Musenyeri Vincent HAROLIMANA yasabye Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede gukomera ku muhamagaro wabo

Ku wa gatandatu tariki ya 11 Kanama 2018 byari ibirori ku Babikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede mu kwakira amasezerano ya mbere ku banovisi barindwi : Félicité BUGENIMANA (Nyundo), Constance KUBWIMANA (Rugango), Vestine de Grâce NIYOMUGABA (Busasamana), Francine NYIRANSABIMANA (Nyundo), Marie Claire Bénie NYIRAMUGISHA (Runaba) Marcelline DUSHIMINANA (Runaba) na Clémentine DUSENGIMANA (Butete). Kuri uyu munsi kandi bakuru babo babiri bizihije yubile y’imyaka 25 biyeguriye Imana muri uyu muryango. Baboneyeho no kuvugurura amasezerano yabo ya burundu. Abo ni Mama Mama Drocele MUKABISANGWA (Burehe) na Mama Illuminée MUKARUGIRA (Muramba).

Ibi ibirori by’impurirane byabimburiwe n’igitambo cya Misa yabereye muri kiliziya Paruwasi Cathédrale ya Ruhengeri iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Ibi birori kandi byitabiriwe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepisikopi wa Ruhengeri, abapadiri 25, Abihaye Imana benshi n’abakristu biganjemo abo mu miryango y’aba babikira bari bagize ibirori.

Mu nyigisho, Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri yatangiye abifuriza umunsi mwiza, akomeza asaba abihaye Imana kurangwa n’ibyishimo mu muhamagaro wabo. Yanasabye kandi abasezerana ko bagomba kureka imyumvire ya muntu bagakurikira imyumvire ya Kristu we biyegurira. Yabibukije ko bagomba kwizitura ku by’isi maze bagashira amizero yabo muri Kristu we babereye umugeni. Yababwiye kandi ko amasezerano bagiye gukora atari ayo kuzuzwa n’imbaraga za muntu ahubwo ko bagomba kwihatira gutegereza byose kuri Kristu. Yasoje abashimira ku bwo kumvira ijwi ry’Imana maze bakitaba karame. Yashimiye ababyeyi babo batatsikamiye icyifuzo cya bo cyo kwiha Inama n’ababafashijije kugira ngo icyo cyifuzo cyabo kigerweho .

Nyuma y’inyigisho y’Umwepisikopi, abasezerana bahamagariwe gukora amasezerano yabo maze bayakorera imbere y’uhagarariye Umuryango mu Karere k’u Rwanda mu izina rya Mama Mukuru w’Umuryango ndetse n’imbere y’Umwepiskopi uko imihango y’amasezerano y’umuryango ibiteganya.

Igitambo cya Misa gihumuje, ibirori byakomereje mu rugo rw’Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo. Iki gice cya kabiri cyaranzwe n’ubusabane, indirimbo n’imbyino z’itorero Ishema Ryacu. Cyaranzwe kandi n’ibiganiro bitandukanye. Mu ijambo rye rigufi, uhagarariye ababikira basezeranye yagize ati: «Ni ibyishimo kuri twe kuri uyu munsi utazibagirana mu buzima bwacu. » Yakomeje ashimira ababyeyi bababyaye bakanabarera, anashimira ababareze neza bose none icyifuzo cyabo kikaba kigezweho. Yasoje abasaba gukomeza kubaba hafi mu urugendo batangiye.

Mu ijambo rikuru ry’umunsi, Umwepisikopi yashimiye ababikira ku butumwa butoroshye bakora muri Kiliziya muri aya magambo : «Ni amahirwe kuri Kiliziya kugira ababikira bitangira ubutumwa bwayo batizigama ». Yasabye ababikira bakuru kujya bafasha abatoya kwinjira neza mu butumwa bwabo. Yasoje abizeza ko Kiliziya ibari hafi kandi ko ibashigikiye mu butumwa bwabo. Ibirori byasojwe n’indirimbo ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo yaririmbwe n’ababikira ikurikirwa n’isengesho n’umugisha usoza.

Faratiri Jean de Dieu NSHIMIYIMANA