Ku wa gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, Urwunge rw’Amashuri rwaragijwe Mariya Umwamikazi rya Rwaza (Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza) ryizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’Isi ryaragijwe. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yatanze isakramentu ry’Ugukomezwa ku banyeshuri 26 babyiteguye.
Umwepiskopi yagarutse ku kamaro ko guhimbaza uwo munsi mukuru ko ari umwanya ukomeye wo kuzirikana ko Bikira Mariya kugira ngo abe Nyina wa Yezu Kristu, Imana yamuhunze ingabire zijyanye n’uwo murimo wo kutubyarira umucunguzi. Yatangaje ko mu mwaka wa 1854 ari bwo Papa Pio wa IX yatangaje ihame ry’Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya, warinzwe ubwandure bwose bw’icyaha cy’inkomoko ibigiriye Yezu Kristu. Bikaba n’umwanya wo kuzirikana ko Bikira Mariya ari Umutoni w’Imana, Imana ikaba yararinze umubiri we ikamujyana mu ijuru n’umubiri we imurinze ubushanguke. Yasobanuye ko Bikira Mariya yagororewe n’Imana ko yatsinze icyaha n’urupfu ubu akaba aganje mu Ijuru. Yavuze ko Bikira Mariya ari uwahawe inema nyinshi, akakirana ibiganza ibyiza by’Imana bityo akaba urugero rw’abagiriwe ubuntu. Yagize ati: «Igisubizo cye nikitubere urugero: ‘Ndi umuja wa Nyagasani ibyo uvuze bingirirweho’». Yabwiye abakristu ko icyo gisubizo cya Bikira Mariya gikwiye kuranga abemeye Imana akakira n’ibigeragezo yahura nabyo, akabinyuramo gitwari mu kwizera bakagira bati: «Ngaha ndaje Nyagasani ngo nkore ugushaka kwawe».
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimye umusaruro mwiza iri shuri ritanga mu burezi, aryifuriza gukomeza kujya mbere mu gutanga uburezi n’uburere bifite ireme bifasha umwana kuzigirira akamaro, akazakagirira umuryango, Kiliziya n’Igihugu. Yatangaje ko guhimbaza uwo munsi mukuru w’iryo shuri ari umwanya mwiza wo gufata imigambi mishya n’icyerekezo kizima cyo kurushaho guteza imbere iryo shuri. Yagaragaje ko iryo shuri ari ishuri rimaze kuba ubukombe, ko ryatanze umuganda mu kurerera Igihugu, rikaba ryaratumye abahize baba abantu b’ingirakamaro. Yashimiye Imana n’abantu bose bagize uruhare mu ishingwa ryaryo mu waka w’1986. Yashimiye ihuriro ry’abaryizemo ku ruhare bagaragaza mu iterambere ry’iri shuri abasaba gukomereza aho.
Umwepiskopi yavuze ko iri shuri rigaragaza ibikorwa bifatika binyuranye bifasha kuba rirera umwana ushoboye kandi ushobotse. Yagaragaje ko rifite umwihariko wo guha abana ubwenge, ubumenyi n’uburere bagahabwa ubushobozi ku mpande zombi, rikaba rizwiho kwesa imihigo mu mitsindire, muri siporo n’ibindi mu ruhando rw’andi mashuri. Yashimiye abanyeshuri n’abarezi baririmo ku muhate bagaragaza ngo iri shuri rihore ku isonga, abamenyesha ko Diyosezi ya Ruhengeri izakomeza kubashyigikira muri gahunda iri shuri rifite zirifasha gukomeza kujya mbere.
Umuyobozi w’iryo shuri, Padiri Révérien TURIKUMWENAYO yagarutse ku mishinga iri shuri rifite mu myaka iri imbere, ahamya ko bakomeye ku ntego yo gufasha abaryigamo kuzaba abantu b’ingirakamaro.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze Bwana KAYIRANGA Théobald yifurije abanyeshuri kwigana umwete. Ashima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu burezi ayizeza gukomeza ubwo bufatanye.
NDAMYABERA Adrien wari uhagarariye abarezi muri ibyo birori avuga ko bafasha abana gukura babereye Imana n’abantu. Yavuze ko bashyize imbere ubufatanye; yagize ati: “Twese hamwe dufatanyije nk’umuryango umwe, turifuza ko G S M REINE RWAZA ikomeza gutera imbere, ikaba icyitegererezo mu burezi bufite ireme, mu Rwanda no mu mahanga”.
Mu izina rya bagenzi be, umunyeshuri uhagarariye abandi muri iryo shuri ahamya ko bishimiye kwizihiza uwo munsi mukuru w’ishuri, anageza ku Mwepiskopi ibyifuzo bafite birimo kongererwa umubare w’abarimu b’abanyamahanga no kongererwa ishami ryigisha uburezi.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatanze ibyemezo by’ishimwe ku barezi babaye indashyikirwa kurusha abandi, anaha ibihembo abanyeshuri bitwaye neza mu masomo, ibihangano n’ubugeni binyuranye.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA