kandi ubumenyi itanga bwubakiye ku ndangagaciro zibereye umunyarwanda mwiza. Yijeje ubufatanye hagamijwe kugera ku ntego yo gutanga uburere buhamye.

Ibirori  byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abo mu nzego za Leta n’iza Kiliziya, abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo, imikino, akarasisi k’abanyeshuri, gutanga ibihembo ku banyeshuri batsinze neza kurusha abandi mu bizamini  n’ibihangano bitegura iki cyumweru cy’Uburezi Gatolika. Byashojwe n’ubusabane.

 

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti/ Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO