Tariki ya 25 Ukuboza 2025 ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri haturiwe Igitambo cya Misa yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yatanze isakramentu rya batisimu ku bana 54 n’iry’ukaristiya ya mbere ku mwana umwe.
Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku butumwa bw’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bageneye abakristu kuri iyo Noheli bukubiye mu nsanganyamatsiko igira iti: “Yezu Rumuri rwacu yatuvukiye”. Yibukije abakristu ko guhimbaza Noheli ari iyobera rikomeye ry’ukwigira umuntu kwa Jambo, uwo byose bikesha kubaho, akaba yarigize umuntu, maze abana n’abantu. Yagize ati: “Yezu Kristu duhimbariza ivuka ni We Rumuri nyarumuri, rumurikira buri wese uza kuri iyi si”. Yabahamagariye kwakira Yezu Kristu Rumuri nyarwo, Jambo w’Imana wigize umuntu; abamwakiriye abaha ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, bakemera izina rye. Yifurije abakristu ko uko guhinduka abana b’Imana byababera intwaro ikomeye bakwiye kwitwaza cyane cyane muri ibi bihe turimo aho ubwenge bwa Muntu bugenda bwigizayo iby’Imana. Nyiricyubahiro Musenyeri yagaragaje ko isi itashatse kwakira Jambo kuko yari mu mwijima, wa wundi wanga kwakira urumuri, kuko abantu bari bahugiye mu by’isi no mu nyungu zabo bwite. Yasabye abakristu gufatira urugero ku bakiriye Yezu Kristu akimara kuvuka, agira ati: “Abamuboneye umwanya akimara kuvuka Mariya, Yozefu, n’abashumba b’amatungo nibatubere urugero”.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije abakristu ko guhimbaza Noheli uko bikwiye ari ukwakira amatwara y’Ivanjili no kugarukira Imana twiyaka ibikorwa by’umwijima maze tukambara intwaro z’urumuri (Rom13, 12). Yabasobanuriye ko kwambara intwaro z’urumuri bivuga kwemera kumurikirwa no kuyoborwa na Yezu Kristu (Rm 13, 14) ari byo kugengwa n’imico ye. Yabibukije ko isengesho rifite umwanya w’ibanze mu buzima bw’abemera, abashishikariza kurushaho gukunda isengesho.
Umwepiskopi yashimiye abakristu uburyo bahimbaje Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya Muntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Yagaragaje ko yizeye imbuto nyinshi zo guhinduka, kwivugurura no kujya mbere. Yanabashimiye uburyo bateguye neza umunsi mukuru wa Noheli, ashimira abagize uruhare mu gutegura abakristu kuyihimbaza neza mu buryo bunyuranye. Yashimiye ababyeyi ba batisimu n’ab’umubiri bafashije neza abana babo bahawe amasakramentu, abifuriza kuzakomeza kubaba hafi babafasha gukura neza banogeye Imana n’abantu.
Nyiricyubahiro Musenyeri yifurije abakristu Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2026. Yabifurije kandi kwakira Yezu Kristu akaganza mu mitima yabo, akaganza ku isi hose, mu Karere k’Ibiyaga bigari no mu miryango yacu by’umwihariko. Yasabye abakristu gusabira isi amahoro, abifuriza kurushaho kwimakaza isengesho mu ngo zabo no mu miryangoremezo bahuriramo.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA