Uruzinduko rwa Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA muri Groupe Scolaire Saint Jérôme-Janja.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, ubwo Kiliziya y’isi yose yahimbazaga umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu Kristu, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasuye urwunge rw’amashuri rwa Janja rwaragijwe mutagatifu Yeronimo (Groupe scolaire Saint Jérôme-Janja). Ni uruzinduko rw’impurirane aho Umwepiskopi yari afite gahunda yo guha Misa abanyeshuri n’abakozi b’urwunge rw’amasuri rwa janja agatanga n’isakaramentu ry’ugukomezwa ku banyeshuri 33 biteguye neza, hari kandi na gahunda yo guha inama abanyeshuri bitegura gukora ibizamini bya Leta banabasezeraho ku mugaragaro hagatangwa n’ibihembo ku banyeshuri 27 batsinze neza bakuzuza bakagira amanota 73/73 mu mwaka w’amashuri 2018/2019. Muri iki gitambo cy’ukaristiya, Umwepiskopi yari akikijwe n’abapadiri batandukanye, baba abakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Janja n’ahandi. Hari kandi n’abiyeguriye Imana, bamwe mu babyeyi baje kwifatanya n’ishuri kwizihiza ibyo byiza by’impurirane, abashinzwe uburezi mu murenge wa Janja ishuri ryubatsemo, inzego z’umutekano n’inzego bwite za Leta.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yagarutse ku masomo matagatifu y’umunsi mukuru wo guhimbaza Umutima Mutagatifu wa Yezu( Hoz 11, 1; 3-4; 8-9; Ef 3, 8-12; 14-19; Yh 19, 31-37) yibutsa abakritu ko Imana ari umubyeyi w’urukundo n’impuhwe. Yakomeje avuga ko urukundo rw’Imana rwigaragaje ubwo yohereje umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We, ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu (1Yh 4, 9-10). Yibutsa ko Umutima wa Yezu wahuranyijwe icumu havubukamo amaraso n’amazi twumvise mu ivanjirli, ari urukundo rwitanga rutizigama (…) urukundo rwiyibagirwa, urukundo rudaheza, urukundo rugera ku ndunduro. Yabahamagariye kugira urwo rukundo no kugira umutima nk’uwa Yezu. Agaruka ku banyeshuri bagiye gukomezwa, yavuze ko kiliziya ibasabira ngo Imana ibatere imbaraga ibigirishije Roho wayo, kandi inakomeze umutima wa buri wese. Yabasabye gushora imizi mu rukundo, bakarushingamo imiganda kandi bagaharanira gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu. (Ef 3, 8s). Umwepiskopi yasoje inyigisho ye yifuriza abakristu guhorana ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu.

Mbere yo gutanga umugisha, Nyiricyubahiro Musenyeri yashimiye abaje mu Gitambo cya Misa bose, ashimira by’umwihariko abagize uruhare bose mu gutegura Liturujiya neza, ashimira abanyeshuri bahawe isakaramentu ry’ugukomezwa igitekerezo cyiza bagize cyo kwemerera Roho Mutagatifu ngo ababere umujyanama n’umuyobozi, ashimira na korali y’ishuri kubw’indirimbo nziza bateguye neza zijyanye na Liturujiya y’uwo munsi kandi zizwi n’ikoraniro. Yasoje atanga umugisha maze nyuma y’umugisha gahunda y’umunsi ikomereza ahateguwe bamaze gufata amafoto y’urwibutso.

Nyuma yo gufata amafoto y’urwibutso, hakurikiyeho gahunda y’ibirori byatangiwemo ibihembo ku banyeshuri 27 bujuje amanota 73 kuri 73. Muri abo bahembwe, harimo kandi n’umunyeshuri witwa Samuel NIYIGENA wagize amanota ya mbere mu gihugu mu isomo ry’ubugenge (physique) wigaga mu ishami rya PCM akaba yanarahembwe imashini (Computer) mu rwego rw’igihugu. Gahunda yabimburiwe n’indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda, irangiye padiri Protogène HATEGEKIMANA, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Janja Mutagatifu Yeronimo afata ijambo ndetse yerekana n’abashyitsi bateraniye aho bose. Mu ijambo rye, padiri umuyobozi w’ishuri yashimiye Umwepiskopi uburyo abahoza ku mutima mu buryo butandukanye. Mu ijambo rye yagize ati: “Nyiricyubahiro musenyeri, tubashimimiye uburyo muduhoza ku mutima, mu butumwa bwinshi mugira mukaba mwatugeneye uyu mwanya. Nyiricyubahiro musenyeri, uru rugo rwanyu muhajishe igisabo kibumbye abana b’abanyarwanda 877. Muri bo, abanyeshuri 246 ni abitegura gukora ibizamini bya Leta (mu mwaka wa 3 n’uwa 6). Dufite abarezi 33 nshimira imbere yanyu nyicyubahiro musenyeri kubera ubwitange, umuhati n’ishyaka bagira mu kazi kabo ka buri munsi. Tukaba dufite intego yo gukomeza gutsinda neza 100% no gukomeza kwesa imihigo”. Padiri yashimye kandi ubufatanye n’imikoranire myiza biranga ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’inzego za Leta, yakomeje ashimira n’abandi bose bagira uruhare mu kwita ku myigire, uburere n’imibereho myiza y’abarererwa mu ishuri abereye Umuyobozi. Yashimiye cyane uruhare rw’ababyeyi mugufatanya n’ubuyobozi bw’ishuri mu burezi n’uburere bw’abana. Yasoje ijambo rye agaragaza icyifuzo ishuri rifite ryo kongera umubare w’ibyumba abanyeshuri bigiramo kuko kugeza ubu bafite ibyumba 21 bikaba bidahagije ugereranije n’umubare w’abanyeshuri baza babagana buri mwaka. Asaba umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Janja na Musenyeri ko icyo kibazo bakomeza kucyigaho kugira kizabonerwe igisubizo mu bihe bya vuba.

Ahawe ijambo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Janja bwana GATABAZI Céléstin, mu izina ry’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yari ahagarariye muri ibi birori yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri imikorere myiza ibaranga by’umwihariko ireme ry’uburezi basanga mu ishuri rya “Groupe scolaire Saint Jérôme-Janja”. Yagize ati: “Ni umugisha kuba abana biga neza. Ni umugisha twahawe n’Imana kugira ngo tube dufite ibi byishimo. Leta y’ubumwe by’umwihariko akarere ka Gakenke bishimiye ubufatanye hagati y’akarere ka Gakenke na Kiliziya Gatolika cyane cyane iki kigo cyatwakiye. Abana bacu nibashimirwe aho bageze ndetse nibyo bakora byose byiza. Leta yifatanije n’iki kigo mu nzego zose. Nyakubahwa Meya yansabye ko mbabwira ko ubufatanye hagati ya Kiliziya gatolika n’akarere kacu ka Gakenke nta gitotsi giteze kujyamo kandi ko tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo iri shuri ribone ibishoboka byose kugira ngo rikomeze kwesa imihigo…bana bacu mukomerezaho maze muzabe ‘produits’ nziza, muzabe abana beza nimwe mbaraga zacu, nimwe gihugu na kiliziya yejo hazaza”.

Mu gusoza ijambo rye, yavuze ko nk’umuntu warerewe mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yeronimo, azakomeza gutanga ubufasha bwe uko ashoboye kugira ngo ishuri ritere imbere kandi rikomeze kwesa imihigo. Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu munsi, Umwepiskopi mu rukumbuzi rwinshi, yagaragarije abanyeshuri imvamutima ze ababwira ko afite ibyishimo kubera ko asanze bahagaze neza. Yagize ati: “…ndagira ngo mbabwire ibyishimo mfite by‘uko mbasanze. Nsanze muhagaze neza, nsanze mukeye, nsanze Saint Jérôme n’abana bayo n’inshuti zayo muhagaze neza, muhagaze bwuma ndabashimye namwe nimwishime. Ni byo koko, kuba muhagaze neza mubikesha ababigizemo uruhare, abo bose ndabashimiye. Ndashimira ubuyobozi bw’ishuri n’abo bafatanya, ababyeyi uruhare bagira ndetse n’ubuyobozi bw’akarere buduhora hafi. Abo bose kimwe n’abize muri iri shuri bakomeje gushyigikira Saint Jérome kugira ngo ikomeze kujya mbere”. Yasabye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Janja ko yazageza ku buyobozi bw’akarere ijambo rishimira kubera ko kuba abana bahagaze neza babikesha ubwitange bw’ubuyobozi. Yashimiye ishuri kandi uburyo besa imihigo, uburyo bahora ku isonga mu rwego rw’igihugu. Yasabye abanyeshuri ko ibyo byose bikwiye kubatera ishema kandi nabo bagaharanira kujya imbere. Yashimye kandi igikorwa cyiza cyo gushima ababaye indatwa, asaba abarimu ko bakwiye gukomeza gukora umurimo wabo bitanga kandi barera abana nk’ababyeyi babo bafatiye urugero kuri Yozefu mutagatifu. Yasoje ijambo rye yifuriza abana guhora ku isonga. Yagize ati: “ndifuza ko buri wese mu rugero arimo azazamuka yemye avuga ko ibyo yagombaga kwiga yabimenye kandi akabimenya neza. Ku buryo bw’umwihariko, ndifuriza abazakora ibizamini bya Leta kuzatsinda neza 100% nk’uko bisanzwe kandi no mu ruhando rw’andi mashuri bakagaragara ku isonga mu mitsindire”.

Nyuma yo kwishimira ibyo bagezeho no kugaragaza imishinga myiza ishuri rifite mu buryo butandukanye, padiri umuyobozi w’ishuri yashimiye abitabiriye uyu munsi bose kandi abizeza ko inama nziza bagiriwe bazazishyira mu bikorwa kugira ngo bakomeze kwesa imihigo mu ruhando rw’andi mashuri, nyuma hakurikiraho ubusabane bwabereye aho abanyeshuri basanzwe bafatira ifunguro (ku banyeshuri) naho abashyitsi bajyanwe ahandi hantu hari hateguwe bafatira ifunguro.

Abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Janja bose bari bitabiriye uyu munsi w'ibyishimo

Abitegura guhabwa isakaramentu ry'ugukomezwa bamaze gucana urumuri

Nshuti Gratien, umwe mu banyeshuri bashimiwe n'Umwepiskopi kubera bujuje bakagira amanota 73/73

Samuel NIYIGENA, umunyeshuri wahembwe Computer ku rwego rw'igihugu kubera yagize amanota ya mbere mu isomo rya Physique

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Janja(hagati ya Musenyeri na Padiri mukuru wa Janja) bwana GATABAZI Céléstin nawe yari yitabiriye uyu munsi

TUMUKUNDE Anne Marie, S6 PCB

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO