Umwepiskopi yasabye abakozi ba Diyosezi ya Ruhengeri gufata Diyosezi nk’urugo rwabo

Buri mwaka tariki ya 02 Mutarama, abakozi ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri n’imiryango yabo bifurizanya umwaka mushya muhire bari kumwe n’Umwepiskopi wabo. Muri uyu mwaka basabwe gufata Diyosezi nk’urugo rwabo. Ibi babisabwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri mu birori byo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2019. Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe n’Umwepiskopi muri kiliziya Katedrali ya Ruhengeri. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: « Inzego zikora neza inzira yo kunoza umurimo no kongera umusaruro».

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeheri yabagejejeho ibikorwa binyuranye bakwiye kwibandaho birimo guharanira kubaka amahoro n’ubuvandimwe; guharanira imibereho myiza y’umunyarwanda; kwitanga mu bijyanye n’uburezi; kwitanga mu bijyanye n’ubuzima bwiza bw’abanyarwanda; gufasha umuntu kujya mbere no kwiteza imbere; gutabara abababaye n’abatishoboye; gusubiza abantu icyizere; ibikorwa byo kwishakamo imbaraga n’ubushobozi. Umwepiskopi yahishuriye abitabiriye ibibirori uburyo bwiza bw’imikorere agira ati: «Bakristu dusangiye ubutumwa, Basaseridoti, Bihayimana, muze dushyire ingufu mu gukorana. Ibi bisaba kubahana, guhura kenshi no kujya inama, gukora ibyo twumvikanyeho n’ibitunaniye tukabishakira igihe n’uburyo bwo kubikora. Ni bwo buryo bwiza bwo kubaka».

Yakomeje asaba abakozi gucika ku muco mubi wo kuba ba nyamwigendaho. Yifuje ko mu buryo bw’imikorere n’imikoranire hakomeza kongerwa uburyo bwo guhuza abantu basangiye ubutumwa no gucoca ibibazo biba byagaragaye. Ibi bikazashumangira ubuvandimwe bafitanye binabafasha kongera kugaruka ku nshingano bafite zo gukorera hamwe no gutahiriza umugozi umwe bagamije kwiyubakira Diyosezi badategereje ak’imuhana kaza imvura ihise. Yashoje abasaba kumva Diyosezi nk’urugo rwabo bagomba kurwanira ishyaka kandi bakiyumva nk’abana mu rugo.

Mu izina ry’abakozi, Maniragaba Clémentine yagarutse ku byo bishimira byaranze umwaka wa 2018 birimo kuba baremerewe ubwishingizi bwo kwivuza; guhurira hamwe nk’abafatanya butumwa mbere y’uko umwaka urangira bagasuzuma ibyagezweho, bagategurira hamwe ibikorwa bizaranga umwaka w’ubutumwa (Année pastorale); imikoranire myiza iranga abakozi bakorerera muri Centre Pastoral Bon Pasteur n’ibindi. Mu byifuzo by’abakozi yagejeje ku Uwepiskopiwabo, Clémentine yamusabye ko bajya bahabwa umwanya wo guhabwa inyigisho n’imyiherero bizabafasha gusobanukirwa no gukura mu buzima bwa Roho.Yamusabye kandi ko habaho kurebera hamwe umushinga wahuza service zitandukanye za Diyosezi no kuba hafi y’abatabona ubushobozi buhagije bwo gukora ubutumwa.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti