Yubile y’imyaka 25 y’Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Visenti i Muhoza

Ku wa gatandatu, tariki ya 04/02/2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yifatanyije n’Ishuri ryisumbuye rya Ecole Secondaire St-Vincent MUHOZA mu guhimbaza Yubile y’imyaka 25 iryo shuri rimaze rishinzwe. Ni ibiori byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyaturiwe muri kiliziya ya katedrali ya Ruhengeri. Umwepiskopi akaba yarakomeje abanyeshuri 25 kandi uwo mubare ukibutsa imyaka 25 iryo shuri rimaze ritanga uburere ku bana b’u Rwanda.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yibukije ibintu bitatu bijyana na yubile : gusubiza amaso inyuma, kureba aho uri ugashimira Imana no gushinga ibirindiro ujya mbere. Yubile ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma, abantu bagatangarira ubuntu bw’Imana iyobora ibihe n’amateka, ikayasesekazamo ibihe by’umukiro n’uburumbuke. Yubile ni igihe cyo kwishimira ibyagezweho no gushimira Imana nka Bikira Mariya na Pawulo mutagatifu. Abantu bagashimira Imana ko itahwemye kuba hafi y’umuryango wayo byumwihariko iryo shuri rya Visenti riri i Muhoza, abarezi n’abarererwa mu iryo shuri. Umwepiskopi yahamagariye abakristu kandi kuba nka Bikira Mariya wihuse akazamuka imisozi agiye kwita kuri mubyara we Elizabeti. Ibyo bikajyana n’umukoro abakristu dufite wo kwegera bagenzi bacu, tukabafasha mu byo bakeneye. Yubile kandi ijyana no gushimira abantu bitanze ngo Imana ibakoreshe ibintu by’agatangaza nka Mutagatifu Visenti wa Pawulo. Ibyo bikajyana no guharanira gukurikira Imana no gukataza mu byiza n’icyerekezo twiyemeje.

Nyuma ya Misa, ibyo birori byakomereje mu Ishuri ryaragijwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo aho Umwepikopi yabanje guha umugisha ishusho ry’uwo mutagatifu riteretse muri iryo shuri. Mu birori, Diyosezi yashimiye batatu mu bayobozi b’ibigo by’abihayimana biteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa (Groupe Scolaire Notre Dame des Apôtres Rwaza, Ecole Secondaire Saint-Vincent Muhoza, Maria Rafaela Nkumba TVT School). Diyosezi yahembye kandi abanyeshuri b’ibigo bitandukanye batsinze neza ibizamini. Ishuri rya Mutatatifu Visenti ryakomeje rihemba bamwe mu banyeshuri babaye intashikirwa mu bihe no mu nzego zitandukanye byaranze amateka y’iryo shuri. Mu gukomeza kunezerwa muri ibyo birori, hagaragajwe impano zitandukanye z’abanyeshuri zinyuze mu bihangano birimo imbyino, akarasisi n’imivugo. Mu magambo yahavugiwe, bashimiraga Imana ndetse n’urwo rugo rurererwamo abari bazagirira igihugu na Kiliziya akamaro. Ubuyobozi bwa Leta bwahagarariwe na Madamu Dancilla Nyirarugero, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru.

Padiri Evariste Nshimiyimana



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO