Uruzinduko rw'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri muri santarali ya Muvumo

Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Mutarama 2021, ku Munsi Mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagiriye uruzinduko muri Santarali ya Muvumo. Rwabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi ya Byumba ari kumwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Hari kandi Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mwange, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Burehe na Padiri Umunyamabanga wa Diyosezi ya Byumba.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu Gitambo cy’Ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yibukije abakristu ibikwiye kuranga uwahuye na Yezu, uwakiriye Imana mu buzima bwe birimo kuba yarakiriye urumuri rwirukana umwijima w’icyaha n’urupfu, akagira ibyishimo, akagira ibikorwa bifatika bigaragaza ko yahuye na Yezu kandi akagira n’ibyemezo by’ubuzima afata bihuje n’ibyo yemera ku buryo bya byishimo umuntu agira yahuye n’Imana buri gihe ari ibyishimo bisangizwa, ibyishimo abantu basangiza bagenzi babo.

Mu butumwa bwatanzwe mbere yo gutanga umugisha usoza Igitambo cy’Ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yatangaje impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko agira ati: « Icyatuzinduye ni icyifuzo cyanyu cyo kuba Paruwasi. Mwarakitugaragarije, Paruwasi ya Burehe iragishyigikira ndetse namwe ubwanyu mugaragaza ko mufite umwete n’ubushake bw’uko iyo Paruwasi yafungurwa. Mwubakira amacumbi abapadiri, mwabonye igishushanyo cya Kiliziya iberanye n’iyi Santarali yifuza kuba Paruwasi ndagishima no kuba mwarabonye icyemezo cyo kubaka kijyanye n’iyo Kiliziya nshya»

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yagarutse ku mateka ya Santarali ya Muvumo yabaye indagizo aho Diyosezi ya Byumba yari iragiriye Diyosezi ya Ruhengeri kuko iyi Santarali ya Muvumo itari mu mbago za Paruwasi ya Burehe. Ni ukuvuga ko abari muri Komini ya Nyamugari bose imbibi zabarirwaga muri Diyosezi ya Ruhengeri. Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita yagaragaje ko amaze kuganira n’abakristu ba Santrali ya Muvumo ku cyifuzo cyo kubegereza Paruwasi atabyihereranye ahubwo yagiye kubiganirizaho Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri bari baragiriye.

Yagize ati «Aho rero musabiye ko mwaba Paruwasi tukabona ko bikwiye ntabwo nabyihariye nagiye kubisangiza Umubyeyi wacu Diyosezi ya Ruhengeri twari turagiriye. Mbibwira Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana. Intumwa za Diyosezi ya Ruhengeri n’iza Diyosezi ya Byumba zaje kureba aho imbibi za Paruwasi nshya zagera. Baraje barareba, barabaza, bagaragaza imbibi aho zikwiriye kuba: Rutabo, Karambo ho muri Paruwasi ya Nemba, Rushara, Nyamugali n’agace ka Gaseke muri Paruwasi ya Mwange ; naho Paruwasi ya Burehe ikarekura icyari Santarali ya Muvumo cyose hakiyongeraho Cyondo na Nyakayogera.

Tumaze kubona iyi nyigo njye na mugenzi wanjye twiyemeza kuzaza hano kugira ngo twemeze izo mbago kandi ko Paruwasi ya Muvumo ko koko yategurwa ikavuka».

Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye Diyosezi ya Byumba yakomeje kwita ku bakristu ba Santarali ya Muvumo yari iragiriye Diyosezi ya Ruhengeri. Yatangaje ko basangiye na Diyosezi ya Byumba amateka y’ubukristu n’iyogezabutumwa.

Ati: «Nk’uko mubizi, Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe tariki ya 20/12/1960. Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu Sibomana, Umwepiskopi wa Ruhengeri ni we washinze Paruwasi ya Burehe mu mwaka w’1962. Nyuma y’imyaka 21 Diyosezi ya Ruhengeri yari imaze ivutse, yibarutse Diyosezi ya Byumba mu mwaka w’1981, ihuzwa n’imbibi za Perefegitura ya Byumba. Ukurikije uko imbibi za Diyosezi zombi ziteye, Muvumo ibarizwa ku butaka bwa Diyosezi ya Ruhengeri ariko kubera ko Paruwasi za Diyosezi ya Ruhengeri zegereye aka gace (Nemba, Runaba) ziri kure cyane, Burehe yakomeje kwita kuri Muvumo mu bijyanye n’iyogezabutuma ku buryo kugeza ubu Muvumo ibarirwa muri Santarali zigize Paruwasi ya Burehe. Ni igikorwa cyiza twishimira twese kandi tukaba dushimira Diyosezi ya Byumba ».

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti yatangarije abakristu ba Muvumo gahunda y’ikenurabushyo y’imyaka 5 ya Diyosezi ya Ruhengeri (2020-2025), yo gutangiza imishinga yo gushinga Paruwasi nshya eshanu zirimo n’iyo muri aka gace ka Diyosezi ya Ruhengeri kagizwe na Santarali ya Nyamugali n’uduce two muri za Santarali ya Gaseke na Rushara zo muri Paruwasi ya Mwange, hamwe na Santarali ya Rutabo n’agace ka Santarali ya Karambo za Paruwasi ya Nemba na Santarali ya Muvumo yabaye indagizo muri Paruwasi ya Burehe ho muri Diyosezi ya Byumba.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko gushinga Paruwasi nshya ari icyemezo cyo gufasha abakristu babaruhura ingendo ndende bajya ku cyicaro cya Paruwasi.Yahamagariye buri wese kuzagira uruhare muri iki gikorwa cyo kwiyubakira Paruwasi.

Mu ijambo rye, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mwange, Padiri HAGABIMANA Ferdinand yahamagariye abakristu bazaba bagize Paruwasi nshya kwitegura iki gikorwa bakakigira icyabo, bakazagaragaza uruhare rwabo mu kuyishinga, bitabira ibikorwa binyuranye birimo kunga ubumwe, ubufatanye, guhuriza hamwe ubushobozi n’imbaraga bikazabafasha kwihutisha uyu mushinga. Yatangaje ko iyi Paruwasi izashingwa iziye igihe. Yishimiye igikorwa cyo guhamya ko hagiye gushingwa Paruwasi nshya yari ikwiye. Ahamya ko ije ari igisubizo cy’abakristu bakoraga urugendo rurerure bajya kuri Paruwasi.

Mu izina ry’abakristu ba Santrali ya Muvumo NIBABYARE Appolinaire, umuyobozi wayo yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba n’uwa Ruhengeri kuko bumvise icyifuzo cyabo cyo kwegerezwa Paruwasi. Abizeza ko bazagira uruhare rufatika mu kuyiyubakira Paruwasi bafatanyije n’abo mu tundi duce bazaba bagize iyi Paruwasi nshya.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO