Urwunge rw’Amashuri rwa Remera rwijihije yubile y’imyaka 75

Ku wa gatanu, tariki 26 Gicurasi 2023, muri Diyosezi ya Ruhengeri, Paruwasi ya Rwaza, Urwunge rw’amashuri rwa Remera, rwaragijwe Mutagatifu Fransisko w’Asizi rwahimbaje yubile y’imyaka 75 iryo shuri rimaze rishinzwe. Ni mu gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mu ijambo rye, Umwepiskopi yibukije ko yubile ari urugendo kandi ko ari urugendo rwo gushimira Imana. Yaravuze ati “Muri yubile humvikana ibintu bibiri: gusubiza amaso inyuma, kureba uko abantu bahagaze no kureba imbere. Mu gusubiza amaso inyuma, ni uko mu myaka mirongo irindwi n’itanu, Imana yahaye ishuri rya Remera ingabire nyinshi kandi zitageruye, yarihunze imigisha, ntiyigeze itererana abahize. Uwize rero muri uru Rwunge rw’amashuri bigomba kumutera ishema. Ndetse n’abaharerera bose, kuko iri shuri ryareze ingirakamaro, rirerera Imana, Kiliziya n’Igihugu”. Umwepiskopi yavuze ko abantu bakagombye kwishimira ko Remera yareze abiyeguriye Imana b’ingeri zose, mu miryango itandukanye, ari hano mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Muri abo harimo abasaseridoti, ababikira kuko iri shuri ryabyaye abapadiri icyenda (9), umufureri umwe (1), n’ababikira cumi na batanu (15).

Mu bahize, twavuga by’Umwihariko Musenyeri Bernard MANYURANE, Umwepiskopi wa mbere watorewe kuyobora Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Visenti Nsengiyumva, wahoze ari Umwepiskopi wa Nyundo, akaza no kuba Arikiyepiskopi wa Kigali. Naho Umuyobozi w’Agashami gashinzwe ubuyobozi bw’amashuri n’imyigire y’abana bishingiye ku bushake bwabo (Carreer guidance and councelling), Bwana Eugene waje ahagarariye Minisiteri y’Uburezi, yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri ndetse n’ubuyobozi bw’Ishuri kubera umusaruro bamaze kugeraho; abifuriza gukomeza gutera imbere. Mu gusoza, yabijeje ubufatanye ndetse anasaba abahize gukomeza kugaragaza isura nziza y’aho barerewe. Yabasabye kutaba inkorabusa. Yasabye by’Umwihariko ko umuco mubi wo guta ishuri (drop out), byagabanuka kuko mu bigaragara, muri aka gace umubare w’abakomeza amashuri ukiri muto. Yabasabye kuba koko abantu buzuye, barangwa n’indangagaciro za kimuntu ndetse na Kiliziya. Uhagarariye ababyeyi, mu ijambo rye, yashimiye Leta ndetse na Kiliziya Gatolika ku bufatantye bwiza bagaragaza kandi anashimira abahize, abahakoze n’ababyeyi bose kubera umusanzu mwiza bakomeje gutera ishuri mu rwego rwo gukomeza guteza ishuri imbere, ku buryo intego yo gukomeza kugira umwana mwiza ushoboye kandi ushobotse igerwaho.

Uhagarariye abahize, Bwana Wenceslas NIZEYIMANA, na we yasabye abahize bose kubera ikigo abavugizi cyangwa se ba Ambasaderi. Umuyobozi w’Ishuri, Sr Valentine Uwizeyimana yibukije amateka y’ishuri, kandi anageza ku bari bateraniye aho gahunda bafite mu minsi iri imbere. Bateganya kugira inyubako igeretse mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’abanyeshuri, no mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no gukoresha neza ubutaka. Hari kandi n’icyifuzo cyo kubaka shapeli izafasha abana gusenga mu bwisanzure no mu rukundo, mu rwego rwo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse. Ishuri ryifuza kandi kwagura imbago, bityo rikaba ryaba ishuri ricumbikira abana b’abahungu n’abakobwa kugira ngo hazamurwe ireme ry’uburezi. Kubera ubwinshi bw’abanyeshuri, hifuzwa ko haboneka imodoka y’ishuri ku buryo yafasha mu guhahira abanyeshuri no mu gufasha mu mirimo inyuranye nko kugeza kwa muganga abana bagize uburwayi kuko haracyakoreshwa uburyo bwa gakondo na cyimeza.

Urwunge rw’amashuri rwa Remera, rwashinzwe tariki ya 1/9/1948, ubu rikaba rimaze imyaka 75. Ryatangijwe na Kiliziya Gatolika, rihera ku nyigisho ry’iyobokamana; haza gukomerezaho gahunda y’amashuri abanza. Mu mwak w’1960-1961, niho imfura za mbere zasoje umwaka wa gatandatu. Mu mwaka w’1980, hatangiye umwaka wa karindwi, hakomerezaho n’uwa munani. Muri uwo mwaka kandi ni ho hatangiye ishuri rya CERAI; iri rikaba ryarigishirizwagamo ubuhinzi, ububaji n’ubwubatsi. Mu mwaka w’2003, hatangiye uburezi bw’imyaka icyenda- ESI (Ecole Secondaire Inferieure). Mu mwaka w’2012, Ishuri ryahindutse iry’uburezi bw’ibanze, ni ukuvuga ry’imyaka 12. Iri shuri rifite amashami atatu ariyo : Imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB), Ubuvanganzo (LFK), ndetse n’Ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEC).

Kuva mu mwaka w’1948 kugeza uyu munsi, abanyeshuri banyuze muri iri shuri ni 17753. Abasoje umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ni 8054. Abahasoreje amashuri yisumbuye ni 588. Naho abahaboneye impamyabushobozi ni 540. Muri uyu mwaka wa 2022-2023, iri shuri rifite abana 2504 mu byiciro bitatu ari byo : abana b’inshuke (359), amashuri abanza 1518, amashuri yisumbuye 625. Iri shuri ryiyujurije icumba mberabyombi kizafasha abana haba muri iyi gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku ishuri ndetse no kwidagadura ; icyo cumba kikaba cyarahawe umugisha ndetse kinatahwa uwo munsi nyirizina. Hubatswe kandi n’ibindi bikorwa birimo ibikoni bibiri ndetse na « laboratoire » mu rwego rw’imyitozo.

Iyi yubile yagaragayemo kandi akarasisi k’abahize, imyidagaduro, binogeye amaso. Byasojwe n’ubusabane bwabereye nyine muri icyo cumba mberabyombi cy’ishuri.

Padiri Fabien TWAMBAZIMANA.



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO