Urubyiruko rwa diyosezi ya Ruhengeri rwakoze urugendo shuri muri diyosezi ya Kabgayi

Kuva kuwa gatandatu tariki ya 09 kugeza ku cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018, urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri rwakoze urugendoshuli muri Diyosezi ya Kabgayi, uru rugendo rukaba rwaritabiriwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera kuri 62 baherekejwe n’abapadiri barushinzwe aribo Nyakubahwa Padiri Jean de Dieu TUYISENGE, Ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi, Nyakubahwa Padiri Protogene HATEGEKIMANA Ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa mu rubyiruko muri Paruwasi ya Janja na Nyakubahwa Padiri Felicien NSENGIYUMVA Ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko muri Paruwasi ya Mwange.

Urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri rukaba rwarahagurukiye kuri Paruwasi Kathedrale ya Ruhengeri ahagana ku isaha y’I saa tanu (11h00) z’amanywa rugera i Kabgayi ahagana ku isaaha y’i saa cyenda (15h00), aho rwasanze urubyiruko rwa Kabgayi rubiteguye n’urugwiro rwinshi rurangajwe imbere n’umuhuzabikorwa wa komisiyo y’urubyiruko muri iyi Diyosezi Bwana UKURIKIYEYEZU Alex, nyuma yo guha urubyiruko ikaze urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri, urubyiruko rwatambagijwe ahantu hatandukanye hakikije Bazirika ya Kabgayi kandi bagasobanurirwa mu mateka yaho hantu.

Mu hantu hasuwe n’urubyiruko harimo ibiro bya Komisiyo y’Iyogezabutumwa mu rubyiruko ya Diyosezi ya Kabgayi, basuye ahari ishusho nini y’urugo rutagatifu, iyi shusho ikaba iri hafi ya bazirika nk’ikimenyetso cya Yubire y’imyaka 2000 Yezu amaze avutse n’imyaka 100 inkuru nziza igeze mu Rwanda iyi Yubire tukaba twarayijihije mu mwaka w’2000. Uru rugendo rwakomereje mu rwunge rw’amashuli rwa Kabgayi ya I aha naho hakaba hafite amateka kuko iki kigo kiri mu bigo byubatswe kera mu mu mwaka wa 1932, urubyiruko rwakomereje mu bitaro bya Kabgayi. Mu byashimishije urubyiruko nuko basuye imva ibitse umubiri w’umupadiri wa mbere mu Rwanda Padiri Donat REBERAHO, urubyiruko rubona umwanya wo kuhavugira isengesho kandi rwunamira iyo mva. Mu gusoza iki cyiciro cyo gusura imbibi ziyi Bazirika urubyiruko rwasuye na Bazirika. Imbere ya Bazirika hari umusaraba munini basobanuriwe ko wahashizwe nk’ikimenyetso cya Yubire y’Imyaka 100 u Rwanda rwari rumaze rubonye abasaseridoti kavukire.

Mu matsiko menshi urubyiruko rwinjiye muri bazirika rusobanurirwa amateka y’iyi Bazirika mu byabatangaje benshi batari bazi nuko muri Afulika hari bazirika 2 gusa, iyi ya Kabgayi n’indi yo muri Cote d’ivoire. Mu gihe urubyiruko rwari ruri gutambagizwa aha hantu hatandukanye abapadiri bo bari bagiye kuramutsa Umwepiskopi wiyi Diyosezi ya Kabgayi Nyiricyubahiro Musenyeri Simalagde MBONYINTEGE, utari ufite umwanya uhagije wo kuba yabonana n’urubyiruko kubera ubundi butumwa bwihuturwa yari agiyemo gusa asezeranya abasaseridoti ba Diyosezi ya Ruhengeri ko azakora ibishoboka byose mbere yuko urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri rutaha akazagira umwanya wo kuruganiza.

Uyu munsi wa mbere w’uru rugendo washojwe nuko abahagarariye amaparuwasi yose yari yitabiriye uru rugendo bayobohe na Nyakubahwa Padiri NZIRAKARUSHO, Padiri ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi ari ku mwe n’abasaseridoti ba Diyosezi ya Ruhengeri bari baherekeje urubyiruko muri uru rugendo, bagiye muri Paruwasi ya Byimana gusura Nyakubahwa Padiri Leonard MUNYAGAJU, umunyamabanga w’inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda ishinzwe ikenurabushyo mu rubyiruko. Yagaragaje ibyishimo afitiye urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe n’abadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi.

Ku munsi wa kabiri w’uru rugendo wabimburiwe n’igitambo cya Misa, cyaturiwe muri Bazilika ya Kabgayi. Uyu munsi muri Kiliziya y’u Rwanda tukaba twari twizihije umunsi mukuru w’abalayiki ndetse tunahimbaza Mutagatifu Karoli Rwanga na bagenzi be bahowe Imana mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Inyigisho yuyu munsi ikaba yari ikubiye mu butumwa bwa Nyiricyubahiro Musenyeri Seliviriyani NZAKAMWITA, Perezida w’inama y’abepiskopi ishinzwe abarayiki, ubutumwa bwuyu munsi bukaba bwaragarutse ku mwaka udasanzwe Kiliziya y’u Rwanda irimo w’ubwiyunge. Aho ubu butumwa bwasabaga abakristu bose guharanira kwiyunga n’Imana, kwiyunga nabo ubwabo, kwiyunga n’abavandimwe ndetse no kwiyunga n’ibidukikije.

Ubutumwa bw’umwepiskopi wa Kabgayi

Nkuko yari yaraye abisezeranyije abasaseridoti baherekeje urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhegengeri, umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yaje kuganiriza urubyiruko nyuma ya Misa ya mbere agaragaza ibyishimo afite atewe n’uko urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri rwasuye bagenzi babo ba Kabgayi kandi bakaza baherekejwe n’abapadiri. Ya gize ati « Bapadiri mwakoze guherekeza uru rubyiruko, ntimuzigere na rimwe mureka urubyiruko rugenda rwonyine. Iyo muri kumwe bumva ko bashyigikiwe ». yakomeje asaba urubyiruko gukomeza kugubwa neza i Kabgayi, no kuzasuhuza Umwepiskopi, abasaserdoti n’ababyeyi babo. Yasezeranyije urubyiruko rwa Ruhengeri ko nta kabuza na Kabgayi izabasura. Yasoje asaba ko izi ngendo zajya zikomeza no hagati y’imiryango y’Agisiyo Gatolika ndetse n’andi matsinda y’abakristu.

Nyuma y’igitambo cya Misa urubyiruo rwa Diyosezi rwagize n’amahirwe yo kujya gusura i MBARE, ahari icyicaro gikuru cya Komisiyo y’Iyogezabutumwa mu rubyiruko ku rwego rw’igihugu, aha naho kakaba hafite amateka kuko iki kigo cy’i Mbare cyubatswe ku nkunga ya Mutagati Yohani Pawulo wa Kabiri nyuma yuko yasuye u Rwanda mu mwaka w’1989, uretse kandi naya mateka adasanzwe aha urubyiruko ruhibukira ko ariho habereye Forum bwa mbere ku rwego rw’igihugu mu mwaka w’2002, aho rwazikanaga ku nsangamatsiko igira iti « Muri umunyu w’isi muri n’urumuri rw’isi » twibutse ko nyuma yiyi Forum Diyosezi ya Ruhengeri ariyo yatomboye kwakira Forum ya kabiri nuko ibera mu Ruhengeri mu mwaka wa 2003 tuzirikana ku nsanganyamatsiko yagiraga iti « Mwana dore Nyoko Yh »

Nyuma yo gusura i MBARE, urubyiruko rwahuriye hamwe n’urubyiruko rwa Diyosezi ya kabgayi bagirana ibiganiro by’imbitse ku bijyanye no gusagira ubunararibonye ku bikorwa Diyosezi zombi zikora mu rwego rw’ikenurabushyo ry’urubyiruko. Ibi byose bikaba byarashojwe n’ubusabane no guhana impano ku ma Diyosezi yombi. Icyagaragaye muri uru rugendo níbyishimo ku mpande zombi ku buryo Diyosezi ya Kabgayi yifuje ko yazarira ubunani bw’umwaka wa 2019 mu Ruhengeri baje gusura urubyiruko. Urugendo rukaba rwarashojwe no guhana impano ku mpande zombi. Urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri rukaba rwashikiije urwa Diyosezi ya Kabgayi ishusho ya Bikiramariya Umwamikazi wa Fatima nk’ikimetso cyuko babaragije uwo mubyeyi ngo ajye ahora abasabira iteka. Diyosezi ya Kabgayi nayo yashikirije impano urubyiruko rwa Diyosezi izo mpano zikaba zari zigizwe na Bibiliya 2 imwe yo mu rurimi rw’igifaransa n’indi yo mu rurimi rw’icyongereza nk’ikimenyetso cyo gukangurira urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri kurushaho gukunda ijambo ry’Imana no kwihatira gutungwa naryo.

Uru ruzinduko rwashojwe kuri iki cyumweru tariki ya 10 Kamena 2018 i saa munani z’amanywa ( 14h00)

TUYISENGE Innocent