Uruzinduko rwa nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA muri santarali ya Muvumo

Kuri iki cyumweru tariki ya 03/01/2021, umushumba wa Diyosezi gatolika ya Ruhengeri yagiriye uruzinduko muri Santarali ya Muvumo ibaraizwa muri santarali zitabwaho ku buryo bw’iyogezabutumwa na Paruwasi ya Burehe ya Diyosezi gatolika ya Byumba. Muri uru ruzinduko, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, umushumba wa Diyosezi gatolika ya Byumba; Padiri mukuru wa Paruwasi Burehe, Padiri Fulgence DUNIYA; Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mwange, Padiri Ferdinand HAGABIMANA n’abayobozi bo mu nzego za Leta tutibagiwe imbaga y’abakristu ba santarali ya Muvumo bari bakereye kwakira abashumba babo.

Impamvu y’uru ruzinduko ni mu rwego rwa gahunda y’ikenurabushyo y’imyaka itanu (2020-2025) Diyosezi ya Ruhengeri yihaye aho ifite gahunda yo gushinga amaparuwasi atanu kandi no mu gace iyi santarali yubatsemo hakaba harimo. Ubusanzwe, Santarali ya Muvumo yubatse ku butaka bwa Diyosezi ya Ruhengeri ariko kubera Paruwasi za Diyosezi ya Ruhengeri zegereye iyi Santarali ( Runaba, Nemba na Mwange) ziri kure, Paruwasi ya Burehe ya Diyosezi ya Byumba yakomeje kwita kuri iyi santarali mu bijyanye n’iyogezabutumwa. Abepiskopi b’amadiyosezi yombi bahuriye kuri iyi Santarali kugira bibukiranye amateka bityo Diyosezi ya Ruhengeri ibone uko ikomeza gahunda ifite yo gushinga Paruwasi nshya muri aka gace Santarali ya Muvumo yubatsemo.

Mu gihe tugitegura inkuru y’ibyahavugiwe byose, muri iyi nkuru turabagezaho Ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi gatolika ya Ruhengeri yavuze nyuma y’igitambo cy’ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Seriviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba. Dore ijambo rye:

Nyiricyubahiro Musenyeri Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba,

Nyakubahwa Padiri Mukuru wa Paruwasi Burehe,

Nyakubahwa Padiri Mukuru wa Paruwasi Mwange,

Bayobozi mu nzego zose muri hano, Bakristu bavandimwe,

Mbanje kubaramutsa mwese: Kristu Yezu akuzwe.

1.Mbanje gushimira Imana yaduhaye guhurira hano kuri iki cyumweru cy’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. “Twabonye inyenyeri ye” (Mt 2,2). Ngashimira umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, abasaserdoti na mwe mwese twasangiye iyi Misa Ntagatifu. Guhurira hano gutya bigaragaza Kiliziya imwe, itunganye gatolika nkuko twabiririmbye mu mwanya mu ndangakwemera. Turi bene mugabo umwe. Turi abana b’Imana, turi abakristu.

2. Dusangiye amateka y’ubukristu n’iyogezabutumwa. Nkuko mubizi, Diyosezi ya Ruhengeri yashinzwe tariki 20/12/1960. Nyiricyubahiro Musenyeri Yozefu SIBOMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri ni we washinze Paruwasi ya Burehe mu mwaka w’1962. Nyuma y’imyaka 21 Diyosezi ya Ruhengeri yari imaze ivutse, yibarutse Diyosezi ya Byumba mu mwaka w’1981, ihuzwa n’imbibi z’iyari Perefegitura ya Byumba. Ukurikije uko imbibi za Diyosezi zombi ziteye, Muvumo ibarizwa ku butaka bwa Diyosezi ya Ruhengeri ariko kubera ko Paruwasi za Diyosezi ya Ruhengeri zegereye aka gace (Nemba na Runaba) ziri kure cyane, Burehe yakomeje kwita kuri Muvumo mu bijyanye n’iyogezabutumwa ku buryo kugeza ubu Muvumo ibarirwa muri Santrali zigize Paruwasi ya Burehe. Ni igikorwa cyiza twishimira twese kandi tukaba dushimira Diyosezi ya Byumba.

3. Uko amategeko ya Kiliziya abiteganya, umwepiskopi ashobora gushinga gusa Paruwasi ku butaka bwa Diyosezi ye. Igihe imbibi za Diyosezi zombi zigiteye gutya rero nk’uko Vatikani yabigennye, ni umwepiskopi wa Ruhengeri ufite ububasha bwo gushinga Paruwasi muri aka gace kabarirwa ku butaka bwa Ruhengeri.

4. Muri gahunda y’ikenurabushyo y’imyaka 5 ya Diyosezi ya Ruhengeri (2020-2025), hemejwe gutangiza imishinga yo gushinga Paruwasi nshya 5, zirimo n’iyo muri aka gace ka Diyosezi ya Ruhengeri kagizwe na Santrali ya Nyamugali n’uduce two kuri za Santrali ya Gaseke na Rushara zo muri Paruwasi ya Mwange, hamwe na Santrali ya Rutabo n’agace ka Santrali ya Karambo za Paruwasi ya Nemba. Aka ni agace gatuwe cyane, gafite abakristu benshi kandi barangwa n’urukundo rw’Imana n’ishyaka rya Kililiziya ariko kakaba kure cyane ya za Paruwasi ziriho kugeza ubu. Twaje kumva ko na hano habayeho icyifuzo cyiza cy’uko abakristu bakwegerezwa Paruwasi.

5.Muri iyo gahunda yo gushinga Paruwasi nshya aho zikenewe cyane kugirango turuhure abakristu bakora ingendo ndende bajya ku cyicaro cya Paruwasi, nashyizeho itsinda ribikurikiranira hafi rigizwe n’abantu batatu: Mgr Gabin BIZIMUNGU, Vicaire Général, P. Jean Claude TWIZEYUMUKIZA, Econome Général na P. Cassien MULINDAHABI, Chancelier ubu. Kugeza ubu, aho twashinze Paruwasi nshya, iri tsinda ryakoranye n’abapadri ba Paruwasi ziri kubyara Paruwasi nshya hamwe n’abakristu bazabarizwa muri ako gace. Ku bijyanye n’iyi gahunda dufitiye abakristu bo muri aka gace ndifuza ko iri tsinda ryazafatanya n’abapadiri bakuru b’amaparuwasi bireba hamwe n’abahagarariye abakristu bo muri aka gace, hakurikijwe Santrali zizabarizwa muri Paruwasi iteganywa gushingwa. Muzafatanye, munoze umushinga murebere hamwe n’aho ubushobozi buzaturuka n’igihe gikwiye cyo gutangira.

Nyiricyubahiro Musenyeri, Basaserdoti, Bakristu bavandimwe,

6.Nka Pawulo Mutagatifu nemera ko byose bihira bakunda Imana (reba Rm8,28). Nshoje nshyira imbere y’Imana uyu mushinga mbinyujije mu biganza by’Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima waragijwe Diyosezi ya Ruhengeri. Ndizera nkomeje ko buri wese nabigiramo uruhare byose bizagenda neza bityo Imana igakoza guhabwa icyubahiro n’ikuzo na muntu akaronka umukiro akesha kwakira Inkuru nziza y’agakiza no guhabwa neza amasakramentu y’ubuzima.

Ndabifuriza mwese gukomeza kugira ibihe byiza bya Noheli n’umwaka mushya muhire 2021. Umugisha w’Imana uhorane namwe mwese.

+Vincent HAROLIMANA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri

Umwepiskopi yibukije abateraniye hano ko mu rwego rwo kwihutisha iyi gahunda yo gushinga iyi Paruwasi, yashyizeho itsinda ry’abapadiri bazafatanya n’abapadiri bakuru begereye Santarali ya Muvumo kugira ngo bazarebere hamwe imbibi za Paruwasi nshya izavuka vuba muri aka gace.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Komisiyo y’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO