Abakozi ba Diyosezi Ruhengeri bizihije umunsi wabo

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 02 Mutarama 2017, abakozi ba Diyosezi ya Ruhengeri bizihije umunsi mukuru  ngarukamwaka wabo ku nshuro ya kane. Insanganyamatsiko yawo igira iti : «Turi ingingo nyinshi zigize umubiri umwe ». Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abasaseridoti, abihayimana, abakristu bahagarariye abandi mu ma Paruwasi ; abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika bahagarariye abandi, abayobozi b’ibitaro n’ibigonderabuzima  n’abandi.

 Igitambo cy’ukaristiya cyayobowe n’umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA. Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, yabararikiye gukomera kuri Kristu bakiriye. Yabashishikarije gukomera mu kwemera bijyana no kuba umuhamya wa Kristu mu mikorere no mu mvugo binogeye Nyagasani.Yabasabye kuba abakristu bagengwa n’amatwara ya Kristu aho kugengwa n’amatwara y’ab’isi.Yabahishuriye ibanga ryo kunoza ubutumwa bakora ari ryo ubuvandimwe, urukundo no gusangira ubutumwa.

Mu butumwa yatangiye mu birori, Nyiricyubahiro Musenyeri yamenyesheje abitabiriye ibirori ingingo z’ingenzi icyenda bazibandaho zizabafasha kunoza ubutumwa bahamagariwe bahereye ku isengesho. Izo ngingo ni izi : gukomera ku cya ngombwa; guhora dushakashaka igikwiye; ubutwari bwa gikristu dukomora ku Ivanjili; ubushishozi no gushyira mu gaciro biranga abantu ba Kiliziya; gutega amatwi; udahushura; kumenya rimwe na rimwe guceceka ugatuza; gufata ibyemezo iyo bibaye ngombwa; ubuyobozi buhagaze neza buri wese ari mu mwanya we; kubaha abagukuriye nta gushyiramo ‘ariko’. Nyiricyubahiro yasabye abakozi gushyira hamwe bizabafasha kugera ku cyerekezo bihaye cy’imyaka itanu n’icyerekezo  cy’imyaka 20 iri imbere. Yabifurije umwaka mushya muhire wa 2017.

 Mu izina ry’abakozi, KABAHIZI Etienne yagaragaje ko kwizihiza uyu munsi bibafasha kwishimira ibyo bagezeho basabana, bagasubiza amaso inyuma bakareba aho bageze mu butumwa, bagafata n’ingamba zo kunoza ibitaragenze neza.Yashimye ibikorwa bagezeho mu mwaka bashoje wa 2016 birimo gutaha kigo cyiririwe “Umushumba Mwiza” (Centre Pastoral Bon Pasteur) aho za komisiyo, serivisi na porogaramu bya Diyosezi bikorera. Hakozwe ibikorwa byo guhuza inzego za Diyosezi. Ibikorwa byo gutabara abaturage b’akarere ka Gakenke basizwe iheruheru n’ibiza by’imvura idasazwe byabibasiye muri Gicurasi 2016. Hakozwe kandi ibikorwa by’isuku n’isukura, ibikorwa byo gutoza abantu umuco w’ubutabera n’amahoro n’ibindi. KABAHIZI yagaragaje ko hari intambwe ishimishije yatewe no gukomeza urugendo rwo kunoza imikorere. Baharanira gusenyera umugozi umwe bubaka Umuryango umwe ariwo Kiliziya. Yasabye ko mu rwego rwo guhuza abakozi, hakongerwa ubushobozi mu nzego no gufasha serivisi zitagira ingengo y’imari kuyigira.

Mu butumwa yatanze, Padiri TWIZEYUMUKIZA Jean Claude, Ushinzwe Umutungo muri Diyosezi ya Ruhengeri, yashimye ibikorwa byagezweho birimo ibyo gushyiraho umurongo w’imicungire y’umutungo n’imikorere y’abakozi.Yashimye kandi igikorwa bagezeho cyo kubaka ikigo Centre Pastoral Bon Pasteur n’icy’ishoramari (Fatima Hotel) kiri hafi kurangira n’ibindi. Yagaragaje ko bafite intego yo kunoza imikorere n’imikoranire mu cyerekezo cyo kwiyubakira Diyosezi.

 Mu ijambo rye, ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo bya Diyosezi, Padiri MULINDAHABI Cassien, yasobanuye akamaro k’igitabo gikubiyemo amahame remezo agenga imikorere n’imikoranire (Mannuel des procédures) muri Diyosezi ko kije gusubiza icyo bihaye gukora mu cyerekezo cy’imyaka 5 iri imbere. Yararikiye abakozi kugisoma kikazabafasha kuzuza icyo basabwa no kumenya ibireba abandi.

 Mu butumwa bwa Musenyeri BIZIMUNGU Gabin, Igisonga cy’Umwepiskopi,yatangaje ko bafite intego yo kwegera Umwepiskopi hagamijwe kwihuta mu iterambere rya Diyosezi. Yavuze ko kwegerana bizabafasha gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Diyosezi.Yarakikiye abakozi kurangwa n’ubumwe, gusenyera umugozi umwe no kudasobanya.

Muri ibi birori hatanzwe ibitabo bikubiyemo imikorere n’imikoranire muri Diyozezi ya Ruhengeri. Hatanzwe kandi icyemezo cy’ishimwe ku bahagarariye inzego zinyuranye zitanze mu gikorwa cyo kubaka  kiliziya Katedrali ya Ruhengeri yahawe umugisha tariki ya 15 Ukwakira 2016.

Ibi birori byaranzwe kandi n’indirimbo, imbyino n’ubusabane.

 

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO