Uruzinduko rwa Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana muri Santarali ya Busengo

Kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gicurasi2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasuye abakristu ba Santrali ya Busengo bongoye kwemererwa guhurira hamwe basenga nyuma y’igihe kirenga umwaka badasengera hamwe kubera ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi. Ni gahunda nziza umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yihaye yo kwegera no gukomeza guhumuriza abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri muri ibi bihe bikomeye isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Koronavirusi. Ku buryo bw’umwihariko, Umwepiskopi yari yagiye kureba aho imirimo yo kubaka Paruwasi nshya ya Busengo igeze, dore ko iyi Santarali Umwepiskopi yayemeje ko yakubakwa ikaba Paruwasi.
Nyuma yo kureba aho imirimo yo kubaka kiliziya igeze, Umwepiskopi yatuye igitambo cy’Ukaristiya I saa yine, agiturira mu nyubako nshya, yifatanya n’abakristu ba Santarali Busengo gushimira Imana Ubuntu idahwema kubagirira binyuze ku Mubyeyi Bikira Mariya umwamikazi wa Fatima. Mu gitambo cy’Ukaristiya, Umwepiskopi yari akikijwe na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja, Padiri Bonaventure TWAMBAZIMANA, imbaga y’abakristu bakereye guhimbaza umunsi wa Nyagasani.
Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yakanguriye abakristu kurangwa n’urukundo nk’uko amasomo matagatifu ya Liturujiya y’icyumweru cya gatandatu cya Pasika yabigarutseho. Yabibukije ko ari umurage Yezu yadusigiye, kandi ko nta mukristu wavuga ko akunda Imana mu gihe adakunda mugenzi we. Ku buryo bw’umwihariko, yabasabye kugoboka abari mu kaga, cyane cyane indushyi n’imbabare dore ko icyorezo cyagiye gisiga ibikomere n’ubukene kubatari bake.
Mubyishimo byinshi n’akanyamuneza kenshi, abakristu ba Santrali ya Busengo mu ijambo ry’umuyobozi wa Santarali Busengo Protais NIYONZIMA, bemereye Nyiricyubahiro Musenyeri ko kuba Imana yongeye kubagirira Ubuntu bakongera gusengera hamwe bagiye gukomeza gushyira mubikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo kurushaho bakongera n’imbaraga mu kwihutisha imirimo yo kwitegura ishingwa ku mugaragaro rya Paruwasi nshya ya Busengo kuburyo mumezi atatu ari imbere bazaba bageze ahashimishije. Yijeje Umwepiskopi ko kubufatanye bw’abakristu bose ba Paruwasi ya Janja izabyara Paruwasi nshya ya Busengo, ndetse n’abakristu bose bateganyijwe ko bazaba bagize Paruwasi nshya ya Busengo, ni ukuvuga: abakristu bagize Santrali ya Busengo nyirizina, abakristu bagize Santrali Kamina muri Paruwasi ya Nemba n’abakristu bagize Sikirisale ya Rubaga muri Paruwasi ya Rwaza barangajwe imbere na Padiri Bonaventure TWAMBAZIMANA, Padiri mukuru wa Paruwasi ya JANJA imirimo izagenda neza.
Mu ijambo rye, Nyiricyubahiro Musenyeri na we yabijeje kubasura kenshi kugirango arebe aho bageze ku buryo ashingiye ku mwete n’ubushobozi bagaragaje mu mirimo yose yakozwe uyumwaka wa 2021 warangira Paruwasi nshya ya Busengo ayishinze ku mugaragaro.
Kugeza ubu, imirimo yo kubaka Paruwasi nshya ya Busengo igeze ahashimishije. Ubu Kiliziya irakomeza kwifashishwa n’abakristu mu Misa za buri cyumweru ariko banakomeza imirimo y’ubwubatsi aho itararangira. Ni ukuvuga alitari, intebe, Umuriro w’amashanyarazi n’Isakazamajwi

Umwepiskopi atambagizwa inyubako ya Paruwasi nshya ya Busengo izashingwa muri uyu mwaka

Mbere ya Misa, Umwepiskopi yabanje gukaraba intoki mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi

Umwepiskopi ahagararanye na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja imbere ya Kiliziya nshya iri kubakwa

Umutambagiro w'abanyeshuri werekeza ku ishuri

Abakristu bari bakereye guhimbaza umunsi wa Nyagasani

NIYONZIMA Protais
Umuyobozi wa Santarali Busengo


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO