Urubyiruko rwa Diyosezi ya Ruhengeri rwahimbaje umunsi wa 14 w’urubyiruko gatolika mu Rwanda

Ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2020, hizihirijwe Umunsi wa 14 w’urubyiruko gatolika mu Rwanda, ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri uyu munsi ukaba warizihirijwe muri Paruwasi ya Nemba witabirwa n’urubyiruko ruturutse mu maparuwasi yose ya Diyosezi Ruhengeri.

Ibirori by’uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyakubahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n’intumwa y’Umwepiskopi muri ibi birori, ari kumwe na Padiri Protogène HATEGEKIMANA, ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi, Padiri Alexandre UWINGABIYE, Padiri Mukuru wa paruwasi Nemba, Padiri Straton NKURUNZIZA, Ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Janja na Padiri Patient BIGOMBIRE SAFARI, Ushinzwe urubyiruko muri iyi Paruwasi. Ubuyobozi bwite bwa Leta bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka GAKENKE wungirije, Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu UWIMANA Catherine.
Insanganyamatsiko ijyanye n’ubutumwa bw’uyu munsi yagiraga iti « Ukaristiya isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubwiyunge » mu gihe insanganyamatsiko izayobora urubyiruko muri uyu mwaka wose wa 2020 igira iti “Wa musore we ndabigutegetse haguruka ! ” Lk7, 14.

Nyuma yo gusomerwa amasomo y’icyumweru cya 3 gisanzwe, Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, yagejeje kubitabiriye igitambo cya Misa by’umwihariko urubyiruko ubutumwa bugenewe uyu munsi bwateguwe n’inama y’abepiskopi ishinzwe urubyiruko Gatolika mu Rwanda. Ubu butumwa bukangurira urubyiruko ko uyu mwaka w’Ukaristiya wababera umwanya wo kurushaho kuba abagabuzi b’amahoro, ubumwe n’urukundo kandi ibyo bakabigaragaza aho bari hose, baharanira kwiyunga n’Imana n’abavandimwe babikesha Ukaristiya bahabwa. Muri ubu butumwa kandi ababyeyi basabwe kuba aba mbere mu kubera urubyiruko urugero birinda amacakubiri ayo ariyo yose ahubwo bagaharanira ko umuryango uba igicumbi cy’uburere n’ubukristu nyabwo. Mu gusoza ubu butumwa urubyiruko rwashishikarijwe kuzitabira ibikorwa byose byagenewe uyu mwaka w’Ukaristiya bizabera hirya no hino mu maparuwasi.

Mu bafashe ijambo kuri uyu munsi bose, ryaba ijambo rya Perezida wa komite y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi, baba abayobozi batandukanye bo mu nzego za Kiliziya na leta, bashimiye Komisiyo y’urubyiruko ya Diyosezi ya Ruhengeri by’umwihariko Paruwasi ya Nemba uburyo bateguye neza uyu munsi ndeste bakangurira urubyiruko gushishikarira gushyira mu bikorwa impanuro zose bahawe cyane cyane izikubiye mu butumwa Abepisikopi bo mu Rwanda, babinyujije muri komisiyo ishinzwe ikenurabusho ry’urubyiruko, bageneye uyu munsi.

Muri ibi birori Padiri Protogène HATEGEKIMANA, Ushinzwe komisiyo y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi, yibukije urubyiruko n’abapadiri barushinzwe hirya no hino mu maparuwasi ibikorwa bizashyiramo imbaraga muri uyu mwaka ari byo : Gushishikariza urubyiruko gukunda Misa no guhabwa neza amasakaramentu cyane cyane isakaramentu ry’Ukarisiya no gushishikariza urubyiruko kwitabira imboneko z’urubyiruko asaba ko nibura buri kwezi urubyiruko rwajya ruhuzwa muri buri Paruwasi rukaganirizwa. Yananatangarije urubyiruko ko Forum y’urubyiruko y’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu izabera muri Diyosezi ya Kabgayi kuva tariki ya 22-26 Nyakanga 2020, naho iya Diyosezi ikazabera muri Paruwasi ya Runaba mu kwezi k’Ukuboza 2020.

Ibirori by’uyu munsi byaranzwe kandi n’imyidagaduro n’ubusabane hagati y’urubyiruko n’abashyitsi bari bitabiriye uyu munsi. Twibutse ko uyu munsi ku rwego rwa Diyosezi wizihijwe ku nshuro ya 3 kuko ubusanzwe wizihirizwaga mu maparuwasi gusa. Paruwasi ya Nemba ikaba yizihirijwemo uyu munsi nyuma ya Paruwasi ya Butete (2019) na Paruwasi ya Kinoni (2018). Umwaka utaha wa 2021, umunsi nk’uyu ukazizihirizwa muri Paruwasi ya Bumara.

TUYISENGE Innnocent